00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ijambo ‘hafi’ ryakuruye impaka zatumye urubanza rw’abarimo Prof. Emile rusubikwa

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 7 October 2026 saa 06:12
Yasuwe :

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwafashe umwanzuro wo kwimura iburanisha mu rubanza ruregwamo abarimo Prof. Emile Bienvenue wayoboraga Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibiribwa n’Imiti na Ntihanabayo Samuel washinze Ingufu Gin Ltd , nyuma y’uko havutse impaka hibazwa ku bubasha bw’uru rukiko bwo kuba rwaruburanisha.

Iburanisha muri uru rubanza ryari ryateganyijwe kuri uyu wa 7 Ukwakira 2026 Saa Munani z’amanywa mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro.

Iri buranisha rishingiye ku kirego cyatanzwe n’Ubushinjacyaha busaba ko iminsi 30 y’agateganyo ya mbere abaregwa bafunzwe yakongerwaho indi mbere y’uko urubanza rutangira kuburanishwa mu mizi kugira ngo rubanze rwitegurwe neza.

Ni nyuma y’uko ku itariki 28 Nzeri 2026 bamwe mu baregwa muri uru rubanza rujyanye no gutunganya ibinyobwa mu bitujuje ubuziranenge no gutanga ibyangombwa binyuranyije n’amategeko, batsinzwe ubujurire ku ifungwa ry’agateganyo iminsi 30.

Aba ni bo ubushinjacyaha bwahise butangaho ikindi kirego cyo kongera ifungwa ry’agateganyo kugira ngo urubanza mu mizi rubanze rwitegurwe neza.

Abaregwa muri uru rubanza batangiriye kuburanira mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, ariko nyuma bajyanwa mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ubwo hari hamaze gutangwa ubujurire, nyuma y’uko bamwe mu baregwa hari hanzuwe ko bakomeza kuburana bafunze mu minsi 30.

Nyuma y’uko Ubushinjacyaha butanze ikirego cyo kongera ifungwa ry’agateganyo bamwe mu baregwa, kubiburanaho ni byo byari byazanywe mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro.

Abaregwa babajijwe niba biteguye kuburana, umwe mu bunganizi mu mategeko witwa Me Bizimana Samuel yahise agaragaza ko hari inzitizi bashaka ko ibanza guhabwa umurongo mbere yo kwinjira mu iburanisha.

Yagaragaje ko hashingiwe ku itegeko rigenga ububasha bw’inkiko mu Rwanda, ikirego cyo kongera iminsi y’ifungwa ry’agateganyo kigomba kuburanishirizwa hafi y’aho abaregwa bafungiye.

Ku bw’iyo mpamvu yagaragaje ko asanga Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro nta bubasha rufite bwo kuburanisha urwo rubanza, kuko rwakabaye rubera mu Rukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge, hashingiwe ku kuba Igororero rya Mageragere abaregwa bafungiyemo ari ho ryegereye kurusha ku Kicukiro.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko mu itegeko rigenga ububasha bw’inkiko ijambo ‘hafi’ ritigeze rihabwa ibisobanuro by’inyongera ngo hamenyekane neza aho ari ho cyangwa ingano y’intera irimo.

Umushinjacyaha yagaragaje ko uko abyumva asanga impamvu umushingamategeko atongeye ibisobanuro ku ijambo ‘hafi’ byari mu nyungu zo kwihutisha urubanza no kugabanya imvune n’ikiguzi by’ingendo gusa, ntiyasobanuye uko ibyo ari byo bikuraho icyo ijambo ‘hafi’ risobanuye.

Yasobanuye ko asanga nta mpamvu yakabujije urwo rubanza gukomeza ashingiye no kuba hari izindi nzitizi nk’iyo zigeze kugaragazwa mu manza ebyiri, harimo urwabaye mu 2021, aho uruhande rw’abaregwa rwajururiye ko urubanza rwazanywe mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro kandi nta bubasha rubifitiye.

Icyo gihe batisindiwe mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge bityo agasanga inzitizi yatanzwe nta shingiro ifite.

Abunganizi mu mategeko bunganira abaregwa na bo bagaragaje ko ubundi nta kigoye kumva kiri mu ijambo ‘hafi’ kuko no mu myandikire y’amategeko nta bisobanuro byihariye byongerwa ku magambo asanzwe yumvikana byoroshye.

Ikindi bagaragaje ni uko mu miburanishirize y’imanza nshinjabyaha amategeko atateganya ko hadashingirwa ku ko umuntu yumva ibintu, nk’uko umushinjacyaha yari yabigaragaje, ahubwo hakurikizwa ibyo amategeko ateganya.

Aho kandi bagaragaje ko ubushinjacyaha butigeze bwerekana ingingo y’itegeko bwagendeyeho buzana urubanza mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, ahubwo ko byakozwe uko bubyumva gusa.

Umwunganizi mu mategeko wa Ntihanabayo we yongeyeho ko ahubwo n’imanza ubushinjacyaha bwagaragaje ko zashingirwaho hafatwa umwanzuro wo kuburanira mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro zitari mu manza z’icyitegererezo ziba zigomba kugenderwaho mu zindi bisa hagafatwa imyanzuro imwe.

Undi mwunganizi mu mategeko yavuze ko ahubwo asanga abaregwa bafunze mu buryo bunyuranyije n’amategeko, kuko barezwe mu rukiko rutabifitiye ububasha kandi bakaba bagifunze iminsi 30 y’agateganyo kandi iya mbere barayirangije.

Nyuma yo kumva impande zose, Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwavuze ko umwanzuro kuri iyi nzitizi uzatangazwa ku itariki 13 Ukwakira 2026 Saa Munani z’amanywa kuri uru rukiko.

Ijambo ‘hafi’ ryakuruye impaka zatumye urubanza rw’abarimo Prof. Emile Bienvenue wayoboraga Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibiribwa n’Imiti rusubikwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages