00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impaka zabaye ndende mu Rukiko ku bwisanzure bw’umucamanza n’Ubujurire bwuririye ku bundi

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 26 January 2022 saa 09:36
Yasuwe :

Impaka zabaye ndende mu Rukiko rw’Ubujurire ku cyagendeweho bamwe mu bareganwa ibyaha by’iterabwoba na Paul Rusesabagina bagahabwa igihano kiri munsi y’igito giteganywa n’Itegeko.

Ni mu iburanisha ry’urubanza Rusesabagina uyobora MRCD/FLN na Nsabimana Callixte alias Sankara wari Umuvugizi wayo bareganwamo n’abandi 19, Urukiko rw’Ubujurire rwaburanishije kuri uyu wa 26 Mutarama 2022.

Haburanwe ku kugabanyirizwa igihano kikajya munsi y’igito giteganyirijwe icyaha ku bw’impamvu nyoroshyacyaha no kwemerwa k’ubujurire bwuririye ku bundi mu manza z’inshinjabyaha.

Ubushinjacyaha bwasabye ko umwanzuro w’Urukiko Rukuru wasomwe ku wa 20 Nzeri 2021 wateshwa agaciro abaregwa bagahabwa ibihano byisumbuye kuko ibyo bahawe binyuranyije n’amategeko.

Ni ingingo ireba abaregwa 12 barimo Nsabimana Callixte ‘Sankara’, Nizeyimana Marc, Nikuzwe Siméon, Ntabanganyimana Joseph, Niyirora Marcel, Iyamuremye Emmanuel, Nsengimana Herman, Kwitonda André, Nshimiyimana Emmanuel, Ndagijimana Jean Chrétien, Hakizimana Théogène na Mukandutiye Angelina.

Kuri Sankara, Ubushinjacyaha bwasobanuye ko Urukiko Rukuru rwamugeneye igihano rushingiye ku ngingo ya 62 n’iya 60 z’Itegeko No 68/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange; rukirengagiza ko igifungo cy’imyaka 25 ari cyo cyateganyijwe n’Itegeko ryavuzwe haruguru, mu gihe hari impamvu nyoroshyaha ku cyaha cyari buhanishwe igihano cya burundu.

Bwavuze ko kumuhanisha imyaka 20 y’igifungo nyuma yo kumuhamya ibyaha bitanu byakozwe mu buryo bw’impurirane mbonezamugambi, byakozwe mu mugambi umwe w’iterabwoba, ari ikosa Urukiko Rukuru rwakoze.

Uko ni ko byagaragajwe no kuri Nizeyimana Marc wahamijwe ibyaha birimo gukora no kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba.

Ubusanzwe icyo gihanishwa igifungo cya burundu iyo cyateje urupfu rw’abantu, haboneka impamvu nyoroshyacyaha igihano gito gishoboka kikaba gufungwa imyaka 25. Nyamara Nizeyimana yakatiwe imyaka 20.

Ubushinjacyaha kandi bwagaragarije Urukiko rw’Ubujurire ko butanyuzwe no kuba Nikuzwe Siméon yarakatiwe igifungo cy’imyaka 10 naho Ntabanganyimana Joseph agakatirwa itatu kandi bararezwe kuba mu mutwe w’iterabwoba bakabihamywa.

Igihano gito gishoboka cyateganyijwe n’Itegeko kuri icyo cyaha ni imyaka 15 y’igifungo mu gihe habonetse impamvu nyoroshyacyaha.

Kuri Niyirora, Iyamuremye, Nsengimana, Kwitonda na Hakizimana bahanishijwe gufungwa imyaka itanu; Nshimiyimana na Ndagijimana bahanishijwe igifungo cy’imyaka itatu nyuma y’uko bahamijwe kuba mu mutwe w’iterabwoba.

Ubushinjacyaha bagaragaje ko batari bakwiye gukatirwa igihano kiri munsi y’imyaka 15 y’igifungo nubwo bwose hari kubaho impamvu nyoroshyacyaha.

Mukandutiye Angelina na we yajuririwe kimwe n’abo kuko yahamijwe kuba mu mutwe w’iterabwoba akatirwa imyaka itanu y’igifungo aho kuba 15 nk’igihano gito giteganyirijwe icyo cyaha.

