Icyo cyemezo cy’urukiko cyasomewe kuri urwo rukiko kuri uyu wa 4 Gicurasi 2026.
Ni mu gihe iburanisha ry’urwo rubanza riheruka ryabaye ku itariki 28 Mata 2026 ariko ribera mu muhezo bitewe n’uko bimwe mu byarivugiwemo byari binyuranye n’imyitwarire mbonezabupfura.
Icyo gihe ubushinjacyaha bwasabiye Semuhungu gukomeza gukurikiranwa afunze mu minsi 30 y’agateganyo.
Mbere yo gutangaza uwo mwanzuro, urukiko rwatangaje ko Semuhungu yaburanye yunganiwe n’abavoka babiri, ahakana ibyaha bitatu byose akurikiranyweho.
Ni ibyaha birimo icyo gusakaza amashusho y’urukozasoni, gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato hamwe n’icyo gukangisha gusebanya.
Urukiko rwagaragaje ko ku cyaha cyo gukwirakwiza amashusho y’urukozasoni hari raporo yakozwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ikubiyemo amashusho y’urukozasoni yasanzwe muri telefone ya Semuhungu ubwo yafatirwaga.
Muri telefone ye ariko ntihasanzwemo ayo mashusho gusa kuko hanasanzwemo group zirenga eshatu za WhatsApp harimo imwe irimo abantu 250 zose zari zihuriye ku gusakarizwamo amashusho atandukanye y’urukozasoni.
Ku wa 28 Mata, Semuhungu yaburanye agaragaza ko adahakana iby’izo mbuga, ariko avuga ko zimwe atazi uko yazishyizwemo ngo kuko nk’umuntu uzwi hari abazimushyiragamo atabizi ndetse zimwe akazikuramo.
Urukiko rwagaragaje ko nubwo yatanze ibyo bisobanuro, bidasobanutse uburyo atunga ibintu muri telefone ye atazi ndetse nta n’inzego yiyambaje ngo zimufashe kumenya icyo abikoraho mu gihe atabishaka kandi atagize uruhare kubyisangamo.
Ku cyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, urukiko rwagaragaje ko Semuhungu we yavugaga ko bitabaye ku gahato ariko rwo rugasanga atari byo kuko ikigaragaza ko ibintu byabaye mu bwumvikane ari uko nta ruhande rubigiraho ikibazo, nyamara uruhande rw’abahohotewe ni rwo rwareze.
Ikindi cyashingiweho urukiko ruhamya ko hari ibimenyetso bifatika bituma Semuhungu akurikiranwaho icyo cyaha ni uko nyina w’umwe mu bahungu babiri Semuhungu akurikiranyweho gusambanya ku gahato, yatanze ubuhamya avuga ko umwana we yasambanyijwe ku gahato.
Icyakora, icyaha cyo gukangisha gusebanya cyo urukiko rwagaragaje ko nta bimenyetso bifatika bituma Semuhungu akomeza kugikurikiranwaho kuko muri telefone ye nta butumwa bwabasanzwemo yaba yaroherereje abasore bikekwa ko yasambanyije.
Rwagaragaje ko nta kigaragaza ko yaba yarakoresheje ibikangisho kuri abo bahungu babiri akurikiranyweho gusambanya, bityo ko nta mpamvu yo gukomeza kumukurikiranaho icyo cyaha.
Abo bahungu bombi bareze Semuhungu ko yabasambanyije umwe afite imyaka 20 mu gihe undi afite imyaka 22.
Nyuma yo kugaragaza izo ngingo zose, Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Semuhungu akurikiranwa afungiye mu Igororero rya Nyarugenge riri i Mageragere mu gihe cy’iminsi 30 y’agateganyo.
Rwasobanuye ko impamvu ari uko ibyo byaha bibiri akurikiranyweho byabonewe ibimenyetso bifatika bituma akomeza kubikurikiranwaho.
Gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato, ubihamijwe n’urukiko yahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 10 ariko kitarenze imyaka 15 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni ebyiri.
Ni mu gihe icyaha cyo gukangisha gusebanya ugihamijwe n’urukiko wese ahanishwa igifungo kiri hagati y’umwaka umwe n’imyaka itatu hakiyongeraho ihazabu iri hagati y’ibihumbi 100 Frw n’ibihumbi 300 Frw.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!