00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibikomere ntibirakira: Me Murangwa yanenze imyitwarire y’amahanga itoneka, ikanasonga abarokotse ibitero bya FLN

Yanditswe na Israel Ishimwe
Kuya 9 February 2022 saa 07:22
Yasuwe :

Ibitero byagabwe ku butaka bw’u Rwanda bigizwemo uruhare n’abarwanyi ba MRCD/FLN ya Paul Rusesabagina byaguyemo ubuzima bw’inzirakarengane icyenda, abandi barakomereka bibaviramo ubumuga budakira.

Ibi bitero byakozwe hagati ya 2018 na 2019 byanasahuriwemo imitungo myinshi, indi irangizwa. Kuri ubu abagizweho ingaruka na byo baracyagendana ibikomere ku mubiri no ku mutima batewe n’ibyo bihe by’icuraburindi bashowemo binyuze mu bikorwa by’iterabwoba.

Ubwo Urugereko rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya Imipaka rwaburanishaga Rusesabagina washinze akanayobora MRCD/FLN, Nsabimana Callixte ‘Sankara’ wabaye Umuvugizi wa FLN n’abandi 19, benshi mu baturaga basabye guhabwa indishyi.

Abantu 94 ni bo baregeye indishyi muri uru rubanza, bamwe bareze ukwabo, abandi barihuza.

Urukiko rwavuze ko kugira ngo uwakoze icyaha aryozwe indishyi ari uko icyaha yakoze kiba cyangirije uwagikorewe. Rwategetse ko abahamwa n’icyaha cyo kuba mu Mutwe w’Iterabwoba wa MRCD/FLN bafatanya kwishyura indishyi.

Mu baregwa, babiri basonewe ku gutanga indishyi kuko batabaye muri MRCD/FLN. Aba ni Nsanzubukire Félicien na Munyaneza Anastase bari muri FDLR/FOCA.

Urukiko rumaze gusesengura imiterere y’icyo kirego, rwanzuye ko abaregera indishyi bo mu Mirenge ya Kivu na Ruheru, nta ndishyi bazahabwa kuko nta cyo bagaragaje cyerekana ko bagizweho ingaruka n’ibyo bitero.

Usibye aba, n’abandi bazemerewe bazihawe hashingiwe ku bushishozi bw’urukiko aho kuba ibimenyetso byagaragajwe n’ingaruka ibyo bitero byabagizeho.

Urukiko Rukuru rwanzuye ko indishyi zitatanzwe hashingiwe ku kuba nta bimenyetso abazisaba babitangiye.

Nyuma y’umwanzuro w’urukiko wasomwe ku wa 20 Nzeri 2021, abaregera indishyi bahise bawujuririra, bagaragaza ko hari aho birengagijwe.

–  Abatangabuhamya bashya mu rukiko

Ku wa 8 Gashyantare 2022, ni bwo Urukiko rw’Ubujurire rwatangiye kumva abandi batangabuhamya bagizweho ingaruka n’ibitero bya MRCD/FLN.

Babiri muri barindwi bazatanga ubuhamya ni bo bavuze. Ni Murindangabo Callixte wabanaga na Nsengiyumva Vincent wari Gitifu wa Nyabimata warashwe isasu mu mutwe, akanatwikirwa imodoka ndetse na Rurangwa Patrick utwara imodoka ya Omega, we yafatiwe mu Nyungwe.

Me Murangwa Faustin uhagarariye bamwe mu baregera indishyi yabwiye IGIHE ko mu kugena indishyi urukiko rutigeze rwashingiye ku bushishozi bwarwo.

Yagize ati “Ntirwashingiye ku bimenyetso abo duhagarariye barugejejeho bijyanye n’igihombo n’akababaro bahuye nako.’’

Nko mu buhamya bwabo, Murindangabo Callixte na Rurangwa Patrick bagarutse ku ijoro ryirabura banyuzemo ubwo bagabwagaho igitero n’abarwanyi ba FLN.

Yakomeje ati “Ibyo kuba bitarahawe agaciro ni byo twagaragaje. Ibyo babakoreye n’ibyo baciyemo, mwumvise ko ihahamuka rikiri ryose. Ihahamuka ni kimwe mu bintu byashingirwaho mu kugena indishyi z’akababaro. Urukiko nta gaciro rwabihaye. Twajuriye dusaba ko harebwa urugero rw’ako kababaro, kagashingirwaho mu kugena indishyi.’’

Muri iyi dosiye hari aho usanga abaregwa barahamijwe ibyaha ariko abaregeye indishyi barimo nk’abakomeretse, abasahuwe n’abacitse amaboko cyangwa amaguru barengejwe ingohe.

Murangwa avuga ko umwanzuro nk’uwo ubabaza umutima w’umuntu ugifite ububabare bw’umubiri n’agahinda yatewe n’ibyamubayeho.

Yasobanuye ko kuba bitaritaweho ari bimwe mu by’ingenzi byashingiwe hatangwa ubujurire, we n’abunganira abaregera indishyi basabwa ko ‘byahabwa umwanya.’