Ubushinjacyaha bwavuze ko umwanzuro w’Urukiko Rukuru unyuranyije n’ihame ry’uko urukiko ruca urubanza rukurikije ibyo itegeko riteganya, nk’uko biteganywa n’ingingo ya 47 y’Itegeko No 68/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Bwanagaragaje ko unyuranya n’ihame ry’uko nta cyaha gishobora kugabanyirizwa igihano keretse mu bihe no mu buryo buteganywa n’itegeko nk’uko bigaragara mu ngingo ya 48 y’iryo tegeko.

Abaregwa bose bavuze ko ibyo Ubushinjacyaha buvuga nta shingiro bikwiye guhabwa kuko Urukiko Rukuru rwasobanuye neza impamvu rwashingiyeho rubagabanyiriza ibihano kuri buri wese, kugeza munsi y’igihano gito giteganywa n’itegeko.

Aha Sankara yaganiraga na Me Rugeyo Jean umwunganira

Me Rugeyo Jean wunganira Sankara na Nsengimana Herman babaye abavugizi ba FLN, yavuze ko umwanzuro w’Urukiko Rukuru nta nenge awubonamo ahubwo atumva neza uko Ubushinjacyaha bujuririra igihano cya Sankara kandi ari bwo bwamusabiye imbabazi no koroherezwa ku ikubitiro; kuko yafashije ubutabera mu iperereza kandi akemera ibyo aregwa.

Ihame ry’ubwigenge bw’umucamanza ryagarutsweho kenshi…

Me Ngamije wunganira Ntabanganyimana Joseph yavuze ko kuba Ubushinjacyaha buvuga ko ingingo ya 60 igomba gukoreshwa uko imeze atari byo ahubwo Umucamanza mu guca urubanza afite ibyo akurikiza bitandukanye birimo n’amahame y’ubwigenge bwe n’ubutabera buboneye.

Yavuze ko kubuza Umucamanza kugabanya igihano ari ukumubuza gutanga ubutabera buboneye n’ubwinyagamburiro.

Ntabanganyimana yabwiye Urukiko rw’Ubujurire ko nta kosa Urukiko Rukuru rwakoze kuko Umucamanza yakoze ibyo yemererwa n’amategeko.

Me Uramije James wunganira Niyirora Marcel, Iyamuremye Emmanuel na Nshimiyimana Emmanuel yabwiye Urukiko rw’Ubujurire ko Umucamanza agaragaza aho yashingiye afata icyemezo, bityo ko umwanzuro w’Urukiko Rukuru wateshwa agaciro ari uko bigaragaye ko mu rubanza rujuririrwa, icyemezo cyafashwe kitatangiwe ibisobanuro.

Yavuze ko nta kosa Urukiko Rukuru rwakoze mu myanzyuro yarwo kuko rwashingiye ku byari byagaragajwe n’ababuranyi, ashimangira ko ingingo ya 60 Ubushinjacyaha buvuga idakwiye kuzitira ubwisanzure bw’Umucamanza no gutanga ubutabera buboneye cyane ko aba yanagaragaje impamvu yashingiyeho.

Me Mugabo Sharif Yusuf wunganira Hakizimana Théogène, Kwitonda André, na Ndagijimana Jean Chrétien, yagaragarije Urukiko rw’Ubujurire ko na we abona nta kosa Urukiko Rukuru rwakoze ahubwo ikibazo gishingiye ku ikoreshwa ry’ingingo ya 60.

Yasobanuye ko ku ruhande rw’abo yunganira basanga iyo ngingo ikoreshwa mu buryo bubiri burimo ubufite ikibazo n’ubudafite ikibazo.

Me Mugabo yagaragaje ko hari ubwo Umucamanza abona uregwa akwiriye guhanishwa igifungo cya burundu ariko yasesengura agasanga ibikwiye ari imyaka 25. Bigenze bityo nta kibazo biteza.

Urundi ruhande uwo munyamategeko abona ni igihe umucamanza asuzumye agasanga igihano akwiye gutanga gikwiye kujya munsi y’igihano gito cyateganyijwe n’itegeko.

Aho ngo ni ho hagomba gusuzumwa kandi kubikora ku rwego rw’Urukiko Rukuru nta nenge bifite.

Me Mukaruzagiriza Chantal wunganira Mukandutiye Angelina yunze mu ry’abunganizi b’abandi baregwa avuga ko umwanzuro w’Urukiko Rukuru ukwiye.

Mukandutiye yavuze ko Umucamanza wamugabanyirije igihano yakoze “kibyeyi” bityo ko n’Urukiko rw’Ubujurire rwazagendera muri iyo nzira.

Ubujurire bwuririye ku bundi na bwo bwateje impaka

Hakizimana Théogène, Kwitonda André, Ndagijimana Jean Chrétien na Nikuzwe Siméon buririye ku bujurire bw’Ubushinjacyaha bavuga ko bagaragarije Urukiko Rukuru ibimenyetso by’uko binjijwe mu mutwe w’iterabwoba bashyizweho igitutu, agahato n’iterabwoba batashoboraga kwigobotora ariko ntirwabiha ishingiro.

Basabye ko bataryozwa ibyo baregwa.

Ntabanganyimana Joseph na we yuririyeho avuga ko kuba Urukiko rwaramugabanyirije igihano kugeza ku myaka itatu nta cyarubuzaga gukomeza kumugabanyiriza kugeza ku mwaka umwe hashingiwe ku manza zindi zaciwe muri uwo mujyo, zagaragajwe mu maburanisha.

Ibyo byateje impaka ndende kuko Ubushinjacyaha bwavuze ko mu manza z’inshinjabyaha kuririra ku bujurire bw’undi bitemewe, ko bikorwa mu manza mbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’ubutegetsi n’iz’umurimo.

Ubushinjacyaha bwagaragarije Urukiko rw'Ubujurire ko bamwe mu baregwa bahanwe mu buryo bunyuranyije n'amategeko, bunarusaba gutesha agaciro ubujurire bwabo bwuririye ku bundi

Bwasobanuriye Urukiko ko ubujirire bw’abaregwa bwagombaga gukorwa mu buryo n’ibihe biteganywa n’Itegeko Nº 027/2019 ryo ku wa 19 Nzeri 2019 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha.

Mu ngingo yaryo ya 180, riteganya ko uwahamwe n’icyaha, utegetswe kuriha, uregera indishyi cyangwa uwazihawe atazisabye ndetse n’Ubushinjacyaha bafite uburenganzira bwo kujurira.

Ingingo ya 181 ivuga ko ubujurire bukorwa mu minsi 30 nyuma y’isomwa ry’urubanza, iya 182 ikagena ko kujurira bikorwa mu buryo bumwe nk’ubwo gutanga ikirego.

Ubushinjacyaha bwavuze ko kuba ubujurire bw’abaregwa butarakozwe muri ubwo buryo n’ibyo bihe, bwagombye guteshwa agaciro.

Perezida w’Inteko Iburanisha, Rukundakuvuga François Regis, yasabye Ubushinjacyaha gutandukanya ubujurire n’ubujurire bwuririye ku bundi.

Ubujurire bwuririye ku bundi buteganywa mu iburanisha ry’imanza mbonezamubano ariko mu iburanisha ry’imanza z’inshinjabyaha ntacyo buvugwaho.

Byongeye, Itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano rivuga ko ari ryo rigomba kugenderwaho mu miburanishirize y’izindi manza mu gihe nta mategeko yihariye azigenga.

Aho Ubushinjacyaha bwavuze ko Urukiko ari rwo rugomba kuzabisuzuma rukabifataho icyemezo.

Me Mugabo wunganira Hakizimana, Kwitonda na Ndagijimana, yavuze ko ibyo Ubushinjacyaha bubwira Urukiko bikwiye guteshwa agaciro kuko mu myanzuro y’abajurira basobanuye neza ko ari ubujurire bwuririye ku bw’Ubushinjacyaha.

Uwo munyamategeko yanagaragaje hakwiye kwitabwa ku ngingo ya 264 y’Itegeko Nº 027/2019 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha, ivuga ko “ku bindi bidateganyijwe muri iri tegeko bijyanye n’imiburanishirize, hakurikizwa itegeko rigenga imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano”.

Ubujurire bwuririye ku bundi busobanurwa n’ingingo ya 152 y’Itegeko No 22/2018 ryo ku wa 29 Mata 2018, ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi.

Ivuga ko uregwa mu rukiko rujuririrwa ashobora na we kugira ibyo asaba yiregura.

Mukandutiye Angelina yasabye Urukiko rw'Ubujurire kuzamuhana mu buryo bwa kibyeyi
Abunganizi b'abaregwa bunguranaga ibitekerezo ubwo Inteko Iburanisha yari itanze akaruhuko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages