00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hubert Védrine yatsinzwe urubanza ashinjwamo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na Umutoni Rosine
Kuya 15 May 2024 saa 11:36
Yasuwe :

Hubert Védrine wahoze ari Umunyamabanga Mukuru w’Ibiro bya Perezida w’u Bufaransa ku bwa François Mitterrand, yatsinzwe urubanza yaregagamo umunyamakuru Patrick de Saint-Exupéry wamwise umuhakanyi wa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Patrick de Saint-Exupéry yabivuze mu kiganiro yatanze ku kinyamakuru Mediapart muri Werurwe 2021, aho yagaragaje ko Védrine n’abandi bahoze ari ibikomerezwa ku bwa Mitterrand, bakora igishoboka cyose ngo bahakane uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda kuko aribo babikoze.

Yagereranyije Védrine n’uwitwa Robert Faurisson, uzwi mu Bufaransa nk’uwatangije ubuhakanyi bwa Jenoside yakorewe Abayahudi.

Védrine yarakajwe n’ayo magambo ya Patrick de Saint-Exupéry, amujyana mu rukiko i Paris amushinja gusebanya.

Kuri uyu wa Kabiri urukiko rwagaragaje ko ibyavuzwe na Patrick de Saint-Exupéry nta gusebanya kurimo, ahubwo ko ari igereranya n’imvugo izimije yemewe mu gihe cy’ibiganiro, iyo uvuga ashaka kurushaho kumvikanisha neza ingingo ye nubwo ukuri kwabyo kwaba gushidikanywaho.

Vincent Tolédano wunganira Patrick de Saint-Exupéry yatangarije ikinyamakuru Sudouest.fr ko banyuzwe n’umwanzuro w’urukiko, kuko ababaye mu butegetsi bwa Mitterrand bagerageza gutera ubwoba abantu, ngo badakomeza kuvuga ku ruhare rwabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Védrine yabaye Umunyamabanga Mukuru wa Elysée, Ibiro bya Perezida w’u Bufaransa ku bwa François Mitterrand, nyuma aba Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga.

Védrine afatwa nk’uwatambukije amabwiriza yo guha intwaro abakoraga Jenoside. Umukozi winjiye mu nyandiko z’u Bufaransa ku Rwanda mu gihe cya Jenoside, yavuze ko mu bikarito yabonye harimo iriho ko “hakenewe kugendera ku mabwiriza yatanzwe”, ni ukuvuga guha intwaro Abahutu, yasinywe na Hubert Védrine ubwe.

Mu byashyizwe ahabona, hanashingirwa ku nyandiko y’Ibiro Ntaramakuru Reuters yo ku wa 6 Nyakanga 1994, yavugaga ko “Paris yiteguye guta muri yombi abagize guverinoma y’agateganyo” bari bamaze kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bari bageze mu gice cyagenzurwaga n’Ingabo z’Abafaransa.

Nyamara inyandiko nayo yabonywe iriho n’umukono wa Hubert Védrine, igaragaza ko uwo mwanzuro utigeze ufatwa.

Hubert Védrine yatsinzwe urubanza yavugaga ko bamusebeje

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages