Amakuru y’Ifungwa rya Dr Lazaro Sebitereko usanzwe ari Umuyobozi akaba na Nyiri Kaminuza izwi nka UEMI (Université Eben Ezer de Minembwe) yamenyekanye ku wa 27 Kamena 2023 ubwo yari avuye gusura ibikorwa bye muri Minembwe.
Uyu mugabo ngo yafatiwe muri Uvira, arafungwa ariko nyuma y’isaha imwe yaje gufungurwa.
Nyuma y’uko arekuwe yagombaga gukomeza urugendo gusa ngo inzego z’ubutasi bwa gisirikare bivugwa ko zongeye kumuta muri yombi akajyanwa gufungirwa i Bukavu aho yavuye yerekezwa i Kinshasa.
Nubwo bimeze bityo, ntacyo inzego z’ubuyobozi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zari zavuga ku itabwa muri yombi ry’uyu mugabo wari umwe mu bakomeye muri Minembwe kubera ibikorwa by’iterambere birimo amashuri n’ibitaro ahafite.
Amakuru avuga ko kuva yafungwa nta muntu wo mu muryango we urahabwa amakuru y’uko amerewe, aho afungiye n’ibyaha aregwa.
Kugeza ubu ntibizwi neza ibyaha Sebitereko aregwa, icyakora hari raporo yaherukaga gukorwa n’Impuguke za Loni muri Kamena 2023, aho izo mpuguke zagaragaje ko yayoboye ubukangurambaga bw’Abanyamulenge baba i Nairobi ngo batere inkunga umutwe wa M23.
Iyo raporo kandi yanamushinje gushishikariza urubyiruko rw’Abanyamulenge kujya mu mutwe wa Twirwaneho uzwi mu bikorwa byo kurinda Abanyamulenge bahohoterwa n’ingabo za Leta n’imitwe bakorana.
Nubwo iyo raporo yamaganiwe kure na benshi bagaragaza ko ibiyikubiyemo ari ibinyoma bigamije gushimisha Leta ya Congo, uyu mugabo Dr Lazaro Sebitereko yagerageje kwamagana ibyo ashinjwa ariko bisa n’ibyafashe ubusa.
Uyu mugabo yamenyekanye ubwo yajyaga mu biganiro bigamije amahoro yari yatumiwemo i Nairobi ari naho izo mpuguke za Loni zahereye zimushinja guhura n’Abanyamulenge baba muri Kenya mu gukusanya inkunga yo gutera M23.
Kimwe mu bikomeje gutera impungenge ni uko kugeza ubu umuryango we utaramenye aho aherereye no kuba ataragezwa imbere y’ubutabera ngo hamenyekane ibyaha yaba akurikiranyweho.
Nubwo nta bimenyetso bihari bigaragaza ko atera inkunga umutwe wa Twirwaneho, bishingira ku kuba ari uwo mu bwoko bw’abanyamulenge unagira uruhare mu iterambere ry’ako gace binyuze mu kubaka amashuri n’ibitaro mu Minembwe kandi akaba ari naho avuka.
Umunyamategeko ukurikiranira hafi n’ibibazo byo mu Karere muri rusange Me Bibley Mutayega, yagaragaje ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo idakurikiza amategeko yaba ay’imbere mu gihugu cyangwa mpuzamahanga iyo bigeze ku banyamulenge.
Ati “Iyo witegereje neza ibirimo birakorerwa muri kiriya gihugu urasanga ari amarorerwa aho usanga bafata umusirikare wabo kubera avuga ururimi rw’ikinyarwanda bakamukura mu modoka irimo abandi basirikare n’abasivile dore ko abasirikare bo muri Congo bagenda mu modoka zimwe n’abasivile, bakamukuramo bakamufata bakamwica urupfu nk’urw’inyamaswa.”
Yasabye ko ibyo bintu byahagarara bagakurikiza itegeko nshinga ry’igihugu cyane cyane mu ngingo ya ryo ya 9 na 11 zivuga ko Umunye-Congo afite uburenganzira bungana n’ubwundi, ndetse ufunzwe agashyikirizwa ubutabera nkuko biri mu itegeko.
Me Mutayega yasabye Loni gusuzuma icyo kibazo cyane cyane MONUSCO iri aho ibyo bintu bikorerwa no guhagarika gutanga indege zayo zitwara abagiye gufungirwa Kinshasa mu buryo bunyuranyije amategeko.
Yasabye kandi ko RDC yakubaha amasezerano mpuzamahanga agenga uburenganzira bwa muntu yagiye asinywa mu bihe bitandukanye igahagarika gufunga abantu bayo mu buryo bunyuranyije n’amategeko.




Ibitekerezo 0