Nubwo bimeze bityo ariko benshi baracyibaza byinshi ku rubanza rw’uyu mukambwe rukomeje kuba agatereranzamba, ahanini bitewe n’impamvu zishingiye ku buzima bwe bigaragazwa ko bukomeje kumera nabi.
Kuva uyu mwaka watangira Urwego Mpuzamahanga rwasigaranye imirimo y”Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda, IRMCT, rwakomeje kuburanisha urubanza rwa Kabuga Félicien humvwa abatangabuhamya bamushinjaga uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Muri uru rubanza yatangiye kujya agaragara nk’uwasinziriye ariko abanyamategeko be bakagaragaza ko bituruka ku burwayi afite.
Urukiko rwashyizeho inzobere eshatu zo gukora isuzuma ryimbitse ku burwayi bwa Kabuga cyane ko bwakunze gukoma mu nkokora imirimo yo kumuburanisha.
Muri Gicurasi mu 2021, Abavoka ba Kabuga Félicien ufatwa nk’umuterankunga mukuru wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, basabye ko urubanza rwe ruhagarikwa kuko afite intege nke z’umubiri ku buryo no kurukurikirana byamugora.
Muri Kamena mu 2022 urukiko rwateye utwatsi ubu busabe, ahubwo rwanzura ko atangira kuburanishwa afungiwe mu Buholandi aho kujyanwa i Arusha.
Mu Ukwakira 2022, abacamanza ba IRMCT batangiye kumva abatangabuhamya bashinja Kabuga.
Ku wa 12 Mutarama mu 2023, urukiko rwaje kwakira Raporo y’abaganga ba gereza y’Umuryango w’Abibumbye Kabuga afungiwemo, ivuga ko ubuzima bwe butifashe neza ariko ntibyabuza urubanza gukomeza.
Muri Werurwe 2023, raporo ku buzima bwa Kabuga itangwa nyuma ya buri minsi 14 yongeye kugaragaza ko uburwayi bwe bwiyongereye bityo ko atabasha gukomeza kwitabira urubanza mu buryo bwuzuye.
Uruhande rwe rwongeye gusaba ko arekurwa kuko arwaye gusa urukiko rwanzura ko inzobere zakoze isuzuma ku buzima bwe zitanga ibisobanuro mu magambo zikagira n’icyo zibazwa.
Izi nzobere zose uko ari eshatu zarumviswe ndetse zitanga n’ibitekerezo ku kuba Kabuga atakomeza kuburanishwa ngo kuko ubushobozi bw’umubiri we bwakomeje kugenda bugabanyuka kandi afite n’indwara zitandukanye.
Ibi byanatumye ku wa 30 Werurwe 2023 urukiko rusubika urubanza igihe kitazwi mbere yo gufata icyemezo ku kuba ruzakomeza cyangwa rwahagarikwa nkuko abanyamategeko be babyifuza.
Kabuga ashobora kuba ahimba uburwayi?
Kuba umuburanyi yahimba uburwayi runaka si ibintu byatungurana cyane ko ukurikiranywe n’ubutabera ntacyo atakora ngo abwihishe.
Ibi byagiye bigenda biba no mu nkiko z’imbere mu gihugu aho usanga abantu bitwaza uburwayi batanafite ngo badakurikiranwa n’inkiko.
Mu manza Mpuzamahanga nabyo bibaho ndetse hari naho byagaragaye nko kuri Rudolf Hess wari akurikiranyweho ibyaha by’intambara yakoze mu ntambara y’aba-Nazi.
Uyu mugabo yabeshye bikomeye ko arwaye indwara yo kwibagira (amnesia) ariko byaje kugaragara ko ari amayeri yakoze.
Nkwibutse ko uburwayi bwo kwibagirwa buzwi nka ‘dementia’ buri mu bukomeye bugaragazwa na raporo ku buzima bwa Kabuga ndetse n’inzobere nibwo zikunze kugaragaza cyane nubwo hari n’ubundi.
Undi wigeze guhimba indwara gusa we bikanamuhira ni uwitwa Andrea Yates wabwiye urukiko ko Satan yamutegetse kwica abana be, yarasuzumwe asanganwa uburwayi bwo mu mutwe ibizwi nka Insanity.
Hari n’abandi batandukanye bagiye bahimba uburwayi, bamwe bigatahurwa abandi ntibimenyekane.
