00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hari igihe bafunga umuntu mu nyungu ze- Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga

Yanditswe na IGIHE
Kuya 11 September 2026 saa 05:41
Yasuwe :

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Domitilla Mukantaganzwa yatangaje ko impamvu zituma abantu bafungwa by’agateganyo zirimo kuba bashobora gusibanganya ibimenyetso, guhungabanya abatangabuhamya cyangwa ari ukubagirira neza ngo abantu batihanira.

Yabigarutseho mu kiganiro n’abanyamakuru cyo ku wa 11 Nzeri 2026.

Imanza z’ifunga n’ifungura ry’agataganyo zaburanishijwe mu 2024/25 zari 16.010, mu mwaka wakurikiyeho zigabanyukaho 16%, ni ukuvuga ko zageze kuri 13.472.

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Mukantaganzwa Domitilla yavuze ko gufunga umuntu by’agateganyo hari igihe biba ari no kumutabara.

Ati “Hafungwa by’agateganyo umuntu bigaragara ko ashobora gusibanganya ibimenyetso, ashobora kubangamira abatangabuhamya, ndetse banafunga umuntu by’agateganyo mu nyungu ze. Hari igihe ushobora gukora icyaha batagufunga abaturage bakaba bababwiye ngo nimwikorere ubutabera. Mwari mubizi ko bishoboka? Ntushobora kugenda ngo wice umuntu hariya bakureba, cyangwa ngo ugonge umuturage w’abandi cyangwa ngo usambanye umwana hariya bakureba, Leta ifite inshingano yo gutuma abaturage batihorera, murabizi ko Itegeko Nshinga ribibuza, nta muntu wiha ubutabera.”

Mu igenzura ry’iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’abafungiwe mu magororero
Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu yakoze muri Werurwe 2025, yasanze ubucucike bwaragabanyutse ugereranyije n’umwaka wa 2023/2024 kuko bwavuye kuri 134,3 % bugera kuri 110%.

Mu gihe Komisiyo yateguraga iyi raporo, ku wa 31 Kanama 2025, Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora rwayigaragarije ko ubucucike bwakomeje kugabanyuka bukaba bugeze kuri 103,8% bitewe n’uko Igororero rishya rya Nyamasheke ryatangiye kwakira abantu bafunzwe.

Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga yavuze ko hari igihe umuntu afungwa by'agateganyo hagamijwe gufasha umuryango mugari
Ikiganiro n'abanyamakuru cyagarutse ku ngingo zitandukanye zireba ubutabera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages