00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hakuzimana Rashid yatangiye kuburana mu mizi abwira urukiko ko atishimira uburyo ahamagazwa

Yanditswe na Theodomire Munyengabe
Kuya 22 November 2023 saa 06:46
Yasuwe :

Nyuma y’igihe kinini habaho isubikwa ry’urubanza ruregwamo Hakuzimana Abdul Rashid, kuri uyu wa 22 Ugushyingo rwatangiye kuburanishwa mu mizi mu Rukiko Rukuru rwa Nyanza, urugereko ruburanisha ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya imipaka.

Iburanisha rigitangira, Hakuzimana Rashid utakigira umuburanira kuko uwo yahoranye bananiranwe kandi akaba atarashatse undi, yatangiranye impaka ndende yikoma umwanditsi w’urukiko amunenga imyandikire yuzuyemo amakosa, ari na yo mpamvu iyo ahawe imyanzuro y’urukiko atabasha kuyisoma neza.

Umucamanza yamumenyesheje ko igihe azajya aba atanyuzwe n’inyandikomvugo y’urubanza yajya asaba ikosoye neza akayihabwa cyangwa akayihabwaho ibisobanuro.

Hakuzimana yakomeje avuga ko ihamagarwa rye mu rukiko iteka ritaba ryubahirije amategeko.Yabwiye urukiko ko nubwo ahora ajya mu rukiko kuburana kuva muri Mata 2023 ubwo urubanza rwe rwimurirwaga i Nyanza, atigeze ahamagarwa na rimwe mu buryo bwemewe n’amategeko.

Ngo abamuzanira impapuro ni abantu afata nk’abatazwi kuko abakwiye kubikora ari umucamanza, umwanditsi w’urukiko cyangwa umuhesha w’inkiko.

Umucanza yamubwiye ko abeshya kuko hari impapuro bafite zigaragaza ko yabonye ihamagarwa ko kandi yazisinyeho.

Yasubije ko abazimuzanira ari abacungagereza muri gereza bakamutegeka kuzisinyaho, bityo ko atahirahira abyanga kandi afunze.

Ubushinjacyaha bwahawe ijambo buvuga ko ahamagazwa mu buryo bukurikije amategeko.

Yakomeje kuvuga ko hari urupapuro rumuhamagaza ruba ruriho n’andi mazina y’ababuranyi b’abanyabyaha kandi we ari umwere.

Ati “Biriya bipapuro mungaragaza hamwe n’abandi tutari mu rubanza rumwe; ni ukunsebya ngo nimba n’umwere abantu bazakomeze kumbona mu isura y’abanyabyaha. Ubu hari abantu babaye abere i Arusha ariko na n’ubu babuze ibihugu bibakira. Biriya ni ukunsebya’’.

Umuburanyi yabajijwe icyo yifuza mu gihe akomeje kuvuga ko ahamagazwa mu buryo budakurikije amategeko, asaba ko urukiko rukwiye gutegeka ko ibikorwa byose by’ihamagarwa rye byateshwa agaciro agasubira muri gereza hakazategurwa irindi hamagara rishya rikurikije amategeko.

Urukiko rwatangaje ko rugiye kwiherera mu gihe cy’iminota 15 yaje kuba isaha yose, rurimo rwumva ishingiro ry’imbogamizi za Hakuzimana Abdul Rashid.

Nyuma y’umwiherero, urukiko rwatesheje agaciro ubusabe bwa Hakuzimana Rashid rutegeka ko hahita hatangira iburanisha mu mizi.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ibyaha bine bumurega birimo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, gupfobya Jenoside, gukurura amacakubiri muri rubanda ndetse no gukwiza ibihuha hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Ibi byaha byose yabikoze akoresheje umuyoboro wa YouTube, ariko ngo na mbere yabanje gukora inyandiko enye ari nazo yagiye asesengura ibizikubiyemo kuri YouTube. Izo nyandiko yazise Umuti w’umwaku; ubutegetsi butubereye twese; ukuri ku mateka y’u Rwanda na Jenoside ikorerwa Abahutu.

Ubushinjacyaha bwakomeje buvuga ko iyo busesenguye neza ibiganiro yakoreye kuri YouTube busanga yari arimo atangaza ibyo yari yaranditse.

Ubucamanza bwabajije niba ibyo bitabo hari aho Rashid yigeze abitangaza mu icapiro rizwi, buvuga ko babimufatanye iwe, ahubwo ko ari byo yifashishaga mu biganiro yatangaga.

Uregwa yavuze ko atishimiye uko urubanza ruri kugenda, avuga ko abona we azagorwa no kuburana kuko ibyaha ashinjwa ari byinshi kandi bifite inyandiko ndende ndetse bimwe ari amajwi n’amashusho. Yavuga ko afite impungenge z’uburyo azabyireguraho igihe cye nikigera mu kuko nta mudasobwa afite.

Umucamanza yamusabye ko niba hari icyo atishimiye yagikorera inyandiko akakibaza, ubutaha kikazaherwaho mbere yo gukomeza iburanisha.

Saa munani n’iminota irindwi urukiko rwategetse ko iburanisha risubikwa, rikazakomeza ku wa 10 Mutarama 2024, saa tatu za mu gitondo hakomeza kumvwa ubushinjacyaha butanga ibindi bimenyesho ku byaha aregwa.

Hakuzimana Abdul Rashid ni we mugororwa rukumbi waje muri iyi modoka mu Rukiko Rukuru rwa Nyanza
Urukiko Rukuru rwa Nyanza
Nyuma y'isubikwa ry'urubanza,Hakuzimana Abdul Rashid yasubijwe muri Gereza ya Nyarugenge i Mageragere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages