Abantu 96 ni bo bakorewe ibirego bashyikirizwa Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, TPIR, rwari i Arusha ngo rubakurikirane ndetse bamwe aho bari bari bahita bafatwa bashyikirizwa ubutabera.
IRMCT ni urwego rwashyiriweho kurangiza imirimo y’inkiko Mpuzamahanga zirimo Urwashyiriweho u Rwanda kubera ko imirimo yarwo yapfundikiwe mu bantu rwagombaga gukurikirana hari abatarafatwa barimo na Kabuga.
Uru rwego rwahawe inshingano zo gukurikirana no gukora ku buryo abantu bane bari ku rutonde rw’abashakishwa kubera ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi bafatwa ngo ubutabera bukore akazi kabwo.
Rwakunze kunengwa ku mikorere yarwo mu gushyira mu bikorwa ibyemezo byo gutanga ubutabera bwuzuye ku barokotse Jenoside ariko abantu bakomeje kwizera ko ruzagenda rukora ibikurikije amategeko.
Ibintu byaje kuba byiza ubwo uru rwego rwatangazaga ko rwafashe Kabuga Félicien ufatwa nk’umuterankunga ukomeye wa Jenoside ndetse abayirokotse bumva ko agiye gushyikirizwa ubutabera akaryozwa ibyo yakoze.
Icyizere cyatangiye kugenda kiyoyoka nyuma y’uko afashwe ariko urubanza rwe rukagenda rudindizwa no gusubikwa bigendanye n’impamvu zitandukanye zagendaga zigaragazwa n’uruhande rwa Kabuga.
Abanyarwanda muri rusange bacitse intege ubwo IRMCT yagaragazaga ko urubanza rwa Kabuga rugomba guhagarara akagurikiranwa hatagamije uburyozwacyaha kubera ko nta bushobozi bwo kwibuka ibintu agifite.
Ubushinjacyaha bwahise bururira icyo cyemezo ariko umwanzuro w’Urukiko rw’Ubujurire ushimangira ko ruhagarikwa igihe kitazwi ndetse rwanga ubundi buryo bwari gutuma aburanishwa.
Ni icyemezo cyashenguye abarokotse Jenoside n’u Rwanda muri rusange, kubera ko uwagize uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi urubanza rwe ruhagaritswe kandi nta n’icyizere ko azamera neza mu gihe yamaze imyaka myinshi yihisha ubutabera.
Uyu mwanzuro uzagira ingaruka ku rubanza yarezwemo i Kigali?
Mu gihe urubanza rwari rukomeje mu Buholandi, IBUKA yatanze ikirego mu Rukiko Rwisumbuye rwa Gasabo isabira indishyi abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi zingana na miliyari ibihumbi 50 Frw kubera ibikorwa bya Kabuga Félicien n’ingaruka byagize ku barokotse Jenoside.
Umunyamategeko uhagarariye Ibuka muri urwo rubanza Me Bayingana Janvier, yabwiye IGIHE ko nubwo icyemezo cyo guhagarika urubanza rwa Kabuga kidashimishije, nta ngaruka gishobora kugira ku rubanza rw’i Kigali.
Ati “Ntabwo ikintu kidafitanye isano n’ikindi cyakigiraho ingaruka. Ntabwo ikirego cyarezwe kigamije ko aryozwa ibikorwa bye ahubwo ni ugusubiza ibyo yangije.”
“Naguha urugero niba umuntu akumeneye camera uri mu kazi akabyangiza aba akoze icyaha ariko ni n’ikosa, ushobora guhitamo kujya mu rukiko ugategeka ko agusubiza camera yawe yangije cyangwa ukisunga inzira nshinjabyaha ugasaba ko ahanirwa icyaha yakoze ndetse hakagenwa n’indishyi. Ibyo ufite uburenganzira bwo guhitamo icyo ushaka.”
Yagaragaje ko icyemezo cy’urukiko cyashoboraga kugira ingaruka ku cyo IBUKA yatanze mu Rukiko Rwisumbuye i Kigali iyo baza kurega bisunze urubanza nshinjabyaha rwa IRMCT.
Ati “Uyu munsi Ubushinjacyaha bwamukurikiranyeho ibyaha ngo abihanirwe ubwo ni uburyozwe nshinjabyaha. Abo yangirije na bo mu rundi rukiko rudafitanye isano n’urumuburanisha basaba ko hemezwa ko ibikorwa bye byagize ingaruka zitandukanye kuri bo bigasabirwa indishyi. Ntabwo hagamijwe kwemeza ko yakoze icyaha cya Jenoside cyangwa atagikoze.”
IBUKA ivuga ko ibikorwa ishingiraho iregera indishyi kuri Kabuga Félicien byakozwe mu rwego rw’ibitero rusange cyangwa bya simusiga.
Ikindi ni uko Kabuga Félicien yari azi ko ibyo bitero byarimo kuba kubera ko mu gihe byagabwaga yari mu Rwanda, ibyo bitero byari ibintu by’ikimenyabose kandi yagize uruhare mu itegurwa ryabyo ndetse anashishikariza abaturage kubikora.
Ubusanzwe kumenyesha Kabuga urubanza rwe i Kigali byasabaga kwandikira ubwanditsi bukuru bw’Urukiko rwa IRMCT narwo rukamenyesha gereza afungiyemo.
Me Bayingana yagaragaje ko nta kundi kumenyeshwa kuzabaho ahubwo ko Kabuga cyangwa abamuhagarariye bakwiye gukurikirana amakuru y’urubanza barezwemo kandi ko kuba yakurwa muri Gereza bitaba inzitizi kandi yaramenyeshejwe urubanza.
Urubanza Ibuka yarezemo Kabuga Félicien ruzasubukurwa ku wa 28 Kanama 2023.
Kuri twe Jenoside ni nk’aho yabaye ejo
Me Bayingana yagaragaje ko Abanyarwanda bibuka Jenoside nk’iyabaye ejo hashize cyane ko ingaruka zayo zikigaragaza umunsi ku wundi.
Yagaragaje ko icyemezo cyo kudakomeza urubanza rwa Kabuga harimo amayeri yakoreshejwe n’uyu mukambwe yo kwanga gukurikirana urubanza, ayakoreshejwe n’abamwunganira ndetse n’amayeri y’urukiko rutifuje ko aburanishwa.
Yashingiye ku kuba icyemezo cy’abaganga b’inzobere uko ari batatu bakoze isuzumamubiri rya Kabuga na bo batarakivuzeho rumwe, abacamanza bikaba uko ndetse n’Ubushinjacyaha bwa IRMCT.
Yagaragaje ko kuba Kabuga yari yarakorewe dosiye ajya no gushakishwa ndetse akaba yari yamaze guhakana icyaha, icyari gukurikiraho ari ukuburanishwa nta zindi mpaka.
Iki cyemezo cyo kutaburanisha Kabuga ngo gishobora gutuma uru rwego rutazongera gutanga ubutabera bwuzuye ku bandi cyangwa bigafata igihe kuko bamwe bashobora kuzajya basaba ko habanza gusuzumwa niba baburana cyangwa bataburana bifashishije urubanza rwa Kabuga.
IBUKA kandi igaragaza ko ifatwa rya Kabuga ariko ntaryozwe ibyo yakoze ntacyo ryari rimariye Abarokotse Jenoside bitewe n’ubutabera bifuzaga.
Ku rundi ruhande Umushinjacyaha Mukuru w’Urwego Rwasigariyeho inkiko Mpuzamahanga, IRMCT, Serge Brammertz, yagaragaje ko umwanzuro w’urukiko utamushimishije ariko yizeza Abarokotse Jenoside ko inzira z’ubutabera zitarangiriye aho.
Ati “Ibitekerezo byanjye biri kumwe n’abarokotse Jenoside, bari bafitiye icyizere inzira z’ubutabera nyuma y’igihe kinini. Nzi neza ko ibyavuyemo bikomeje kubabangamira no kutabashimisha. Gusura u Rwanda mu minsi ishize, numvise uburyo byari ingenzi kuba urubanza rwarangizwa.”
“Iki cyemezo gishobora kuba kibatengushye ariko ndizeza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ko atari iherezo ry’inzira y’ubutabera.”
Serge Brammertz yongeye gukomoza kuri Kayishema Fulgence uherutse gufatwa ngo akurikiranweho ibyaha yakoze muri Jenoside yakorewe Abatutsi kandi ko kuryozwa ibyaha byakozwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda bizakomereza mu nkiko z’u Rwanda, ibihugu by’ibituranyi no ku Isi hose.



Ibitekerezo 0