00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibiyobyabwenge, iterabwoba, gukuramo inda, ubuhotozi… Imbumbe y’ibyaha Perezida Kagame yatanzeho imbabazi

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 27 March 2023 saa 07:37
Yasuwe :

Mu mpera z’icyumweru gishize, Perezida Paul Kagame yatanze imbabazi ku magana y’abagororwa. Abavuzwe cyane ni Paul Rusesabagina na Nsabimana Callixe ‘Sankara’, bari abayobozi b’umutwe wa MRCD/FLN.

Nubwo ari abo batinzweho na benshi, ni urutonde rurerure ruriho amazina y’abarekuwe n’ibyaha bari bafungiwe, barimo batandatu bari barakatiwe gufungwa burundu kubera ibyaha birimo kuroga, ubuhotozi, ubujura budakoresheje kiboko cyangwa ibikangisho no kwiba umwana akamutwara muri Congo n’ubwicanyi.

Ibindi byaha bikomeye bigaragaraho birimo gukora ibikorwa byerekeranye n’ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo, iterabwoba no kurema umutwe w’ingabo utemewe byatumye abantu bakatirwa imyaka 25.

Harimo kandi ubuhotozi no guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda n’ubugambanyi bwo kugirira nabi ubutegetsi buriho n’ubufatanyacyaha ku cyaha cy’iterabwoba, byatumye bakatirwa gufungwa imyaka 20.

Ufite igihano gito ni uwahamijwe ubuhemu akatirwa gufungwa amezi atandatu, n’undi wahamijwe gukora ibikorwa byerekeranye n’ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo, banganya igihano.

Abarekuwe bose hamwe ni abantu 381, bari mu byiciro bitandukanye.

Abantu 20 bo muri dosiye ya Rusesabagina batashye

Aba barekuwe mu cyiciro cyihariye, kirimo abantu 26. Barangajwe imbere na Nsabimana Callixte alias Sankara na Paul Rusesabagina bahoze ari abayobozi b’umutwe wa MRCD/FLN, wagabye ibitero bitandukanye byishe abantu mu nkengero z’ishyamba rya Nyungwe.

Muri Mata 2022 Urukiko rw’Ubujurire rwagumishijeho igifungo cy’imyaka 25 Urukiko Rukuru rwahanishije Rusesabagina, mu gihe Nsabimana Callixte ‘Sankara’ yagabanyirijwe igihano avanwa ku myaka 20, ahanishwa 15 kubera gutakamba.

Ni dosiye yaregwagamo abantu 21, bahamijwe ibyaha by’Iterabwoba no kurema umutwe w’ingabo utemewe.

Uretse Rusesabagina na Nsabimana ’Sankara’, abandi 18 baregwaga muri iyi dosiye bararekuwe, uretse Mukandutiye Angelina waciriwe urubanza n’Urukiko Gacaca mu 2006, ahamywa ibyaha bya Jenoside, akatirwa igifungo cya burundu.

Muri iki cyiciro hanarekuwemo abantu babiri bahamijwe guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda n’ubugambanyi bwo kugirira nabi ubutegetsi buriho n’ubufatanyacyaha ku cyaha cy’iterabwoba.

Abo bose bafite ibihano biri hagati y’imyaka 15 na 25.

Iki cyiciro kandi nicyo kirimo Ronaldo Bill Rutayisire wahamijwe Ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo bitemewe n’amategeko agakatirwa gufungwa imyaka 25, Justin Nsengiyumva wahamijwe kwakira ruswa agakatirwa imyaka itatu na Ephraim Rwamwenge wahoze ari rwiyemezamirimo, wahamijwe kunyereza umutungo no gukoresha inyandiko mpimbano, agakatirwa gufungwa imyaka irindwi.

Harimo n’abari bafungiwe ibyaha by’ubwambuzi bushukana, ubuhemu, kwakira indonke n’ibindi.

Abari bafungiwe ibiyobyabwenge baza imbere

Icyaha cyahamijwe abantu benshi barekuwe ni icyo gukora ibikorwa byerekeranye n’ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo.

