Hakuzimana Abdoul Rashid akurikiranyweho ibyaha birimo guhakana Jenoside, gupfobya Jenoside, gukurura amacakubiri no gutangaza amakuru y’ibihuha.
Iburanisha ry’urubanza ryagombaga gutangira saa tatu ariko ritindaho gato kubera ko uregwa yatinze kugezwa ku Rukiko Rukuru.
Ubwo iburanisha ryatangiraga Hakuzimana Rashid yahawe umwanya ngo agire icyo avuga ku nzitizi yaba afite mbere yo guha umwanya Ubushinjacyaha nk’uko bisanzwe bigenda.
Hakuzimana yatangiye ashimiraImana “itumye uyu munsi ugera” ariko yibutswa ko mu rukiko atariho bikorerwa ko akwiye gusubiza ibijyanye n’ibyo abajijwe.
Hakuzimana yahise agaragariza urukiko imbogamizi y’uko Ubushinjacyaha bwakoze amakosa mu buryo bwo gutegura dosiye ye.
Yavuze ko yagombaga kuburana n’Umushinjacyaha ku rwego rwisumbuye kuko ari ho dosiye yagejejwe ubwo yavaga mu Bugenzacyaha aho kuba Ubushinjacyaha bwo ku rwego rw’igihugu.
Yasabye ko urukiko ko rwatesha agaciro ifungwa rye kuko rinyuranyije n’amategeko cyane ko dosiye ye yateguwe n’Umushinjacyaha utabifitiye ububasha.
Hakuzimana yasobanuye ko n’igihe yafatwaga hatubahirijwe amategeko kuko Ubugenzacyaha bwanditse ko afatiwe i Gatsibo nyamara yarafatiwe muri Gasabo.
Yaragaje ko uburyo yahamagawe na byo bitubahirije amategeko kuko hakoreshejwe ingingo y’abadafite aho babarizwa hazwi kandi afite umwirondo.
Yavuze ko afungiye ahantu habi cyane ku buryo imiterere yaho itatuma ategura urubanza neza.
Umunyamategeko umwunganira Me Matimbano Barthon yavuze ko hari inzitizi zo kutabona umwanya wo gutegura urubanza mu buryo bwuzuye bitewe n’uko inyandiko zijyanye n’imitegurire ya dosiye ye, gereza itajya yemerera ko Hakuzimana Rashid azimushyikiriza.
Yasabye urukiko ko hakemurwa ikibazo kijyanye no kubona umwanya wo gutegura urubanza kugira ngo hazabeho gukora imyanzuro iteguye kandi ishingiye ku mategeko.
Saa tanu n’iminota 40 nibwo Perezida w’inteko iburanisha yahise afata ijambo agaragaza ko uburyo ababuranyi bari gusobanura ntacyo byazabagezaho ahubwo ko bakeneye umwanya wo gutegura neza urubanza.
Yagize ati “Ibintu byanyu biragaragara ko bitameze neza, sinzi n’aho Ubushinjacyaha bwahera busubiza. Reka duhagarikire aha mugende mutegure urubanza neza. Nimugira imbogamizi zigaragara zifite ibimenyetso muzamenyeshe umwanditsi Mukuru w’urukiko natwe tuzavugana na Gereza.”
Iburanisha ryahise ryimurirwa ku wa 11 Gicurasi 2023 saa tatu za mu gitondo.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!