Uyu mwanzuro utesha agaciro uwafashwe n’umucamanza ugenza ibyaha muri Kanama 2025, wari wavuze ko atabonye ibimenyetso bihagije bigaragaza ko Kanziga ashobora kuba yaragize uruhare muri Jenoside, ahubwo ngo yagizweho ingaruka n’ihanurwa ry’indege y’umugabo we.
Umwe mu banyamategeko bunganira abakorewe ibyaha bivugwa muri iyi dosiye, Me Gisagara Richard, yasobanuye ko urukiko rw’ubujurire rwategetse umucamanza ugenza ibyaha gusubukura iperereza kuri Kanziga, akongera gushakisha ibimenyetso.
Mu kiganiro ku muyoboro ‘Agasaro Kaburaga’, Me Gisagara yagize ati “Ubwo ni ukuvuga ngo dosiye isubiye ku mucamanza wa mbere ugenza ibyaha kugira ngo yongere asubukure gushakisha ibimenyetso bigaragaza uruhare yagize cyangwa ataba yaragize muri Jenoside yakorewe Abatutsi, noneho iryo perereza nirirangira, abone gufata icyemezo cyo kumwohereza kuburana cyangwa kutamwohereza kuburana.”
Kubera ko Kanziga yakuwe mu Rwanda tariki ya 9 Mata 1994 hashingiwe ku itegeko rya François Mitterrand wayoboraga u Bufaransa, iperereza ku ruhare rwe ryari ryarakozwe ku minsi itatu ibanza ya Jenoside.
Muri Nzeri 2024, Ubushinjacyaha bw’u Bufaransa bwagaragaje ko iperereza kuri Kanziga ryakozwe ku bikorwa bike, ku gihe gito kandi humvwa abatangabuhamya bake.
Ubushinjacyaha bw’u Bufaransa bwasabye ko hakorwa iperereza ku bikorwa bya Kanziga byo kuva tariki ya 1 Werurwe kugeza ku ya 9 Mata 1994, ibyatuma hanagaragazwa uruhare yagize mu itegurwa rya Jenoside nk’uwahoze mu itsinda ry’abari bafite ijambo rikomeye mu butegetsi rizwi nk’Akazu.
Me Gisagara yasobanuye ko impande zombi zifite uburenganzira bwo kujurira mu rukiko rusesa imanza, kandi ko hatagize ujurira, umwanzuro wafashwe ku wa 6 Gicurasi watangira gukurikizwa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!