Ibyaha bakekwaho byabaye ku wa 9 Gicurasi 2021 mu ishyamba ry’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubushakashatsi n’Iterambere mu byerekeye Inganda (NIRDA), mu Kagari ka Butare, aho abarinzi bafashe abashumba bari bagiye kwahiramo ubwatsi maze bagenzi babo babimenye bahururana amahiri, inkoni n’imipanga bakubita abarinzi b’iryo shyamba hakomereka batatu.
Bamennye ibirahure by’inzu zikorerwamo ubushakashatsi na bimwe mu bikoresho byifashishwa. Nyuma yaho kandi bagiye aho ibendera ry’Igihugu riri bagerageje kurikuraho rirabananira.
Umwe mu barinzi bo muri NIRDA avuga ko abo bashumba bari basanzwe binjira muri iryo shyamba bagiye kwahira ubwatsi buhari ariko bagakumirwa.
Ati “Bari basanzwe baza bashaka kwiba ubwatsi ariko tukabakumira. Baraje binjiramo noneho abarinzi babafashe, bagenzi babo nibwo baje barabakubita, bangiza n’ibikoresho bya hano mu kigo.”
Akomeza avuga ko umwe mu barinzi bahakubitiwe yajyanwe kuvurirwa mu Bitaro bya Kaminuza bya Butare, CHUB, kuko yari arembye.
Amakuru agera ku IGIHE avuga ko nyuma yo gukora ibyo byaha, abo bashumba bahise bahunga ariko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rurabashakisha hafatwa abagera kuri 19.
Nyuma yo gufatwa bakorewe dosiye ishyikirizwa ubushinjacyaha kugira ngo bajyanwe mu nkiko.
Ubushinjacyaha Bukuru bwatangaje ko abo bashumba bakurikiranweho ibyaha byo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake byagambiriwe, kwangiza ibikorwaremezo no kwangiza ibendera, gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!