Iki gitabo gikubiyemo izi nyandiko cyamuritswe ku wa 13 Gashyantare 2026, ndetse byagaragajwe ko kizagira n’uruhare rukomeye mu kugabanya guhashya abagoreka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi bajyaga bagoreka amateka bitewe n’ubushakashatsi butari bwo bagiye basoma mu bihe bitandukanye.
Akenshi usanga ubushakashatsi bwerekeye kuri Jenoside yakorewe Abatutsi bukorwa n’abanyamahanga bataba bazi neza ibijyanye na yo, gusa kuri iyi nshuro bwakozwe n’abanyamategeko b’Abanyarwanda mu rwego rwo gukomeza kwerekana ibijyanye na yo ndetse n’uburyo ibyemezo by’ubutabera byagize uruhare mu kubaka ubumwe n’ubwiyunge hagati y’Abanyarwanda.
Iki gitabo gikubiyemo inyandiko enye z’ingenzi zigaruka ku mateka y’ubutabera bw’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Zimwe mu nyandiko ziri muri iki gitabo zigaruka no kuba mu Rwanda harakuweho igihano cy’urupfu mu 2007, ibintu abaturage bakeneye kumenya kuko ari ubutabera bubareba.
Gusoma iki gitabo bishobora kugufasha kumenya uko gukuraho icyo gihano byafashije muri politiki y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda.
Indi nyandiko ijyanye na politiki y’igihugu ariko igahuza ibyo Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe n’u Burayi bikora mu bijyanye n’ubutabera, ibi bigaragaza ko hari ibyo u Rwanda rukeneye kwigira kuri Afurika ndetse no mu Burayi ku bijyanye no gutanga ubutabera buhamye.
Mu bindi bikubiyemo harimo gutanga indishyi ku bakorewe Jenoside, kureba icyo amategeko abivugaho n’uburyo byakozwe, kureba icyo Abanyarwanda bashima ndetse n’icyo bumva cyakorwa neza kurushaho.
Umuyobozi Mukuru w’Ishuri Rikuru ryo Kwigisha no Guteza Imbere Amategeko (ILPD), Dr. Muyoboke Karimunda Aimé yagaragaje ko izi nyandiko zije kugabanya icyuho cy’amakuru ajyanye n’ubutabera bw’u Rwanda akenshi wasangaga avugwa n’abanyamahanga gusa.
Ati “Hari igihe wasangaga amakuru avugwa ku Rwanda ari amakuru aturuka ku nyandiko z’abari mu mahanga gusa, ni iby’agaciro kuba Abanyarwanda ubwabo batangiye kuvuga amakuru ku butabera n’amategeko y’u Rwanda.”
Yakomeje avuga ko bagiye gukomeza gushyira imbaraga mu bushakashatsi bugamije gusobanurira Abanyarwanda amateka ajyanye n’uburyo ubutabera bwagiye bugira uruhare mu kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubutabera mpuzamahanga n’ubutwererane hagati y’ibihugu muri Minisiteri y’Ubutabera, Dr. Wibabara Charity, yashimiye abafashe umwanya bakandika izi nyandiko kuko ziri ku rwego mpuzamahanga ndetse ko zizafasha benshi gusobanukirwa amateka y'ubutabera bw'u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati “Icyo nabashimira ni uko mutagumanye amateka yacu mu mutwe ahubwo ko twabishyize mu nyandiko kubera ko burya iyo tutanditse ku mateka yacu abandi baratwandikira kandi bakabisohora ku rwego mpuzamahanga.”
Abifuza gusoma iki gitabo bashobora kugisanga ku masomero ya ILPD i Kigali n’i Nyanza ndetse no ku rubuga rwa ‘Rwanda Law Journal’, nyura aha
















Ibitekerezo 0