00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

DJ Toxxyk yagejejwe mu rukiko, avuga ko atiteguye kuburana

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 7 January 2026 saa 12:34
Yasuwe :

Shema Arnaud de Bosscher wamenyekanye nka DJ Toxxyk akurikiranyweho n’Ubushinjacyaha ibyaha bine birimo ubwicanyi budaturutse ku bushake, gukora ibikorwa byerekeye ibiyobyabwenge. Akurikiranyweho kandi icyaha cyo guhunga umaze gukora cyangwa guteza impanuka no kwanga gusuzumishwa icyuma gipima alcohol.

Ibyaha akurikiranyweho byamenyekanye kuri uyu wa 7 Mutarama 2026 ubwo yitabaga Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge ngo aburane ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo.

DJ Toxxyk agihamagarwa n’umucamanza, nyuma yo gutanga imyirondoro ye mu buryo bwuzuye, yahise avuga ko atiteguye kuburana kuko atari azi ko aburana kuri iyo tariki.

Yasabye ko yasubikirwa iburanisha akongererwa igihe cyo gutegura neza urubanza.

Yunganiwe n’abanyamategeko be babiri, Me Uwamahoro Marie Josée na Me Utazirubanda Gad na bo basabye ko bahabwa umwanya uhagije.

Me Utazirubanda yabwiye Urukiko ko ikirego cy’Ubushinjacyaha cyatanzwe ku wa 5 Mutarama kikanakirwa, abanyamategeko bakihuza nacyo ku wa 6 Mutarama, urubanza rukaba rwashyizwe kuri uyu wa 7 Mutarama kandi batarabonye uko baganira n’uwo bunganira.

Yasabye ko rwasubikwa kugira ngo baganire n’uwo bunganira, bamumenyeshe ibyaha bamukurikiranyeho, bamugire inama z’uko yakwitwara mu rubanza ndetse banategure neza umwanzuro wo kwiregura ku byo Ubushinjacyaha bumurega.

Me Uwamahoro na we yunze muri ibyo, agaragaza ko bahabwa igihe ariko kiri mu biteganywa n’itegeko.

Ubushinjacyaha buhawe ijambo, ubuhagarariye yemeranyije n’ibyasabwe n’uruhande rw’uregwa ariko asaba Urukiko ko byakandikwa ko itariki igenwa nta yindi mpamvu ikwiye kuzabuza iburanisha kubaho.

Nyuma y’izo mpaka, Inteko y’Umucamanza umwe n’umwanditsi, yahise isubika urubanza rukazasubukurwa ku wa 14 Mutarama 2026.

Dj Toxxyk yisabiye ko urubanza rwe rusubikwa kuko atari yiteguye kuburana

Ibyaha akurikiranyweho ni bine

Ibi byaha bifitanye isano n’impanuka DJ Toxxyk yakoze mu rukerera rwo ku wa 20 Ukuboza 2025, ikagwamo umupolisi, ndetse n’ibiyobyabwenge byasanzwe iwe ubwo hakorwaga iperereza.

Harimo icyaha cy’ubwicanyi budaturutse ku bushake. Ubwo yakoraga impanuka, yagonze umupolisi wari mu kazi ahita apfa akaba ari yo mpamvu icyo cyaha agikurikiranyweho.

Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu ngingo ya 111 riteganya ko umuntu wica undi bw’ububuraburyo, uburangare, ubushishozi buke, umwete muke, kudakurikiza amabwiriza cyangwa ubundi buteshuke bwose ariko adafite umugambi wo kumwica, aba akoze icyaha.

Umuntu uhamijwe n’urukiko gukora icyaha cyo kwica bidaturutse ku bushake ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga atari munsi ya 500.000 FRW ariko atarenze 2.000.000 FRW cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ikindi cyaha ni ikijyanye no gukora ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo.

Ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ufatanwa, urya, unywa, witera, uhumeka cyangwa wisiga mu buryo ubwo aribwo bwose ibiyobyabwenge bito cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo, aba akoze icyaha. Umuntu wese uhamijwe n’urukiko gukora ibi, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe, ariko kitarenze imyaka ibiri cyangwa imirimo y’inyungu rusange.

Icyaha cya gatatu ni icyo guhunga umaze gukora cyangwa guteza impanuka.

Ingingo ya 5 y’itegeko rigenga ikoreshwa ry’umuhanda iteganya ko umuntu wese yaba atwaye ikinyabiziga cyangwa atagitwaye, uzahunga kugira ngo badashobora kumenya ibyabaye, kandi azi ko icyo kinyabiziga cyangwa ubwe bwite yakoze cyangwa yateje impanuka ari ahantu hagendwa, azahanishwa igifungo kuva ku mezi atatu kugera ku mwaka n’ihazabu y’amafaranga ari hagati ya 10.000 Frw na 30.000 Frw cyangwa kimwe muri ibyo bihana, naho iyo mpanuka itaba yatewe n’ikosa rye.

Dj Toxxyk kandi akuriranyweho icyaha cyo kwanga gusuzumishwa icyuma gipima alcohol. Ubwo Dj Toxxyk yakoraga impanuka byavuzwe ko yari yanyoye ibisindisha.

Ubushinjacyaha bumukurikiranyeho icyaha cyo kuba yaranze gupimwa ingano ya alcohol mu maraso ye.

Ni icyaha giteganywa n’ingingo ya 14 y’itegeko rigenga ikoreshwa ry’umuhanda iteganya ko abantu bazanga ko babasuzumisha icyuma gipima alcohol cyangwa bazanga gufatwa amaraso bazahanishwa ibihano biteganijwe mu ngingo yaryo ya 10.

Ni ingingo ubusanzwe ihana uwatwaye ikinyabiziga yanyoye ibisindisha. Iteganya ko ahanishwa igifungo kuva ku minsi irindwi kugeza ku mezi atandatu n’ihazabu itarenga 20.000 Frw cyangwa gusa kimwe muri ibyo bihano.

Iryo tegeko ritaganya ko igipimo ntarengwa mu maraso y’utwaye ikinyabiziga kitagomba kurenga garama 0.80 kuri litiro.

Ukurikije ibyaha Dj Toxxyk akurikiranyweho, ibihano byoroshye cyangwa biremereye bizashingira ku myitwarire ye mu rubanza n’uburyo abanyamategeko be bazategura neza umwanzuro.

Mu gihe yagira abanyamategeko bamugira inama yo kwemera ibyaha, kubisabira imbabazi no guca bugufi, byaba impamvu nyoroshyacyaha zashingirwaho umucamanza akaba yamuhanisha ibihano bito bishoboka.

Ku rundi ruhande, mu gihe abanyamategeko be baburana bahakana ibyaha kandi Ubushinjacyaha bubitangira ibimenyetso bishobora gutuma ahanishwa ibihano biteganywa n’itegeko ariko hakarebwa ibisumba ibindi kuri buri cyaha.

Imodoka ya RIB yatwaye Dj Toxxyk nyuma yo kuburana
Dj Toxxyk yasohotse mu cyumba cy'iburanisha yambaye agapfukamunwa
Shema Arnaud wamenyekanye nka Dj Toxxyk akurikiranyweho ibyaha bine birimo ubwicanyi budaturutse ku bushake

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages