Bimwe mu byo ababuranyi bakunze gusabwa mbere y’iburanisha ni ukubahana imbere y’urukiko, kubaha inteko iburanisha no gukoresha amagambo aboneye mu myiregurire yabo.

Hari ubwo usanga bamwe mu baburanyi bakoresha amagambo akakaye mu kugaragaza ko ibyo bashinjwa gukora atari byo cyangwa se no kwereka urukiko ko abo baburana ari abanyantegenke.

Mu by’ukuri intege nke z’uruhande rumwe mu baburanyi, ni ukuvuga Ubushinjacyaha n’uregwa aba ari amahirwe akomeye ku wundi ariko bikagaragarizwa urukiko mu buryo buboneye budasezereza.

Aha niho usanga iyo impande zombi zitangiye gushyamirana no guterana amagambo , Inteko iburanisha ihita yibutsa buri wese ko ari imbere y’urukiko kandi ko hari uburyo bitwara imbere yarwo.

Akenshi ababuranyi ntabwo bakunze kubyumva kuko baba bafite inyota yo kugaragaza ko ari abere imbere y’urukiko, bigatuma bashobora kugwa mu mutego wo gukora ikindi cyaha cyo gutukana imbere y’urukiko cyangwa gutuka abacamanza.

Ubundi se wari uzi ko gutuka cyangwa gusagarira abari mu nzego z’ubutabera ari icyaha? Wari uziko gutesha agaciro icyemezo cy’inzego z’ubutabera ari icyaha?

Ibi nibyo bikunze kugonga bamwe mu baburanyi kuko usanga bashobora gutuka bamwe mu bagize inzego z’ubutabera kandi iki ni icyaha gihanirwa mu mategeko ahana y’u Rwanda.

Ibi kandi ni kimwe n’umuntu utesha agaciro icyemezo cy’inzego z’ubutabera kuko nawe aba akoze icyaha.

Ku wa 22 Gashyantare 2023, Rwiyemezamirimo Mironko François yahamijwe icyaha cyo gutuka urukiko gikorewe mu iburanisha ryo kuri uwo munsi.

Icyo gihe Mironko yahise akatirwa gufungwa imyaka ibiri ariko umwaka n’amezi icyenda birasubikwa, bivuze ko yafunzwe amezi atatu muri Gereza ya Mageragere benshi batungurwa no kuba ibyo yari ari kuburanaho byari bitararangira agahita afungwa muri ubwo buryo.

Amakuru yavugaga ko yari yitabiriye iburanisha mu rubanza rusanzwe rw’ubucuruzi rwaburanishwaga n’Urukiko rw’Ikirenga ndetse Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga akaba ari we wari ukuriye Inteko yarubunashaga.

Uyu mugabo yabwiye urukiko amagambo atari akwiye bifatwa nk’icyaha cyo gutuka urukiko.

Mu magambo Mironko yazize harimo aho yabwiye urukiko ko arengana, ko urukiko rufata ibyemezo bibogamye kandi rumaze igihe rubikora.

Urukiko rw’Ikirenga rushingiye ku ibaruwa yigeze kurwandikira irimo amagambo arutesha agaciro no kuba yaranze gushyira mu bikorwa icyemezo rwafashe gishyiraho inzobere mu rubanza rwe, rwasanze iyo myitwarire igize icyaha cyo gutuka urukiko gikorewe mu iburanisha.

Rwahise rutegeka ko Mironko afungwa imyaka ibiri, icyakora umwaka umwe n’amezi icyenda bigirwa igihano gisubitse, afungwa amezi atatu.

Urukiko rw’Ikirenga ruvuga ko rwashingiye ku ngingo ya 81 y’Itegeko rigenga imanza za gisivile, ivuga ko mu gihe cy’iburanisha iyo hakozwe icyaha gihanishwa igihano kitarenga igifungo cy’imyaka itanu, urukiko, rushobora guhera ko ruhana uwagikoze kabone nubwo rwaba rudasanganywe ububasha bwo kuburanisha mu rwego rwa mbere bene ibyo byaha.

Muri icyo gihe, umucamanza ahagarika iburanisha, agategeka ushinzwe umutekano gusohora uwakoze icyaha, agasaba abari mu iburanisha kugira ituze.

Umwanditsi akora inyandiko mvugo y’ibyabaye. Umucamanza ahita yandika urubanza ashingiye ku byabaye n’amategeko yishwe, hanyuma agahamagaza uwo bari basohoye, akamusomera urubanza amuciriye mu ngingo zarwo zose, agasubukura iburanisha.

Nta yindi mihango ikorwa cyangwa ngo ababuranyi bahabwe ijambo ngo bagire icyo bavuga ku cyaha cyakozwe.

Itegeko riteganya ko umuntu wese utuka cyangwa usagararira umugenzacyaha, umushinjacyaha, umucamanza, uwunganira abandi mu nkiko, intumwa ya Leta, umwanditsi w'inkiko, umuhesha w’inkiko, umwunzi cyangwa umukemurampaka mu kazi ke cyangwa se ku bw'akazi ke, bigamije kumwandagaza cyangwa kumutesha icyubahiro ahabwa n'akazi ke, hakoreshejwe amagambo, amarenga, ibimenyetso, ibikangisho, inyandiko, ishusho iyo ari yo yose, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri n'ihazabu y’amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni 1 Frw ariko atarenga miliyoni 2 Frw.

lyo gutukana cyangwa gusagarira bikozwe mu gihe cy'iburanisha, ibihano biba igifungo kitari munsi y'imyaka ibiri (2) ariko itarenze imyaka itatu.

Ku rundi ruhande iri tegeko riteganya ko umuntu wese utesha agaciro igikorwa cyangwa icyemezo cy'inzego z'ubutabera mu buryo busagarira ububasha cyangwa ubwigenge bwazo, hakoreshejwe amagambo, ibyanditse, amashusho cyangwa ibikorwa ibyo ari byo byose, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi y'ibihumbi 300 Frw ariko atarenze ibihumbi 500 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.