00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hagaragajwe uko Twahirwa Séraphin yasambanyaga abagore muri Jenoside, abandi akabagabiza Interahamwe

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 12 October 2023 saa 12:29
Yasuwe :

Urukiko rwa Rubanda mu Bubiligi rwakomeje kuburanisha urubanza ruregwamo Abanyarwanda babiri, Pierre Basabose na Twahirwa Séraphin bakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 11 Ukwakira 2023, Ubushinjacyaha bweretse urukiko uko abaregwa bakoze ibyaha bakekwaho.

Pierre Basabose ntiyitabiriye iburanisha kubera ibibazo by’uburwayi nk’uko byagenze ku munsi wa mbere w’urubanza ariko umwunganira mu mategeko, Me Flamme Jean, yari mu Rukiko.

Ubushinjacyaha bwasobanuye ibyaha abaregwa uko ari babiri bakurikiranyweho, buvuga ko impamvu dosiye zabo zahujwe ari uko bari baziranye, ibyaha byakorewe hamwe kandi mu gihe kimwe.

Bakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside, iby’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu ariko kuri Twahirwa hakiyongeraho n’ibikorwa byo gufata abagore ku ngufu.

Ubushinjacyaha bwasobanuye ko Twahirwa yatangiye ibikorwa byo gufata abagore ku ngufu byatangiye mu 1990, aho yibandaga ku bagore bari bafite abagabo bafunzwe, bashinjwa kuba ibyitso by’Inkotanyi.

Bwagaragaje ko mu bo yafashe ku ngufu harimo abo yiciye abagabo ndetse hari n’abo yashyiraga interahamwe.

Bwagaragarije Urukiko ko hari abagore b’Abatutsi bakurwaga mu bice binyuranye bya Kigali bakajyanwa gufatwa ku ngufu mu bigo bya gisirikare n’amahoteli.

Ubushinjacyaha kandi bwavuze ko Twahirwa, yahamijwe ibyaha bya Jenoside n’Inkiko Gacaca z’ahantu hatatu hatandukanye, akaba yarasabirwaga igihano cyo gufungwa burundu nk’umwe mu bateguye bakanashyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside.

Uwahoze ari umugore we yamushinje kumufata ku ngufu

Ubushinjacyaha bwavuze ko mu ibazwa ryakorewe uwari umugore wa Séraphin Twahirwa uba muri Kenya na we yabugaragarije ko babanye ari uko yamufashe ku ngufu agahitamo kubana na we.

Yavuze ko muri Jenoside yakorewe Abatutsi yabonaga umugabo we atahana n’interahamwe, yasinze ndetse anavuye mu bikorwa byo gusahura.

Yabwiye Ubushinjacyaha ko yakunze kumva umugabo we yigamba gufata abagore ku ngufu.

Uyu mugore kandi ashimangira ko umugabo we yari aziranye na Perezida Habyarimana kuko basuranaga cyangwa bagahurira mu birori.

Yavuze ko umugabo we mbere ya Jenoside ari umwe mu bateraga ubwoba Abatutsi, cyane ko yakundaga kunywa inzoga nyinshi haba mu rugo cyangwa mu kabari.

Uyu mugore avuga kandi ko mu gihe umugabo yabaga agiye mu bikorwa byo kwica ari kumwe n’interahamwe yavugaga ko “bagiye gukora” akanemeza ko yari atunze imbunda ntoya.

Kuri ubu uwo mugore abana n’abana babiri b’abakobwa muri Kenya, mu gihe uw’umuhungu yagize ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe, ari mu Rwanda aho yitabwaho n’abaganga.

Urubanza rurakomeza kuri uyu wa Kane, tariki ya 12 Ukwakira 2023, Ubushinjacyaha busobanura ibyaha bukurikiranyeho Twahirwa na Basabose.

Twahirwa uzwi ku izina rya “Cyihebe”, akomoka mu yahoze ari komini Giciye muri Perefegitura ya Gisenyi akaba yarabaye n’umukozi wa Minisiteri y’Imirimo ya Leta (Minitrape).

Uyu mugabo w’imyaka 65 ni mubyara w’Umugore wa Perezida Habyarimana, Agathe Kanziga. Bivugwa ko yari umukuru w’Interahamwe i Gikondo. Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi yahungiye mu Bubiligi anyuze muri Zaïre na Uganda.

Twahirwa Seraphin n'umwunganira ubwo bari mu rukiko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages