Kimwe mu byo riteganya ni ibigomba gukurikizwa ku bigo bigenzura amakuru n’ibiyatunganya byifashishije ikoranabuhanga ndetse n’ibihano bishobora gutangwa mu gihe byakozwe binyuranyije n'amategeko.
Iyo myaka ibiri yatanzwe rigisohoka iri kugana ku musozo ndetse rigiye gutangira gukoreshwa ku buryo rishobora kugenderwaho ibigo bitubahiriza ibyo risaba bikaba byabihanirwa harimo no kubihagarika burundu.
Iryo tegeko rireba itunganywa ry’amakuru bwite hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga cyangwa ubundi buryo hakoreshejwe amakuru bwite anyuzwa mu mashini koranabuhanga yikoresha cyangwa itikoresha, umugenzuzi w’amakuru, utunganya amakuru cyangwa undi muntu yaba afite icyicaro mu Rwanda cyangwa atagifite.
Kuri ubu mu Rwanda, ibigo birimo nka MTN Rwanda na Irembo byamaze guhabwa icyemezo cyerekana ko birinda amakuru bwite y’abakiliya muri serivisi bitanga byemeza ko byubahirije kimwe mu bikenewe birimo no kuba abagenzuzi b’amakuru.
Itegeko ryashyizweho mu Ukwakira 2021 rigamije kurinda imibereho bwite, kuba rihari rizana inyungu ku kuzamura icyizere hagati y’ibigo n’ababigana.
Riteganya ko ibigo bigomba kubanza kwiyandikisha nk’ibitunganya amakuru cyangwa se ibigenzura amakuru hakarebwa niba byujuje ibisabwa.
Ibigo bikorera mu Rwanda bisabwa kubahiriza itegeko binyuze mu kwiyandikisha mu rwego rushinzwe kurinda amakuru n’imibereho bwite bya muntu muri NCSA.
Ubusanzwe amakuru y’umuntu iyo atarinzwe neza bigira ingaruka nyinshi kuri nyirubwite, hari nk'aho usanga zimwe muri serivisi atahabwa kubera ko hari amakuru amwerekeyeho yagiye hanze.
Itegeko ryerekana ko amakuru bwite ari ayo ari yo yose yerekeye umuntu ku giti cye uzwi cyangwa ushobora kumenyekana, mu buryo buziguye cyangwa butaziguye, by'umwihariko hashingiwe ku kimuranga mu gihe amakuru bwite y’ibanga ari agaragaza isanomuzi y’umuntu, uko ubuzima bwe buhagaze, ko yafunzwe cyangwa atafunzwe, dosiye ye yo kwa muganga, inkomoko ye mu muryango, imyemerere ye ishingiye ku idini cyangwa ibitekerezo bye bya Politiki.
Riteganya ko umugenzuzi w’amakuru, utunganya amakuru cyangwa undi muntu atunganya amakuru bwite mu buryo butabangamira imibereho bwite ya nyiri ubwite.
Iyo ayo makuru ari ay’umwana utarageza ku myaka 16 y’amavuko, agomba kubyemererwa n’ufite ububasha bwa kibyeyi kuri uwo mwana hakurikijwe amategeko abigenga.
Nyiri ubwite ashobora gusaba umugenzuzi w’amakuru cyangwa utunganya amakuru mu buryo bw’inyandiko cyangwa bw’ikoranabuhanga, kumuha amakuru yerekeye ikigamijwe mu gutunganya amakuru bwite no kumuha kopi y’amakuru bwite.
Hari kandi imiterere y’amakuru bwite afite harimo ayerekeye umwirondoro w’undi muntu cyangwa ibyiciro by’abandi bantu bafite cyangwa babonye amakuru bwite, kumumenyesha inkomoko y’amakuru bwite mu gihe yakusanyijwe atamuturutseho no kumumenyesha mu gihe hari amakuru bwite ye yoherejwe mu kindi gihugu cyangwa mu muryango mpuzamahanga.
