Umwaka ushize w’ubucamanza, Ubushinjacyaha Bukuru bwakiriye amadosiye 78.498 bukoramo 75.732 bingana na 96,4%. Muri yo ayaregewe inkiko ni 42.279 hashyingurwa 33.453.
Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda, Habyarimana Angelique, yerekenye ko Ubushinjacyaha bushyingura dosiye bitewe n’impamvu zitandukanye zirimo no kuba hari aho buba bwifashishije uburyo bwo gukemura ibibazo hatisunzwe inkiko, nko guca ihazabu no kumvikanisha uwahohotewe n’uregwa.
Ati “Umwihariko wahawe ubwumvikane burebana no kwemera icyaha, aho Ubushinjacyaha buhabwa amakuru arebana n’icyaha cyakozwe hanyuma bikitabwaho mu gihe cyo kugena igihano. Izi ngamba zose zishyigikira kwihutisha ubutabera kandi uwahohotewe kimwe n’ukekwaho icyaha bakabigiramo uruhare.”
Yagaragaje ko Ubushinjacyaha bwiyemeje gukomeza kuzamura ikigero butsindiraho imanza buburana kandi bigaragaza ireme ry’amadosiye bukora.
Ati “Kuva muri Nyakanga 2024 kugera Kamena 2025 mu manza 42378 zaburanywe n’Ubushinjacyaha imbere y’inkiko muri zo 39498 zingana na 93,2% bwarazitsinze. Ibi bigaragaza ko ubwiza bw’akazi dukora bukomeje gutera imbere.”
Imibare y’Ubushinjacyaha igaragaza ko ikigero cyo gutsinda imanza zitandukanye by’umwihariko ku cyaha cyo gusambanya umwana byari ku kigero cya 65,3% byageze kuri 74%.
Gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato byavuye kuri 64,5% bigera kuri 71%, icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside gutsinda byavuye ku kigero cya 81,3% bigera kuri 85% y’amadosiye 293 bwaburanye, ibyaha bimunga ubukungu bw’igihugu bwavuye ku kigero cya 83,6% bigera ku gipimo cya 84%.
Ubushinjacyaha kandi bugaragaza ko bwakiriye amadosiye 5168 arebana n’ibyaha by’inzaduka birimo gukwirakwiza ibiyobyabwenge, iyezandonke, ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga n’ibyo gucuruza abantu aho bwabitsinze ku kigero cya 97%.
Ubushinjacyaha bwanashyize imbaraga mu gukurikirana ibyaha byo gusambanya umwana, gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato no guhoza ku nkeke uwo mwashyingiranye kuko na byo bwabitsinze ku kigero cya 83% mu madosiye bwakiriwe.
Ubushinjacyaha bw’u Rwanda kandi bugaragaza ko hakozwe inyandiko zitanga ibirego 60 mu rwego rwo gukurikirana abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi bakiri mu mahanga.
Intumbero ni ugukemura ibibazo hatisunzwe inkiko
Habyarimana aheruka kugaragaza ko Ubushinjacyaha buzakomeza gushyira imbere kuzamura ikigero cyo gutsinda imanza burega mu nkiko kandi ko hagomba no kunoza imikorere ya bwo, abafasha b’Ubushinjacyaha n’abagenzacyaha.
Yakomeje ati “Nubwo ikigero cyo gutsindiraho imanza cyiyongereye, intego yacu nk’Ubushinjacyaha bukuru ntiragerwaho. Tugomba kongera imbaraga no kwita ku kurengera umuturarwanda wese, hubahirizwa uburenganzira bw’ikiremwamuntu, guhangana n’ibyaha bikorwa mu buryo bushya, dushyiraho ingamba nshya, zituma dutahura ikorwa rya byo no kubishakira ibimenyetso.”
Mu rwego rwo kunoza imikorere y’akazi, Ubushinjacyaha bwakoze iperereza ku bakozi babwo bane kubera imyitwarire yabo iganisha kuri ruswa babiri birukanwa burundu mu gihe abandi dosiye zabo zigisuzumwa.
Bwiyemeje gukomeza gushyira imbaraga mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga, gushyira imbaraga mu kugabanya dosiye ziregerwa inkiko hakoreshejwe uburyo bwo gukemura amakimbirane hatisunzwe inkiko no guhugura abashishanjacyaha n’abafasha b’ubushinjacyaha.
Buzakomeza kandi kunoza ingamba zo guhangana n’ibyaha hitabwa kuri politiki y’ubutabera igihugu gishyize imbere.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!