Hari ubwo usanga izo mpamvu nyoroshyacyaha zitangwa ndetse zikanagaragazwa nk’ikintu gishobora gufasha uregwa kuba yagabanyirizwa ibihano kandi koko birashoboka ariko si itegeko ko hagabanywa ibihano kubera izo mpamvu.
Izo mpamvu nyoroshyacyaha ahanini ziba zishingiye ku kwemera icyaha, kuba ari ubwa mbere ugikoze akurikiranywe mu nkiko, kuba asanzwe ari inyangamugayo n’izindi zitandukanye.
Umwe mu mirongo Urukiko rw’Ubujurire rwanatanze ku manza z’abasambanyije abana, rugaragaza ko iyo urukiko rusanze hari impamvu nyoroshyacyaha ku wahamwe n’icyaha cyo gusambanya umwana uri munsi y’imyaka 14 y’amavuko, rushobora kuzishingiraho rukamugabanyiriza igihano.
Mu gusoma icyemezo cy’urukiko runaka hafatwa n’icyemezo ku mpamvu nyoroshyacyaha hagamijwe kugaragaza niba urukiko rwazihaye ishingiro cyangwa zitemejwe nk’impamvu nyoroshyacyaha koko.
Ibi hari abashobora kubyuririraho bakumva ko kuba urukiko rwemeje impamvu nyoroshyacyaha bitegeka umucamanza kugabanya igihano azishingiyeho kandi si cyo amategeko ateganya.
Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, riteganya ko umucamanza atanga igihano akurikije uburemere bw’icyaha, ingaruka icyaha cyateye, impamvu zatumye agikora, uko uwagikoze yari asanzwe yitwara, imibereho ye bwite n’uburyo icyaha cyakozwemo.
Mu 2022 haciwe urubanza Ubushinjacyaha bwaregagamo Mbonabucya Donatien washinjwaga icyaha cyo kwica uwitwa Ayinkamiye Claudine.
Mbonabucya yaburanye yemera icyaha urukiko rwamuhanishije igihano cy’igifungo cya burundu.
Uregwa ntiyishimiye imikirize y’urubanza byatumye yongera kujurira icyo cyemezo mu Rukiko Rukuru ariko narwo rumuhanisha igihano cy’igifungo cya burundu.
Mbonabucya yakomeje kujurira ndetse Urukiko rw’Ubujurire rutegeka ko igihano cy’igifungo cya burundu kigumaho ngo kuko nta kosa Urukiko Rukuru rwakoze mu gutanga igihano nubwo rwari rwemeye impamvu nyoroshyacyaha.
Urukiko rw’Ubujurire rwagaragaje ko harebwe ubugome bukabije uregwa yakoranye icyaha cyo kwica birimo no kuba nyuma yo kumwica yaramutwitse, rwemeza ko igihano cya burundu yahawe n’Urukiko Rukuru gikwiranye n’icyaha yakoze.
Ibyo byatumye hatangwa umurongo werekana ko Urukiko rudategetswe kugabanya igihano n’iyo hari impamvu nyoroshyacyaha, ahubwo rugena igihano mu bushishozi bwarwo rurebye imikorere y’icyaha uregwa akurikiranyweho cyangwa uburyo cyakozwemo.
Uyu murongo watanzwe wanatangiye kwifashishwa mu zindi manza zitandukanye ndetse bizanashimangira ko umuntu kuba afite impamvu nyoroshyacyaha zemejwe n’urukiko ntaho bihuriye no kumugabanyiriza igihano.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!