Ni abantu bahuriye ku kuba bari batarengeje imyaka 21, ubwo bakoraga ibyaga bahamijwe n’urukiko.

Harimo 26 bari bafungiwe mu Igororero rya Nyarugenge, 72 bo mu Igororero rya Rwamagana, 4 bo mu Igororero rya Bugesera, 7 bo mu Igororero rya Ngoma, 26 bo mu Igororero rya Gicumbi, 5 bo mu Igororero rya Muhanga, 2 bo mu Igororer rya Huye, 11 bo mu Igororero rya Musanze, 4 bo mu Igororero rya Nyagatare, 1 wo muri Nyamagabe, 4 bo muri Nyanza, 17 bo muri Rubavu, na 1 wo m u Igororero rya Rusizi.

Biganjemo abakatiwe umwaka umwe w’igifungo, nubwo harimo n’abagera muri 25.

Abarekuwe kubera ko bafite imyaka 70 kuzamura

Harimo batandatu bo mu Igororero rya Nyarugenge, babiri bo muri Rwamagana, umwe wa Ngoma, batatu ba Gicumbi, batandatu ba Muhanga, icyenda ba Huye, batatu ba Musanze, batatu ba Nyamagabe, batatu ba Rubavu na babiri ba Rusizi.

Aba barimo abahamijwe ibyaha birimo gukora ibikorwa byerekeranye n’ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo ubuhotozi, kuroga, ubujura, gukubia cyangwa gukomeresa ku bushake, guhoza ku nkeke uwo bashyingiranywe, gukoresha undi imibonano mpuzabitsna ku gahato n’ibindi.

Ni icyiciro kirimo ibyaha byagiye bihanishwa igifungo cya burundu n’indi myaka myinshi, nubwo harimo n’abafite ibihano bito.

Abagororwa babanaga n’abana muri gereza

Muri iki cyicizo, abababariwe barimo 25 muri Nyarugenge, 10 muri Ngoma, 26 muri Musanze, na 7 muri Nyamagabe.

Aba bari bafungiwe ibyaha bitandukanye birimo ibiyobyabwenge, gutwika ku bushake, Kwikuramo inda, Guta cyangwa gutererana umwana, kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, kwiba, n’ibindi.

Abagororwa barembye n’abafite ubumuga

Aba barekuwe barimo batatu bo muri Nyarugenge, 21 bo muri Rwamagana, batatu muri Ngoma, batandatu bo muri Gicumbi, batatu bo muri Muhanga, batatu bo muri Huye, 12 muri Musanze na babiri bo muri Rubavu.

Mu byaha harimo ibiyobyabwenge gukubita no gukomeresa, kunyereza umutungo, ubwicanyi, gukubita no gukomeretsa byateye urupfu, ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi n’ibindi.

Abagororwa bahamwe n’icyaha cyo gukuramo inda

Aba bagororwa barekuwe barimo batatu muri Nyarugenge, babiri muri Ngoma, babiri bo muri Musanze na batandatu bo muri Nyamagabe.

Aba bose, nyuma yo kurekurwa bategetswe kwiyereka Umushinjacyaha wo ku Rwego rw’Ibanze rw’aho baba, mu gihe cy’iminsi 15.

Bategetswe kandi kwitaba Umushinjacyaha ku Rwego rw’Ibanze rw’aho batuye, inshuro imwe mu kwezi, ku munsi wagenwe n’Umushinjacyaha no gusaba Minisitiri ufite ubutabera mu nshingano ze uruhushya igihe cyose bashatse kujya mu mahanga.

Ni ingingo zishobora kuzagira irengayobora kuri Rusesabagina warekuwe akemererwa kujya muri Qatar, akazakomereza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ubundi ibyo uwahawe imbabazi agomba kubahiriza birangirana n’igihe cy’igifungo cyari gisigaye ababarirwa.

Mu bahawe imbabazi harimo na Ephraim Rwamwenge, wari warakatiwe imyaka irindwi azira Kunyereza umutungo no Gukoresha inyandiko mpimbano

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages