Ni umushinga wiswe ‘Dufatanye Kubaka Ubutabera’ uzashyirwa mu bikorwa n’imiryango itanga ubufasha mu by’amategeko hagamijwe kwirinda no gukimira ihohoterwa irimo Haguruka, Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda, LAF n’indi miryango inyuranye.
Uyu mushinga uje usimbura uwari usanzwe uterwa inkunga na Leta Zunze Ubumwe za Amerika binyuze muri USAID, ‘Duteze imbere ubutebera’ wamaze imyaka itatu mu gihe wo uzamara imyaka itanu ukorera mu turere dutanu dutandukanye.
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutabera,Theophile Mbonera yagaragaje ko ubutabera bwegerejwe abaturage binyuze mu nzego zinyuranye zirimo n’abunzi butanga umusaruro ari na yo mpamvu uyu mushinga witezweho impinduka nziza ku Banyarwanda.
Yagize ati “Uzafasha abaturage kubona serivisi z’amategeko kandi zinoze, ubufasha mu by’amategeko no kongerera ubushobozi abakora mu birebana n’ubutabera ndetse no guteza imbere kurushaho ubundi buryo bw’ubutabera butari ukugana inkiko. Ni ingirakamaro cyane mu gutuma ubutabera bugira urwego buvaho n’urwo bugeraho nubwo ubutabera bw’iki gihugu buhagaze ku rwego rushimishije cyane.”
Yagaragaje ko nka Minisiteri y’Ubutabera bazakomeza gukorana bya hafi n’inzego zitandukanye mu kubaka ubutabera butajegajega ndetse no kurushaho kwegereza abaturage ubumenyi bw’ibanze ku mategeko abarengera.
Uyu mushinga ugiye kuzakomereza mu turere dutanu ari two Nyagatare, Rwamagana, Gicumbi, Rusizi na Nyarugenge. Uzashyira imbere kubakira ubushobozi abunzi no gutanga ubufasha mu mategeko ku bantu bafunze kandi bikazatanga igisubizo ku baturage bakeneye ubufasha mu birebana n’amategeko.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Ngabonziza Emmy yagaragaje ko binyuze muri uyu mushinga bizafasha mu kurangiza imanza zikunze kubura abahesha b’inkiko b’umwuga bazirangiza bikaba imbogamizi ku butabera buboneye.
Yagaragaje ko nko muri Nyarugenge hari imanza zisaga 1000 zaciwe ariko zikaba zitararangizwa nubwo muri zo harimo izo bitashoboka ko zirangizwa biturutse ku mpamvu zitandukanye.
Chargé d’affaires muri Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, Deb MacLean, yavuze ko gutanga inkunga ku bijyane n’ubutabera bizafasha abaturage kurushaho kubona serivisi zinoze.
Yagize ati “Kubaka ubutabera mu by’ukuri bigenewe abaturage, inzego z’ubutabera zizatanga serivisi z’ubutabera mu rwego rwo kubafasha kumenya uburenganzira bwabo no kurwanya akarengane.”
Umuyobozi wa Legal Aid Forum, Andrew Kananga yagaragaje ko uyu mushinga witezweho guhindura byinshi mu butabera bw’u Rwanda by’umwihariko mu kugabanya umubare w’abagana inkiko nk’inzira rukumbi yo gukemura ibibazo runaka byerekeye amakimbirane.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!