Urubanza rwe rwagombaga kuburanishwa n’Urukiko Rwisumbuye rwa Huye kuri uyu wa Kane, tariki ya 9 Ukuboza 2021 hifashishijwe ikoranabuhanga.
Ubwanditsi bw’urwo rukiko bwabwiye IGIHE ko hafashwe umwanzuro wo kurwimurira ku itariki ya 6 Mutarama 2022 bitewe n’uko abacamanza bagombaga kuruburanisha bari mu mahugurwa.
Munyenyezi yari yasabye urukiko ko ashaka kuburana hadakoreshejwe ikoranabuhanga ndetse icyo cyemezo cyagombaga gusuzumwa mu iburanisha rya none.
Munyenyezi Béatrice akurikiranyweho n’Ubushinjacyaha ibyaha bigera kuri birindwi akekwaho ko yakoze muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu byo akurikiranyweho harimo icyaha cyo kwica n’icyaha cya Jenoside, gucura umugambi wo gukora Jenoside, gutegura Jenoside, gushishikariza ku buryo buziguye cyangwa butaziguye abantu gukora Jenoside.
Akurikiranyweho kandi icyaha cy’ubufatanyacyaha muri Jenoside, icyo kurimbura n’icyaha cyibasiye inyoko muntu.
Yagejejwe mu Rwanda ku wa 16 Mata 2021 yoherejwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Urubanza rwe rwasubitswe nyuma y’uko afashe icyemezo cyo gutandukana na Me Gatera Gashabana na Me Buhuru Pierre Célestin bamwunganiraga mu mategeko.
Amakuru IGIHE yamenye ni uko Me Bikotwa Bruce ari we ukuriye itsinda rimwunganira mu rubanza. Itariki iburanisha ritaha rizabera ntabwo iratangazwa.
Inkuru wasoma: Béatrice Munyenyezi yatandukanye n’abamwunganiraga



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!