Turetse no kuvuga ingero z’ibyabaye kera, ejo bundi ubwo yari mu rukiko umuganga uri mu bakoze isuzuma kuri Kabuga, Professor Henry Kennedy, yabajijwe niba nta murwayi wigeze amubeshya ko arwaye yemeza ko byamubayeho.
Uyu muganga ariko yakomeje avuga ko kuri Kabuga bitandukanye kuko ibisubizo bya gihanga bigaragaza ko arwaye.
Icyaje gutera urujijo ni uko yavuze ko Kabuga atifuza ko urubanza rwakomeza kuko azi ingaruka byazamugiraho.
Yagize ati “Naramubajije nti urashaka ko urubanza rukomeza? Kabuga arasubiza ati: Oya, ndarwaye cyane. Sinakwifuza ko urubanza rwanjye rukomeza".
Ubwabyo kuba Kabuga atifuza ko urubanza rwakomeza ni ikimenyetso cyiza cy’uko ashobora gukora ibishoboka byose urubanza ntiruburanwe.
Icyo gihe ariko Professor Kennedy yavuze ko Kabuga ashobora kuburanishwa ariko hagakoreshwa igihe gito cyane.
Ku wa 29 Werurwe 2023 Professor, Patrick Cras, yumviswe n’urukiko nawe yunze mu by’abandi bari bamaze iminsi bavuga ko Kabuga ataburanishwa.
Umucamanza yamubajije niba koko bavuga ko Kabuga yatakaje ubushobozi bwo kwibuka ibyabaye, impamvu yaba yaranze gusinya ku mpapuro z’imitungo nyuma y’iminota 50 y’ikiganiro cyakozwe mu giswahili.
Professor Cras wabaye nk’utungurwa yavuze ko atari azi ko Kabuga azi igiswahili avuga ko n’abantu bageze ku rwego rwo hejuru rwo kwibagirwa cyane bashobora kuvuga icyo bashaka kijyanye n’umutungo wabo.
Birumvikana ko niba Kabuga yarabashije kumenya icyo ahitamo ku mutungo we uri muri Kenya kandi mu rurimi rw’igiswahili, byaba ikimenyetso simusiga ko uyu mukambwe ari muzima.
Nk’umuntu wakurikiranye urubanza rwa Kabuga, mu gihe urukiko rwatangiraga kumva abatangabuhamya nibwo yatangiye kujya yisinziriza nibura nka nyuma ya buri minota 15.
Ibi ariko siko byagenze ubwo humvwaga ibisobanuro by’inzobere mu magambo kuko bose Kabuga yabakurikiranye neza ndetse ubona ko ashishikajwe no kumva ibyo babwira urukiko.
Ubushinjacyaha bwagaragaje ko iyo raporo idakwiye gushingirwaho kuko idahagije ahubwo urubanza rugakomeza.
Byagenze bite ngo Kabuga yange gusinya kandi yaratakaje ubushobozi bwo kwibuka?
Ikinyamakuru cyo muri Kenya mu byumweru bitatu bishize cyatangaje ko Kabuga yanze gusinya ku mpapuro z’imitungo ye yashyikirijwe n’ubushinjacyaha (Director of Public Presecution bwashakaga ko imitungo ye yo muri Lavington i Nairobi ifatirwa.
Izi nyandiko zakozwe n’Urukiko Rukuru Rushinzwe kurwanya ruswa zigaragaza ko kuva yafatirwa mu Bufaransa mu 2020, ubushinjacyaha bwatangiye gushaka uburyo bwo kuzimugezaho.
Ubwo yashyikirizwaga izi nyandiko ku wa 23 Mutarama 2023 ngo yanze gusinya agaragaza ko yazakiriye nyuma y’ikiganiro cyamaze iminota 40.
Umwe mu bari muri iryo tsinda, Justice Esther Maina, yavuze babanje kuganiriza Kabuga bamusobanurira impamvu z’izi nyandiko igihe cyo gusinya arabatsembera.
Izi nyandiko zigaragaza ko inzu ya Kabuga ikodeshwa amashilingi 84,000 buri kwezi byaje kugaragazwa ko rero ayo mafaranga ngo ari yo yakomeje gukoresha mu kwihisha kwe.
Kabuga niwe ufite urufunguzo kuri uyu mutungo, kuba yaranze gusinya ni uko yari azi neza icyo bivuze n’ingaruka byagira.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!