Ati “Ikindi kinababaje, uretse indishyi batahawe, ni n’agashinyaguro no gusonga abagizweho ingaruka n’ibitero ku buryo ubona basa n’abibagiranye. Ari mwe banyamakuru, mugasa n’abatazi ko babaho. Inshuro zose baha ijambo cyangwa bakita ku babahemukiye."

"Ibyo urabibona no mu bantu bari mu nzego z’ibihugu bitandukanye by’amahanga bagenda bavuga ko umwe mu baregwa cyangwa se bamwe barengana batitaye ku kuvuga ngo niba hari ibyo akekwaho, ntawe umuciriye iteka kuko icyaha kitarabahama ariko ntiwavuga ibyo hejuru y’ababajwe n’ibitero nka biriya.’’

Me Murangwa Faustin yunganira abaregera indishyi barimo Nsengiyumva Vincent wabaye Gitifu wa Nyabimata, Ndutiye Yussuf watwikiwe imodoka muri Nyungwe ndetse na Sosiyete zitwara abagenzi za OMEGA na Alpha

–  Abaregera indishyi bagiye kwereka amahanga imigirire yayo ibatoneka

Kuva Rusesabagina Paul yatabwa muri yombi muri Kanama 2020, abantu batandukanye biganjemo abo hanze y’u Rwanda batangiye kuzamura ijwi bavuga ko yafashwe binyuranye n’amategeko kandi afunzwe ku nyungu za politiki.

Ni we wahawe umwihariko mu gihe urubanza aruhuriyemo n’abandi 20. Abo nta na rimwe bajya bavuga ku bakomereye muri ibi bitero, ababuriyemo ababo n’ababikuyemo ubumuga budakira.

Murangwa asanga ko kuba umuntu yarafashwe binyuranyije n’amategeko cyangwa ku mpamvu za politiki bitamubuza gukurikiranwa agasobanura urukiko ko hari aho yaba yararenganyijwe.

Ati “Kuba ibyo bikorwa ku mugongo w’abakorewe ibyaha, biteye agahinda. Ni ibintu mwese mukwiye kwamagana. Twebwe nk’abantu babahagarariye uyu munsi turahagurutse kugira ngo twegere n’abanyamakuru, twegere n’ibyo bihugu kuko bihagarariwe hano, tubabwire tuti ibyo muri gukora ni ibintu bitoneka, ni ibintu bisonga, bibabaza abantu bahemukiwe.’’

Nubwo ibi hataratangazwa uburyo bizakorwamo ariko biri muri gahunda y’ibigomba guhabwa umurongo mu gihe cya vuba.

Yakomeje ati “Wenda byabaye ngombwa umwe mu bahagarariye ibihugu byabo yahamagazwa cyangwa agasabwa guhura n’abakozweho na biriya bitero kugira ngo yumve akababaro kabo.’’

‘‘Ni cyo kintu cyabuze, ni uko abo bantu bo, imiryango y’abakoze ibyaha, yegera abantu bakayivugira. Ariko ni bande bavugira abakorewe ibyaha? Nta bo. Ni hehe ijwi ryabo ryumvikana? Ntaho. Ni bande babateze amatwi? Nta bo.”

Abasesenguzi bagaragaza ko imyitwarire nk’iyi nta wakina na yo mu bihugu bikomeye, abe yatesha agaciro abagizweho ingaruka n’ibitero by’iterabwoba kuko atakoroherwa.

Murangwa ati “Uyu munsi wakwibaza mpagurutse nkagenda nkavuga ngo ‘abantu bakozweho n’iterabwoba mu Bufaransa cyangwa muri Amerika n’ibindi bihugu nkavuga nti ‘nta cyabaye ahubwo hari abantu bari kubirenganiramo’, muzi akaga nahura nako.’’

Ubutabera bwuzuye ku baregeye indishyi ni uko ijwi ryabo ryumvikana [kuko ufite agahinda akenera umutega amatwi] n’ubusabe bwabo urukiko rukabuha agaciro ku bijyanye n’indishyi basaba.

Indi nkuru wasoma: Rusesabagina azaburanishirizwe ahabereye ibyaha byakozwe na FLN-Icyifuzo cy’ab’i Nyabimata na Uwinkingi

Agasantere ko mu Rwerere, aho inyeshyamba za FLN zatwikiye imodoka ya Gitifu wa Nyabimata, zikanahicira abantu babiri
Imodoka y'uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyabimata, Nsengiyumva Vincent, yatwitswe n'inyeshyamba za FLN irakongoka
Sebagima Simon utuye mu Mudugudu wa Mutobwe, Akagari ka Nyabimata, Umurenge wa Nyabimata ari mu baturage basahuriwe iduka n’inyeshyamba za FLN
Ntakirende Ntirandekura w’imyaka 36 y’amavuko yarokotse amasasu ane yarashwe n’inyeshyamba za FLN, ubwo yageragezaga guhangana na zo zigiye kumwibira inka
Inkovu z'amasasu ziracyagaragara ku mubiri wa Ntakirende warashwe na FLN
Kayangabo Antoine wakubiswe ubuhiri n'inyeshyamba za FLN yasigiwe inkovu ndetse na n'ubu iracyagaragara

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages