00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hatunzwe agatoki ibigo by’imari bikigenda biguru ntege mu kwisunga ubuhuza

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 26 May 2026 saa 09:32
Yasuwe :

Perezida w’Urukiko rw’Ubucuruzi, Clotilde Mukamurera, yagaragaje ko ibigo by’imari bikiri mu bigenda biguru ntege mu gukemura ibibazo hatisunzwe inkiko kuko mu myaka itatu ishize byagaragaye ko ibibazo byinshi byatanzwe mu nkiko kandi bimwe muri byo ntibirarangira.

Ibyo yabivugiye mu Rukiko rw’Ikirenga kuri uyu wa 26 Gicurasi 2026 mu biganiro byari bigamije gusuzuma ishusho yo gukemura ibibazo hatisunzwe inkiko mu bigo by’imari no gufata ingamba zigamije kubyihutisha.

Mukamurera yagaragaje ko nubwo hari ibigo by’imari byatangiye gutera intambwe mu gukoresha ubuhuza hakemurwa ibibazo byagiranye n’abakiliya babyo, umubare ukiri mutoya ugereranyije n’imanza zijyanwa mu nkiko ku buryo bikomeje gutyo nta murusaruro ufatika byatanga mu kugabanya ibirarane by’imanza.

Mu myaka itatu ishize kuva mu 2023, imanza zigera kuri 549 z’amabanki ni zo zagejejwe mu nkiko.

Harimo iziri ku rwego rwa mbere mu rukiko rw’ubucuruzi 451, n’iz’abajuririye mu rukiko rw’ubujurire rw’ubucuruzi zigera kuri 98.

Ni mu gihe imanza zireba ibigo by’imari iciriritse zatanzwe mu myaka itatu ari 84 zirimo 63 zo mu rukiko rw’ibanze rw’ubucuruzi na 21 mu ziri Rukiko Rukuru rw’Ubucuruzi.

Izo manza zose ariko zirimo nke zigera no mu rukiko rw’ubujurire rw’ubucuruzi ndetse no mu Rukiko rw’Ikirenga.

Muri izo manza z’amabanki, izarangirijwe mu buhuza ni 157 gusa mu myaka itatu kandi izabazwe n’izizaburanishwa muri uyu mwaka gusa kuko izakiriwe zose hamwe zirenga 2000.

Mukamurera ati “Ugereranyije n’umubare w’imanza zihari, izirangirira mu buhuza ziracyari nke kandi uretse kuba ubuhuza ari uburyo bwemewe n’amategeko ni n’inzira yizewe yo gukemura ibibazo. Ubuhuza bubungabunga umubano hagati y’ibigo by’imari n’abakiliya babyo kuko ni ba nka banki ikemuye ikibazo mu bwumvikane n’umukiliya wayo akomeza gukorana na yo ntacike intege.”

Yasobanuye ko nko mu gihe cyo guteza ingwate cyamunara nta kibazo kibirimo kuko ikigo cy’imari kiba kigomba kugaruza amafaranga cyagurije ngo kidahomba ariko ko iyo bikozwe ku bwumvikane bw’impande zombi biba ingenzi kurusha kubinyuza mu manza.

Mukamurera yavuze ko kuba nka banki ifite ikibazo n’umukiliya wananiwe kuyishyura bidasaba umucamanza buri gihe ngo bibashe gukemuka uretse gusa mu gihe uwishyuzwa adafite ubushake bwo kubikora.

Aho yatanze urugero rw’urubanza BPR Bank Rwanda yatsinzemo umukiliya wayo wagombaga kuyishyura miliyoni 1.5 Frw abanza kujurira ariko aza gushishikirizwa ubuhuza ahitamo guhagarika urubanza yemera kwishyura iyo banki, imuha amezi atatu yo kwishyura bituma atongeraho indishyi yari gucibwa iyo rurangizwa n’inkiko.

Urundi rugero ni urwo iyo banki yari yatsindiye kwishyurwa arenga gato miliyoni 6 Frw ariko bigeze hagati ishishikarizwa ubuhuza n’uwayireze birangira yemeye kumugabanyiriza ayishyura miliyoni 2 Frw n’ibihumbi 400 Frw undi ayatanga atiriwe yongeraho indishyi akandi bihita biva mu nzira.

Ati “Twagira ngo muganire n’abavoka banyu kuko abenshi tujya tubashishikariza ubuhuza bakatubwira ngo ibigo by’imari dukorera byadutumye kuburana ntibyatwohereje mu buhuza.”

Perezida w’Urukiko rw’Ubucuruzi, Clotilde Mukamurera, yanenze ibigo bikigenda biguru ntege mu kwisunga ubuhuza
Abo mu bigo by'imari n'abo mu butabera baganiriye ku buryo bwo gukemura ibibazo hatisunzwe inkiko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages