lyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'iminsi umunani ariko kitarenze amezi abiri n'ihazabu y’ibihumbi 20 by’amafaranga y’u Rwanda ariko atarenze ibihumbi 100 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Iri tegeko rigaragaza ko nyir'akabari cyangwa abakozi be bemeye kwinjiza mu kigo cyabo abantu bigaragaraho ko basinze ku buryo bukabije bakabaha ibisindisha, bahanishwa igifungo kitari munsi y'iminsi umunani ariko kitarenze amezi abiri n'ihazabu itari munsi y'ibihumbi 50 Frw ariko atarenze ibihumbi 200 Frw.
Ku rundi ruhande ingingo ya 27 y’Itegeko ryerekeye kurengera umwana, riteganya ko umuntu uha umwana inzoga cyangwa itabi aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igihano cy’imirimo y’inyungu rusange mu gihe kitarenze ukwezi kumwe.
Iyo habaye isubiracyaha, igihano kiba igifungo kitari munsi y’ukwezi kumwe ariko kitarenze amezi atatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 100 Frw ariko atarenze ibihumbi 200 Frw.
Iri tegeko kandi rigena ko umuntu ugurisha umwana inzoga cyangwa itabi, ubimushoramo cyangwa umushishikariza kubinywa cyangwa kujya mu tubari aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igihano cy’igifungo kitari munsi y’amezi atatu ariko kitageze ku mezi atandatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi ijana ariko atarenze ibihumbi magana abiri.
Uteza urusaku na we ashobora gufungwa
Mu Nama y’Abaminisitiri yo ku wa 1 Kanama 2023, Guverinoma yafashe icyemezo ko guhera ku itariki ya 1 Nzeri 2023, ibikorwa na serivisi byose bitari iby’ingenzi bizajya bifunga saa Saba z’ijoro mu minsi y’imibyizi, na ho mu mpera z’icyumweru (ku wa Gatanu no ku wa Gatandatu) bigafunga saa Munani z’ijoro.
Byakozwe mu rwego rwo kunoza imitunganyirize n’imikorere y’ibikorwa by’imyidagaduro mu masaha y’ijoro no gukumira urusaku rubangamira umudendezo w’abaturarwanda.
Uretse icyaha cyo gusindira mu ruhame itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange riteganya ko gutera urusaku ari icyaha gihanwa n’amategeko.
Riteganya ko umuntu wese utera urusaku ku buryo bihungabanya umutuzo w'abaturage nta mpamvu igaragara cyangwa atabiherewe uburenganzira, aba akoze icyaha.
Ukurikiranyweho icyo cyaha abihamijwe n'urukiko, ahanishwa ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi y'ibihumbi 500 ariko atarenze miliyoni 1 Frw.
Iyo habaye isubiracyaha, ibihano biba igifungo kitari munsi y'iminsi umunani ariko kitarenze ukwezi kumwe n'ihazabu iri hagati ya miliyoni imwe y’amafaranga ariko atarenze miliyoni ebyiri cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.





Ibitekerezo 0