Amateka y’u Rwanda yerekana ko rwagiye runyura mu bizazane byinshi byagerageje kurusenya ariko ko muri ibyo bihe hagiye habonekamo abanyarwanda bitanze bakanga guhemuka, bakitangira kurinda igihango cy’ubunyarwanda no guharanira gutabara abari mu kaga.
Ubusanzwe buri gihugu cyangwa umuryango w’abantu ugira imitekerereze, imigirire n’imyemererere biwutandukanya n’indi cyangwa amahanga, bikawufasha gutera imbere no kubana mu mahoro.
Urwo rusobe rw’imitekerereze, imyemere, imikorere n’imigirire biranga umuryango ni byo byitwa umuco. Rubamo ibyiza bishyirwa imbere kugira ngo urusheho kuranga abantu ari byo bita indangaciro rukagira n’ibibi wirinda ngo bitawusubiza inyuma ari byo bita kirazira.
Muri iki gihe usanga hirya no hino hari abanyarwanda batandukanye bahura n’ibibazo bitandukanye byaba iby’ubujura bukoresheje kiboko, ubujura bukoresheje intwaro gakondo cyangwa gukubita no gukomeretsa bataka hakabura utabara.
Ibi bishimangira ko wa muco wo gutabarana uri gukendera kuko uhereye na mbere uwaterwaga yakizwaga n’uko abaturiye ako gace bamubwira bati “Komera komera”.
Kuri ubu ibyo byarahindutse kuko usanga hari n’ushobora gutambuka ku muntu ari kugirirwa nabi cyangwa akaba ari mu kandi kaga akaba yakikomereza kandi yashoboraga no kumutabara ndetse no kumutabariza agakiza amagara ye.
Si ku bahuye n’ubwambuzi gusa kuko umuntu ukeneye gutabarwa ari mu kaga wese iyo abonye ushobora kumufasha bishobora kumwongerera imbaraga mu rugendo ariko hari aho babyoroshya bakagira bati buri wese amenya ibye.
Nibyo koko mu Isi turimo aho buri wese ashakisha amaramuko usanga ari ukwirwanaho ariko nabwo ntibikwiye guta umuco wo gutabarana kuko wagakwiye kuba umurage mu banyarwanda.
Ibi byanatumye mu mategeko ahana y’u Rwanda hashyirwamo itegeko rigaragaza ko umuntu wirengagiza gutabara undi aba akoze icyaha.
Muri Mata 2023, Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwafunze Umubikira witwa Twizerimana Vestine wayoboraga Ikigo Nderabuzima cya Kivumu mu Karere ka Rutsiro, akurikiranyweho icyaha cyo kwirengagiza gutabara umuntu uri mu kaga.
RIB yagaragazaga ko uwo mubikira yinangiye nyuma yo guhamagarwa n’abayobozi batandukanye bamusaba ko yatanga imbangukiragutabara y’ibitaro ngo ijye gutabara umubyeyi wari ku nda, ku Kigo Nderabuzima cya Bukanda, kugira ngo ajye kwitabwaho ku bitaro bya Gisenyi.
Yakomeje iti "Ibi rero byaje gutuma umubyeyi abyara umwana upfuye."
Birumvikana ko iyo aza gutanga imbangukiragutabara uwo mugore yari gufashwa akaba yabyara umwana muzima bitandukanye n’ibyabaye.
Muri Mutarama uyu mwaka kandi Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwategetse Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal kwishyura Mbareba Geoffrey mu izina ry’umwana we, indishyi ya miliyoni 125 Frw, kubera uburangare bw’abaganga bwatumye umwana we avukana ubumuga bwa burundu.
Ubusanzwe itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu Rwanda riteganya ko umuntu wese wirengagiza gutabara umuntu uri mu kaga kandi yashoboraga kumutabara ubwe cyangwa kumutabariza ntibigire ingaruka kuri we cyangwa ku bandi, aba akoze icyaha.
lyo abihamijwe n'urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y'umwaka umwe ariko kitarenze imyaka itatu n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi y'ibihumbi 300 Frw ariko atarenze ibihumbi 500 Frw.
Ubwo RIB yataga muri yombi umubikira wirengagije gutabara, Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry, yibukije abantu bose gutabarana bikwiye kuba indangagaciro ziranga buri munyarwanda.
Ati "Kwirengagiza gutabara umuntu uri mu kaga kandi yashoboraga kumutabara ubwe cyangwa kumutabariza ntibigire ingaruka kuri we cyangwa ku bandi, usibye kuba biteganywa n’itegeko byagombye kuba indangangagaciro ya buri muntu uri mu mwanya w’ubuyobozi cyangwa se wo gutanga serivisi. Byagombye nanone kuba indangagaciro ziranga buri Munyarwanda."






Ibitekerezo 0