Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubutabera mu Rwanda, Mbonera Théophile yavuze ko ishyirwa mu bikorwa ry’izi politiki zombi bizasaba ubufatanye n’inzego zitandukanye zifite aho zihuriye n’urwego rw’Ubutabera.

Yagaragaje ko ari imwe mu nzira nziza yo kwishakamo igisubizo ku banyarwanda mu birebana n’ubutabera binyuze mu kubakira ubushobozi urwego rw’abunzi.

Nyuma y’uko izi politiki zitangijwe hari bimwe mu byo abantu bashobora kwibaza mu kurushaho gusobanukirwa neza n’akamaro ko gukemura amakimbirane hatisunzwe inkiko.

Ni ibihe byaha bizarebwa n’iyi gahunda?

Minisitiri w’Ubutabera mu Rwanda Dr Ugirashebuja Emmanuel yavuze ko gutangiza izi politiki zemejwe n’Inama y’Abaminisitiri biri mu mpinduka nziza zigenda zikorwa mu butabera.

Yavuze ko muri iyi gahunda hashobora kujyamo ibyaha binyuranye ariko ko 99% azaba ari ibyaha mbonezamubano, imanza z’umurimo, ubutegetsi, ubucuruzi n’ibindi mu gihe byemeranyijweho n’ababuranyi.

Yagize ati “Turi kureba niba twakoresha ubu buryo mu gukemura ibibazo bitandukanye byajyanwaga mu nkiko cyangwa kumva ko ibibazo byose byakemurirwa mu nkiko.”

Bizashyirwa mu bikorwa na gute?

Gukemura amakimbirane hatisunzwe inkiko ni igikorwa kizajya gikorwa ku bufatanye bw’abafatanyabikorwa bose bayobowe na Minisiteri y’Ubutabera.

Intego y’iyi Politiki ni ugutuma abatuye mu Rwanda bose babasha gukemura amakimbirane mu buryo buboneye kandi bushimishije, bafite imyumvire imwe kandi bakagira uruhare mu gushakira hamwe ibisubizo bikwiye birebana n’amakimbirane, akarengane cyangwa kugirirana nabi mu muryango nyarwanda.

Biteganyijwe ko bizagirwamo uruhare n’abantu bahuguriwe gufasha mu gukemura imanza cyangwa amakimbirane hanze y’inkiko basigaye banifashishwa n’inkiko.

Dr Ugirashebuja avuga ko atari ngombwa kuzakoresha abari mu nzu y’abanyamategeko gusa ahubwo bizagirwamo uruhare n’abanyarwanda muri rusange yifashishije urugero rw’abanyamadini.

Ni ukuvuga ko hagomba gushyirwaho uburyo buboneye bwo kunga abafitanye amakimbirane mu baturage igihe cyose avutse haba mu miryango yabo, aho bakorera akazi cyangwa ibikorwa byabo bya buri munsi.

Hifashishijwe ubwunzi, ubuhuza, ubukemurampaka cyangwa ubundi buryo bwo gukemura amakimbirane hatisunzwe inkiko kandi abaturage ubwabo bagira uruhare mu gukemura amakimbirane bakabikora bagamije gufasha kugera ku bisubizo birambye.

Byaba bigiye gukuraho izindi ngamba zariho?

Izi politiki zashyizweho zije zisanga ubundi buryo butandukanye bwo gukemura ibibazo hatisunzwe imanza zirimo urwego rw’abunzi kuva kuri buri kagari n’umurenge, urwego rwa Maj, ubuhuza ndetse n’ubwumvikane ku bemera icyaha Pre-bargaining.

Minisitiri Ugirashebuja agaragaza ko izi gahunda zitagiye gukuraho ubu buryo bwari busanzwe ahubwo ko bigiye gutanga umurongo uhamye mu buryo bwo gusesengura ko imanza zose zikwiye gukemurwa n’inkiko.

Ntibizatuma amategeko ahindurwa?