Utanga amakuru ashobora gusaba umugenzuzi w’amakuru cyangwa utunganya amakuru, mu buryo bw’inyandiko cyangwa bw’ikoranabuhanga guhagarika gutunganya amakuru bwite ye ateza cyangwa ashobora kumuteza igihombo, akababaro cyangwa guhangayika.
Icyakora ubwo burenganzira ntibukoreshwa iyo umugenzuzi w’amakuru cyangwa uyatunganya agaragaje impamvu yumvikana kandi ikomeye y’itunganywa ry’ayo makuru bwite, irusha uburemere inyungu, uburenganzira n’ubwisanzure bya nyiri ubwite cyangwa ku mpamvu zo gutanga ikirego.
Umugenzuzi w’amakuru cyangwa utunganya amakuru abika amakuru bwite mu Rwanda, kuyabika hanze yarwo byemewe gusa iyo afite icyemezo cy’iyandikwa kimwemerera kubika amakuru bwite hanze y'u Rwanda gitangwa n’urwego rugenzura (NCSA).

Ibigo bishobora kuzafungwa umusubizo
Mu gushyira mu bikorwa iri tegeko riteganya amakosa, ibyaha n’ibihano bishobora gufatirwa ibigo bya Leta, iby’abakirera n’abantu ku giti cyabo batubahirije ibiteganywa na ryo.
Mu makosa ari mu rwego rw’ubutegetsi harimo nko kutamenyekanisha ivogerwa ry’amakuru bwite, kudakora raporo ku ivogerwa ry’amakuru bwite, kutamenyesha nyiri ubwite ivogerwa ry’amakuru bwite.
Hari kandi kutabika inyandiko z’amakuru bwite yatunganyijwe, kutandika icyakozwe ku makuru bwite yatunganyijwe, gukora nta cyemezo cy’iyandikwa, kutamenyekanisha impinduka nyuma yo guhabwa icyemezo cy’iyandikwa, gukoresha icyemezo cy’iyandikwa cyarengeje igihe no kudashyiraho umukozi ushinzwe kurinda amakuru bwite.
Ayo makosa ahanishwa ibihano byo mu rwego rw’Ubutegetsi birimo gucibwa ihazabu iri hagati ya miliyoni 2 Frw ariko atarenze miliyoni 5 Frw cyangwa rimwe ku ijana 1% by’amafaranga y’ibyacurujwe mu mwaka w’ingengo y’imari.
Umuntu ubona, ukusanya, ukoresha, utanga, uhanahana, uhererekanya cyangwa utangaza amakuru bwite mu buryo bunyuranyije n’iri tegeko, yahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu y’amafaranga atari munsi ya miliyoni 7 Frw ariko atarenga miliyoni 10 Frw.
Itegeko kandi riteganya ko usenya, usiba, uhisha cyangwa uhindura amakuru bwite mu buryo bunyuranyije n’amategeko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu iri hagati ya miliyoni 7 Frw na 10 Frw.
Ku birebana no kugurisha amakuru bwite mu buryo bunyuranyije n’itegeko bihanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu itari munsi ya miliyoni 12 Frw ariko zitarenga 15 Frw.
Ryerekana ko ukusanya cyangwa utunganya amakuru bwite y’ibanga mu buryo bunyuranyije n’iri tegeko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka icumi n’ihazabu itari munsi ya miliyoni 20 Frw ntirenge miliyoni 25 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Ibigo kandi bishobora guhanishwa ibihano by’inyongera birimo ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda angana na gatanu ku ijana (5%) by’amafaranga y’ibyo bacuruje mu mwaka w’ingengo y’imari wabanje kimwe no kuba Urukiko rushobora gutegeka gufunga by’agateganyo cyangwa burundu ikigo cyangwa urwego bifite ubuzimagatozi.



Ibitekerezo 0