Ibyo bigaragazwa na Raporo y’ibikorwa by’Urwego rw’Ubucamanza yerekana ibyakozwe, isohorwa buri mwaka, yagaragaje ko mu Rwanda mu 2022/2023 imanza zabaye ibirarane zageze kuri 62%.
Ubusanzwe imanza zabaye ibirarane ni izirengeje amezi atandatu zitaraburanishwa mu nkiko.
Imibare igaragaza ko mu manza zinjiye zaba iziburanishwa mu mizi n’izo ku ifunga n’ifungura ry’agateganyo zose zingana na 112.284 mu gihe imanza 83.097 zigize 74% ari inshinjabyaha.
Yerekana kandi ko hagati y’umwaka wa 2019/2020 na 2022/2023 igihe urubanza rumara rutegereje gutangira kuburanishwa cyazamutseho 25% kuko cyavuye ku mezi umunani kigera ku mezi 10.
Urebye mu nkiko zitandukanye igihe urubanza rumara rutegereje gutangira kuburanishwa cyariyongereye aho nko mu Rukiko rw’Ubujurire cyavuye ku mezi atandatu kikagera kuri 17 no mu Rukiko rw’Ubucuruzi cyavuye ku mezi ane kigera ku mezi 10.
Mu Rukiko Rukuru cyazamutseho 95% kuko ubu kigeze kigeze ku mezi 37 kivuye ku mezi 19; akaba ari na ho imanza zitegereza igihe kirekire ugereranyije n’izindi nkiko muri iyi myaka ine ishize, aho kigeze mu myaka 3 n’ukwezi kumwe.
Mu nkiko zisumbuye icyo gihe cyavuye ku mezi 10 kiba 13 mu gihe mu nkiko z’ibanze cyazamutse ku kigero cya 17%.
Ibyo ngo biterwa ahanini n’imanza zinjira mu nkiko ari nyinshi zituma imanza zisigara ugereranyije n’izicibwa.
Uku kwiyongera kw’imanza mu nkiko kandi guhurirana n’ikibazo cy’umubare muto w’Abacamanza bahari.
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga akaba na Perezida w’Inama Nkuru y’Ubucamanza, Dr Faustin Ntezilyayo aherutse kugaragaza ko imwe mu mbogamizi ikomeye ituma imanza ziba nyinshi ishingiye ku manza ziyongera ariko abakozi muri uru rwego ari bake.
Yagize ati “Mu bibazo byugarije urwego rw’ubucamanza harimo imanza nyinshi zinjira mu nkiko ku kigero kiri hejuru y’izicibwa bigakurura ibirarane, bikanajyana na nanone n’abakozi badahagije.”
Ku rundi ruhande, Umuyobozi w’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda, Me Nkundabarashi Moïse, yasabye ko hagira igikorwa kugira ngo ubutabera bwuzuye bujye butangwa kandi ku gihe.
Yagize ati “Nk’abunganira abandi mu nkiko dushaka kuvuga ko ari ikibazo gikomeye cyane tubona gikwiye gushakirwa igisubizo. Ikibazo cy’igihe urubanza rumara gifite ingaruka ku buzima bw’abaturarwanda bagana inkiko ndetse no ku cyizere bazifitiye cyo kuba bakemurirwa ibibazo byihuse.”
Byatumye zimwe ziba ibirarane
Isubika ry’iburanisha ry’imanza ni imwe mu mpamvu zigira uruhare mu gutinza imanza no kongera umubare w’imanza z’ibirarane mu nkiko.
Imanza zasubitswe mu 2022/2023 ziri ku kigero cya 32% muri rusange aho Urukiko rufite ijanisha riri hejuru kurusha izindi ari Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi rufite 41%, naho urufite ikigero cyo hasi rukaba Urukiko rw’Ubujurire rufite 25%.
Ibyo bigira ingaruka kandi mu gutuma imanza zisigara mu nkiko uko umwaka utashye. Mu myaka ine ishize imanza zasigaye mu nkiko ziyongereho 72%. Ziva ku 52,952 zigera ku manza 91.050.
Uko gusubika kandi iyo guhuriranye n’umubare munini w’imanza zinjira mu nkiko bigira ingaruka ku gutuma inyinshi ziba ibirarane.
Muri Kamena 2023 urwego rw’Ubucamanza rwari rufite imanza 56,379 zabaye ibirarane muri 91,050 zari mu nkiko, zigize 62%.




Ibitekerezo 0