Minisiteri y'ubutabera ivuga ko mu rwego rwo kunoza ishyirwa mu bikorwa ry’izi politiki hari amavugurura agomba gukorwa mu buryo bw’amategeko bigahuzwa neza.

Minisitiri Ugirashebuja ati “Icyo umuntu yavuga ni uko byatangiye. Watangiye ari umushinga ariko hari ibyagiye bigaragara ko bigomba guhinduka. Nk’amategeko mpanabyaha yo twaratangiye twatumiye n’abantu batanga ibitekerezo ku buryo umushinga w’amategeko yo wamaze gukorwa.”

Biteganyijwe ko itegeko ryo muri 2008 rigenga ubukemurampaka n’ubuhuza mu bibazo by’ubucuruzi rizavanwaho, hagashyirwaho amategeko abiri atandukanye; irigenga ubukemurampaka n’irishya rigenga ubuhuza.

Itegeko rigenga Abunzi rizavugururwa hagamijwe kongera ububasha bwabo bushingiye ku gaciro k’ikiburanwa mu karere bakoreramo no gusobanura ibyiciro by’imikorere.

Itegeko rigenga imiburanishirize y’imanza mbonezamubano rizavugururwa kugira ngo ribashe kujyana n’iyi Politiki n’amategeko afitanye isano na yo.

Hari kandi amategeko yose arebana no gukemura amakimbirane hatisunzwe inkiko azavugururwa anahuzwe hagamijwe guhuriza hamwe no kumenyekanisha aho abatanga serivisi zo gukemura amakimbirane hatisunzwe inkiko bakorera, koroshya ibijyanye no kubaka ubushobozi (amahugurwa) no guteganya ibizagerwaho mu gihugu cyose.

Amategeko ahana azahindurwa kugira ngo abashe kujyana n’ubutabera nsanasano n’inzira yo kugera ku bwumvikane ku bijyanye n’imigendekere y’imanza.

Mu gihe n’amategeko agenga imiburanishirize y’imanza nshinjabyaha na yo azavugururwa kugira ngo abashe kujyana n’uburyo bukoreshwa mu butabera nsanasano.

Ni umuti ku kugabanya ubucucike mu magereza?

Ubushakashatsi buheruka bwakozwe n’Umuryango Mpuzamahanga urwanya ruswa n’akarengane, Transparency International, Ishami ry’u Rwanda bugaragaza ko ubucucike mu magereza yo mu Rwanda bugenda bwiyongera aho bugeze ku gipimo cya 174%.

Muri rusange abasaga ibihumbi 84 ni bo bafungiye mu magereza yo mu Rwanda. Abagera ku bihumbi 12 bafunzwe by’agateganyo hatabariwemo abafungiwe muri za sitasiyo za polisi.

Umuyobozi mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora RCS, CG Juvenal Marizamunda, yagaragaje ko mu gihe izi ngamba zizaba zatangiye gukoreshwa bizatuma abagera imbere y’inkiko bagabanyuka bityo n’umubare w’abagezwa muri gereza ugabanyuke.

Ati “Bisobanurwa ko umubare w’abagezwa mu nkiko nugabanyuka n’abazakomeza inzira zose zo kugeza bafunzwe uzagabanyuka. Ariko harimo n’ibindi bihano biteganywa nk’igihano cy’imirimo y’inyungu rusange kizazamo n’ubu kiri gutegurwa ngo gitangire gukurikizwa. Hari ibyaha bimwe bitazaba ngombwa gufungwa ahubwo hakabaho no kujyanwa mu mirimo nsimburagifungo.”

Nyuma yo gutangiza izi politiki hazakurikiraho uburyo bwo kuzisobanura kurushaho ku buryo abanyarwanda bamenya neza ko ubutabera butabonekera mu nkiko gusa ndetse n’imyumvire ihinduke.

Minisitiri Dr Ugirashebuja (hagati) atangiza ku mugaragaro politiki nshya yo gukemura amakimbirane hatisunzwe inkiko
Minisitiri Dr Ugirashebuja (hagati) atangiza ku mugaragaro politiki nshya yo gukemura amakimbirane hatisunzwe inkiko