00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Iminsi 11 mu rubanza rwa Dr. Rwamucyo

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 24 June 2026 saa 03:28
Yasuwe :

Umunyamategeko uri mu bunganira abaregera indishyi mu rubanza rwa Dr. Eugène Rwamucyo uri kuburana ubujurire mu Rukiko rwa Rubanda rwa Paris, Me Richard Gisagara, yagaragaje ko mu minsi 11 ishize urubanza ruburanishwa hari abatangabuhamya bagerageza guhindura imvugo z’ibyo bari bavuze mbere birengagije ko byanditswe.

Urubanza rwa Dr. Eugène Rwamucyo uri kuburana ubujurire mu Rukiko rwa Rubanda rwa Paris, rugeze ku munsi wa 11.

Me Gisagara yagaragaje ko urubanza rukomeje kugenda muri iyi minsi y’ubujurire bwe, yerekana ko hari bamwe mu batangabuhamya bagerageza guhindura imvugo z’ibyo baba baravuze mbere birengagije ko byanditswe.

Ati “Urukiko rumaze kumva abatangabuhamya bageze ku 10 ari abasabwe n’Ubushinjacyaha cyangwa n’abasabwe na Rwamucyo, bakaba bari kutubwira uko bamuzi, ibyo akurikiranyweho cyangwa atakoze. Gahoro gahoro ibyo akurikiranyweho biri kugenda bigaragara kuko mu batangabuhamya twumvise nubwo bwose hari bamwe mu bujurire bagerageza gusa n’abashaka guhindura imvugo bagize mbere, ibyo bavuze mbere biranditse kandi biragaragara harimo n’abakomeje kumushinja nk’uko bamushinje mbere.”

Yagarutse ku buhamya bw’uwahoze ari Umuyobozi wa gereza ya Butare mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, yavuyemo abagiye gufasha Dr. Rwamucyo kujugunya imibiri y’Abatutsi bari bamaze kwicwa.

Me Gisagara yibukije ko mu byo Rwamucyo akurikiranyweho harimo kuba yari muri komite yateguye ibikorwa byo gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi n’igikorwa cyo kujya kujugunya imibiri y’abari bamaze kwicwa kandi ku rwego rwa mbere Urukiko rukaba rwaragaragaje ko icyo ari igikorwa cya Jenoside.

Yasobanuye rero ko mu batangabuhamya bumviswe n’Urukiko harimo uwahamijwe ibyaha na we wari muri iyo komite, wemeje ko Dr Rwamucyo yari muri iyo komite kandi ko icyo yari agamije kwari ugukora Jenoside.

Uwo mutangabuhamya wemeye icyaha, yagiriye inama Dr. Eugène Rwamucyo, yo kwemera icyaha kuko ngo kuri we asanga kuvugisha ukuri no kwemera icyaha bibohora umuntu.

Urukiko kandi rwanumvise uwari utwaye imashini yakoreshejwe mu gikorwa cyo gukusanya imirambo mu bice bitandukanye bagiye kuyijugunya kandi ari igikorwa cyari kiyobowe na Rwamucyo.

Me Gisagara yagaragaje ko uwo mutangabuhamya yagerageje gusa n’uhindura imvugo y’ibyo yari yaravuze mbere cyane ko asigaye ari mu Bufaransa, kandi ashobora kuba ashaka kwisubiraho kubera ko ari gushaka ubuhunzi muri icyo gihugu.

Ati “Uwo muntu nubwo bwose yagerageje guhindura imvugo yavuze mbere, kuko asigaye aba ino mu Bufaransa. Ubwo yazaga ntabwo yasubiye mu Rwanda, yagumye ino. Yagerageje guhindura imvugo ye ariko kuko ibyo yavuze mbere byanditse ntabwo yashoboye kubisobanura, wabonaga ashaka kwisubiraho kuko ari ino kandi ari gushaka ubuhunzi hano mu Bufaransa, nkaba numva uko guhindura imvugo kutagize icyo guhindura ku rubanza rwa Dr. Eugène Rwamucyo.”

Mu bandi batangabuhamya bumviswe mu Rukiko harimo uwayoboye Inkiko Gacaca muri Butare. Ni umugabo kuri ubu ufite imyaka 77 wemeje ko Rwamucyo yakatiwe mu manza ebyiri zitandukanye akaburanishwa adahari. Rumwe rwaciwe muri 2007 urundi rucibwa mu 2009.

Uwo mutangabuhamya yagaragaje ko abagiye batanga ubuhamya muri Gacaca bagaragazaga Dr. Rwamucyo ko mu gihe cya Jenoside yari azwi ku kazina ka Dr. Caterpillar.

Yanavuze ko hari ibyobo byajugunywagamo abantu byari hafi yaho biciraga Abatutsi, byashyizweho nk’uburyo bwo kwica urubozo abantu kuko hari abajugunywagamo batarashiramo umwuka kandi ngo hari n’abasabaga Dr. Rwamucyo ko atabica nk’umwe wari mu bafite ijambo rikomeye.

Yanibukije ko umwanya yari afite watumaga yitabira inama zitandukanye zigamije kwica Abatutsi zirimo n’iyo abayobozi bo muri Butare bakoranye n’uwari Minisitiri w’Intebe wabasabye kwihutisha umugambi wo kwica Abatutsi.

Dr. Rwamucyo yari muri komite yashyize mu bikorwa ibijyanye no gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Tariki ya 30 Ukwakira 2024, Urukiko rwa Rubanda rwa Paris rwahamije Dr. Rwamucyo ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu, rumukatira igifungo cy’imyaka 27.

Me Gisagara yagarutse ku minsi 11 y’urubanza rwa Rwamucyo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages