Ubusanzwe ibyangombwa bitangwa n’Ubushinjacyaha biboneka bisabwe mu buryo bw’ikoranabuhanga binyujijwe ku Rubuga Irembo bihujwe mu ikoranabuhanga rihujwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Irangamuntu kugira ngo hatangwe amakuru yizewe.
Raporo y’Igenzura ricukumbye yakozwe n’Urwego rw’Ubugenzuzi Bukuru bw’Imari ya Leta, yagaragaje ibibazo birimo gutinda mu itangwa ry’ibyangombwa.
Muri raporo hagaragaramo urugero rw’ibyangombwa 2367 byagize ubukererwe buri hagati y’iminsi 30 n’iminsi 102.
Ubusanzwe itegeko riteganya ko umuntu ukoresheje ikoranabuhanga asaba icyemezo cy’uko atafunzwe cyangwa ikindi cyose gitangwa n’Ubushinjacyaha hakoreshejwe ikoranabuhanga, atagomba kurenza iminsi itatu atarakibona.
Ibyo bibazo by’ubukererwe mu gutanga ibyangombwa bitangwa n’Ubushinjacyaha ni bimwe mu byatahuwe n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta mu bugenzuzi bucukumbuye yakoze, ndetse buza gusesengurwa n’Abadepite bagize Komisiyo ya Politiki, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore mu Iterambere ry’Igihugu.
Mu ntangiro z’iki Cyumweru, ibyo bibazo byagaragaye babigejeje ku Nteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite, bafata imyanzuro irimo gusaba Minisitiri w’Ubutabera gukemura ibyo bibazo mu gihe kitarenze amezi atatu.
Imiterere y’ikibazo
Mu 2017 ni bwo Ubushinjacyaha Bukuru bwatangiye gukoresha ikoranabuhanga mu gutanga ibyangombwa byerekana ko umuntu atafunzwe [Criminal Record Certificate].
Hari hagamijwe kwihutisha no kunoza serivisi zitangwa by’umwihariko izijyanye n’ibi byangombwa biri mu bikenerwa cyane n’Abanyarwanda.
Ubwo iryo koranabuhanga ryatangiraga ntiryakoraga neza uko bikwiye ari nayo mpamvu mu 2019, Ubushinjacyaha bwahisemo kugirana amasezerano n’Ikigo AOS Ltd kugira ngo gikore iryo koranabuhanga rijyane n’igihe.
Mu byo Ikigo AOS Ltd cyagombaga gukora harimo gutunganya ikoranabuhanga ry’icyemezo cy’uko umuntu atafunzwe, iryo kurinda abatangabuhamya no gukora ikoranabuhanga ryifashishwa mu gukurikirana abakekwaho ibyaha bya Jenoside.
Perezida wa Komisiyo ya Politiki, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore mu Iterambere ry’Igihugu, Rubagumya Emma Furaha, yavuze ko ayo masezerano yari agamije kuzahura ikoranabuhanga ryifashishwa muri ibi byangombwa kubera ko byatindaga kuboneka.
Ati “Gutinda gutanga ibyangombwa biba bishobora kubuza umuntu amahirwe cyane cyane abasaba akazi kuko igihe gishobora kubarengana.”
Depite Rubagumya Emma Furaha yavuze ko ikindi cyagaragaye muri iri koranabuhanga zari impungenge ku ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mushinga.
Ati “Ubugenzuzi bwasanze hari icyuho mu ishyirwa mu bikorwa ry’umushinga, cyane cyane mu bijyanye no kuvugurura ikoranabuhanga [upgrade]. Igenzura ryagaragaje ko ikoranabuhanga ryo gusaba ibyemezo by’uko umuntu atafunzwe ritabika ibigaragaza uko ryakoresheje.”
Abadepite bagize Komisiyo ya Politiki, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore mu Iterambere ry’Igihugu kandi bagaragaje impungenge ku mutekano w’iri koranabuhanga kuko kugeza ubu hatari hashyirwamo uburyo buhamye bugaragaza ko umuntu uryinjiramo aba ariwe ukwiriye kuryinjiramo koko [Two-factor authentication].
Depite Rubagumya ati “Usibye amakuru abitse mu ikoranabuhanga umwimerere wayo urakemangwa kubera izo mpamvu zavuzwe, ikindi ni uko impamvu zatumye hashyirwaho uburyo bw’ikoranabuhanga, ni ukwihutisha serivisi zitangwa, igenzura ryagaragaje ko iyi ntego itaragerwaho nk’uko byifuzwa kubera ko harimo buriya bukererwe.”
Abagize Komisiyo bagaragaje ko mu biganiro bagiranye na Minisiteri y’Ubutabera, basanze bimwe muri ibi bibazo byatangiye gushakirwa umuti ku buryo hari icyizere cy’uko abasaba ibyangombwa bazajya babibona mu gihe gito gishoboka.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!