Hakizimana yari asanzwe ari umwarimu mu Ishuri ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya Mulinga TSS riherereye mu Karere ka Nyabihu.
Ibyaha akurikiranyweho bikekwa ko yabikoze guhera muri Nyakanga 2025, aho yifashishije imbuga nkoranyambaga abuza amahwemo umwarimukazi, akanatangaza amakuru y’ibihuha amwerekeyeho.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE ko iperereza ry’ibanze rigaragaza ko Hakizimana atari ubwa mbere aketsweho ibyaha nk’ibi, kuko hari n’abandi bakobwa bagera kuri 11 bivugwa ko yagiye abuza amahwemo mu buryo butandukanye, akwirakwiza amafoto yabo kandi akayahererekesha amagambo y’ibihuha.
Andi makuru IGIHE yamenye ni uko ku wa 4 Mata 2025, Urukiko rw’Ibanze rwa Mukamira rwamuhanishije igifungo cy’umwaka umwe n’amezi atandatu gisubitse mu gihe cy’imyaka ibiri, ndetse rumuca n’ihazabu ya miliyoni 1 Frw nyuma yo kumuhamya icyaha cyo gusenya inyubako.
Kugeza ubu Hakizimana afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Jenda mu gihe dosiye ye iri gutunganywa kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyha.
Icyaha cyo kubuza amahwemo hakoreshejwe mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa giteganywa n’ingingo ya 35 y’Itegeko nimero 60/2018 ryo ku wa 22 Kanama 2018 ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga.
Ugihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze imyaka ibiri, n’ihazabu itari munsi ya miliyoni 1 Frw ariko itarenze miliyoni 2 Frw.
Icyaha cyo gutangaza amakuru y’ibihuha giteganywa n’ingingo ya 39 y’Itegeko nimero 60/2018 ryo ku wa 22 Kanama 2018 ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga.
Ugihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko itarenze imyaka itanu, n’ihazabu itari munsi ya miliyoni 1 Frw ariko itarenze miliyoni 3 Frw.
Icyaha cyo gukangisha gusebanya giteganywa n’ingingo ya 129 y’itegeko nimero 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Ugihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka itatu, n’ihazabu itari munsi y’ibihumbi 100 Frw ariko itarenze ibihumbi 300 Frw.
Dr. Murangira B. Thierry yavuze ko RIB yibutsa abantu bose kwirinda ibyaha bitandukanye, birimo kubuza amahwemo hakoreshejwe mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa, gutangaza amakuru y’ibihuha no gukangisha gusebanya.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!