Urwego rw’Ubucamanza rugaragaza ko mu byaha bigira ingaruka zihariye ku gihugu harimo imanza z’abana, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ibyaha bimunga ubukungu, ingengabitekerezo ya jenoside, ibiyobyabwenge n’icuruzwa ry’abantu.

Raporo yerekana ko mu mwaka w’ubucamanza ushize hinjiye dosiye z’ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina 1963, ibimunga ubukungu bw’igihugu byari 300, ibirebana n’ingengabitekerezo ya Jenoside 112, ibiyobyabwenge 167.

Muri uwo mwaka kandi hinjiye dosiye zirebana no gucuruza abantu enye mu gihe ibyaha by’abana byinjiye mu nkiko z’u Rwanda bingana na 694.

Nubwo bimeze bityo ariko bibarwa ko mu gihe cy’imyaka ine ishize izi manza zamanutse cyane kuko zavuye ku 5889 mu 2019/2020 zigera kuri 3244 mu 2022/2023 bigize igabanuka rya 45%.

Imanza zagabanutse cyane ni izerekeye ibiyobyabwenge zagabanutseho 95%, naho iziyongereye cyane ni izerekeye icuruzwa ry’abantu zavuye ku manza ebyiri ziba imanza enye, imanza z’abana zo zazamutseho 94%.

Ihohoterwa rishingiye ku gitsina ku isonga

Uretse ibyaha byo gusambanya abana bihangayikishije Umuryango Nyarwanda, ihohoterwa rishingiye ku gitsina naryo ni kimwe mu byaha bikomeje guteza impungenge.

Raporo y’Urwego rw’Ubucamanza igaragaza ko rikomeje kwiyongera kuko mu gihe cy’imyaka ine hiyongereyeho 1% aho imanza zaburanishijwe n’inkiko zavuye kuri 1941 mu 2019/2020 zigera kuri 1963 mu mwaka ushize.

Ubushakashatsi ku miturire bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu 2019/2020, bwagaragaje ko abagore n’abakobwa bangana na 37% bafite hagati y’imyaka 15-49 bigeze gukorerwa bumwe mu bwoko bw’ihohoterwa rishingiye ku gitsina nk’ihohotera ribabaza umubiri, irikorerwa ku gitsina cyangwa iribabaza umutima.

Depite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Germaine Mukabalisa, aherutse kugaragaza ko imwe mu mbogamizi ikomeye u Rwanda rugihura na yo ni ijyanye n’icyuho kiri mu mishahara hagati y’abagabo n’abagore ndetse kandi hari aho usanga cyarabaye nk’ihame risanzwe.

Ihohoterwa rishingiye ku gitsina riganje mu byaha bigira ingaruka zihariye ku gihugu
Ihohoterwa rishingiye ku gitsina riganje mu byaha bigira ingaruka zihariye ku gihugu

Ibyaha by’ibiyobyabwenge byaragabanutse cyane

Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, rivuga ko “umuntu wese ufatwa urya, unywa, witera, uhumeka, cyangwa wisiga mu buryo ubwo ari bwo bwose ibiyobyabwenge byoroheje cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo aba akoze icyaha gihanishwa igifungo cy’imyaka iri hagati y’umwe n’ibiri cyangwa imirimo rusange.

Icyakora riteganya ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni 20 Frw ariko atarenze miliyoni 30 Frw ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

Mu gihe ashobora guhanishwa hagati y’imyaka 20 na 25 ku byaha bikomeye.

Mu nkiko z’u Rwanda hakiriwe dosiye z’icyaha cyo gukora ibikorwa byerekeranye n’ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa hakiriwe dosiye 5834.

Ku rundi ruhande ariko abakurikiranyweho ibyaha by’ibiyobyabwenge bikomeye cyangwa bihambaye biri no mu bigira ingaruka zihariye ku gihugu, mu 2022/2023 hakiriwe dosiye 167 zivuye kuri 3087 ibigize igabanuka rya 95%.

Uku kugabanuka kw’ibyaha birebana n’iby’ibiyobyabwenge byaturutse ahanini ku mbaraga zashyizwe mu kubikumira no kubikurikirana bica intege ababikoraga.

Icuruzwa ry’abantu

Raporo y’Ubucamanza igaragaza ko mu nkiko z’u Rwanda hakigaragaramo ibyaha birebana n’icuruzwa ry’abantu nubwo zigize umubare muto ariko ni ibintu biteye inkeke.

Nko mu 2019/2020 haburanishijwe imanza ebyiri zonyine z’abakurikiranyweho icuruzwa ry’abantu ariko mu myaka yakurikiyeho haburanishwaga imanza enye buri mwaka.

Umwaka ushize w’Ubucamanza haburanishijwe imanza enye z’abakurikiranyweho iki cyaha ibintu bigize izamuka rya 100%.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha mu ntangiriro z’uyu mwaka rwatangaje ko nko mu 2022 rwakiriye ibirego ku icuruzwa ry’abantu bigera kuri 33 mu gihe abacurujwe bari 48 barimo abagabo batandatu n’abagore 42.

Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, rugaragaza ko hagati ya 2020-2022 hacurujwe abantu 150 barimo 68 bafite imyaka iri munsi ya 18, mu gihe abandi 68 bari hagati ya 18-30 na 14 bari hejuru y’imyaka 30.

Uru rwego rutangaza ko rwabashije kugarura abantu 41 mu myaka itatu bavanywe mu bihugu birimo ibyo muri Aziya n’Uburasirazuba bwo Hagati.

Itegeko risobanura icuruzwa ry’abantu nk’igikorwa cyose gikozwe n’umuntu hagamijwe gushaka inyungu, uha cyangwa ushakira undi akazi, utwara, wimura, uhisha cyangwa wakira undi muntu, hakoreshejwe ibikangisho, imbaraga cyangwa ubundi buryo bwose bw’agahato.

Rivuga kandi ko bishobora kuba ishimuta, uburiganya, ubushukanyi, kumubonerana kubera ububasha umufiteho cyangwa kubera ko ari umunyantege nke, gutanga cyangwa kwakira ubwishyu cyangwa inyungu kugira ngo umuntu ufite ububasha ku wundi muntu yemere.

Icuruzwa ry'abantu na ryo rikomeje kwiyongera
Icuruzwa ry'abantu na ryo rikomeje kwiyongera

Ingengabitekerezo ya Jenoside iracyagaragara

Imibare ya RIB igaragaza ko mu myaka itanu ishize dosiye zijyanye n’abakurikiranwaho ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi no kuyipfobya zagabanutse ku kigero cya 32,5%.

Urwego rw’Ubucamanza rugaragaza ko Jenoside n’ibyaha biyishamikiyeho nubwo bikigaragara ariko haburanishijwe dosiye 112 zigize igabanuka rya 24% mu gihe cy’imyaka ine ishize.

Ni ibintu biteye impungenge kubona nyuma y’imyaka 29 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, hakigaragara ibyaha bya Jenoside birimo abayipfobya n’ingengabitekerezo yayo aho RIB igaragaza ko mu mezi ya mbere ya 2023 yakurikiranyweho 234.

Hagaragazwa ko 10.7% bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abagera kuri 88.5% nta ruhare bigeze bayigiramo mu gihe abagera kuri 0.8% bafite abavandimwe bagize uruhare muri jenoside.

Muri aba bose ab’igitsina gabo ni 78.2%, ab’igitsina gore ni 21.8%.

Abagera kuri 38.8% bakurikiranyweho ibi byaha bafite hagati y’imyaka 30-43, abafite imyaka iri hagati ya 44-57 bo bangana na 24.8%. Abari hagati y’imyaka 16-29 bakurikiranyweho ibi byaha bo ni 18.8%, mu gihe abari hejuru y’imyaka 58 bo bari 17.5%.

Imanza z’abana zikomeje kwiyongera

Urwego rw’Ubucamanza rugaragaza ko mu 2022/2023 ibyaha by’abana byiyongereye ndetse mu gihe cy’imyaka ine izo manza ziyongereyeho 95% kuko zavuye ku byaha 358 mu 2019/2020 bigera ku byaha 694.

Itegeko riteganya ko umwana utaruzuza imyaka 14 ukoze icyaha, hatabaho uburyozwacyaha ariko ko abafite hagati y’imyaka 14 na 18 bashobora kuryozwa icyaha ariko badashobora guhabwa igihano cy’igifungo kirenze imyaka itanu kandi kandi nabwo bagororerwa muri Gereza yabagenewe.

Kuri ubu mu Rwanda, Gereza ya Nyagatare yahariwe abana, ifungiwemo abafite imyaka 14 kugera kuri 18 bagera kuri 466 bato n’abakuze 177 bose hamwe bagera kuri 643.

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora rugaragaza ko abana bagororerwa muri Gereza ya Nyagatare abenshi usanga barishoye mu byaha bihanwa n’amategeko bitewe n’ubujiji, kudasobanukirwa n’amategeko n’ubuzima babagamo mbere butameze neza mu miryango yabo n’abandi batabanaga nayo.

Ibyaha bakunze gukurikiranwaho birimo kunywa no gucuruza ibiyobyabwenge, ubujura, ubwicanyi, gukubita no gukomeretsa, gusambanya abana ku ngufu, ubwicanyi n’ibindi binyuranye.

Igororero rya Nyagatare ryahariwe abana
Igororero rya Nyagatare ryahariwe abana
Abagabo na bo bari mu bakorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina
Abagabo na bo bari mu bakorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina