Tariki ya 23 Nzeri 2026, Ubushinjacyaha bwumvishije urukiko ijwi rirengeje isaha ry’abantu bitabiriye amahugurwa yiswe ayo kwiga Icyongereza, bugaragaza ko atari cyo yari agamije ahubwo ko yari ayo gutegura umugambi wo guhirika ubutegetsi.
Ubushinjacyaha bwasobanuye ko aya mahugurwa yitabiriwe n’abiganjemo abayoboke ba DALFA Umurinzi kandi ko Ingabire Victoire yari ashinzwe guhuza ibikorwa by’abayitabiriye bo mu Rwanda n’ababa mu mahanga.
Iri jwi ryo ku wa 24 Nzeri 2021 ryumvikanamo operations zitandukanye zo kurwanya Leta y’u Rwanda zirimo iyiswe ‘Serwakira’ na ’Shira Ubwoba Udahungetwa Ugahungeta’, aho abahagarariye amatsinda y’abitabiriye aya mahugurwa bahawe umwanya, basobanura byinshi kuri zo.
Nyuma yo kumva ibisobanuro by’amatsinda, Nsabimana Sylvain yavuze ko igikurikiyeho ari ukumva ibitekerezo by’abitabiriye amahugurwa kugira ngo bavuge uko babona buri ‘operations’ yateganyijwe, yiheraho.
Sibomana yavuze ku butumwa Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) yari iherutse kunyuza ku rubuga X, ibaza icyakorwa kugira ngo Abanyarwanda bishime birushijeho, we na bagenzi be babazanya uko babwifashishwa mu nyungu za ‘mouvement’.
Yagaragaje icyo bakora kandi kitabagiraho ingaruka ari uko abagize ‘mouvement’ bakora ikusanyabitekerezo mu baturage bake nka batanu, mu rwego rwo kumva icyo bakorerwa kugira ngo bishime.
Sibomana yitanzeho urugero, avuga ko iyo ateze abamotari, akunda kubaganiriza yumva ikibavamo, ku buryo ashobora gutahura umumotari ushyigikiye ‘mouvement’ ariko atinya, akamutinyura binyuze muri ibyo biganiro.
Uyu wahawe izina rya ‘Grace’ yumvikana avuga ko ikusanyabitekerezo ryo mu buryo bw’amagambo ritagira ingaruka zikomeye kandi zihuse nko gukwirakwiza inyandiko ziriho ubusa n’iziriho amagambo arwanya ubutegetsi.
Undi yavuze ko hakorwa inyandiko zisubiza MINALOC ko icyakorwa kugira ngo Abarwanyarwanda bishime ari uguhagarika kubashimuta n’ibindi bibazo bavuga ko byugarije abaturage, zikaba zakwirakwizwa nijoro.
Iki kiganiro cyumvikanisha Habimana Hamad afite amakenga, kuko avuga ko MINALOC itabajije iki kibazo iyobewe ibyakorwa kugira ngo Abanyarwanda bishime, ahubwo ngo yabikoze mu rwego rwo gutera ibuye mu gihuru kugira ngo hagire ikivumbuka.
Ati “Bo ubwabo bazi icyo bakora kugira ngo umuturage yishime.”
Habimana avuga ko gukwirakwiza impapuro zisubiza MINALOC byaba ari ugukorera Leta umurimo, agaragaza ko ahubwo igikwiye ari ukugaragaza uburyo barya FPR Inkotanyi ibinyunguti umubiri wose.
Yagize ati “Tugashaka uburyo turya ibinyunguti FPR umubiri wose”, ngo ku buryo bajegeza uyu muryango bifashishije ibyo bahuguriwe.
Kuri uyu wa 5 Ukwakira 2026, Ingabire yabwiye urukiko ko ibyavugiwe muri iki kiganiro cyafashwe n’umwe mu bitabiriye amahugurwa witwa Nzabandora Boniface byari umwitozo abahuguwe bahawe, bityo ko bitashingirwaho mu kwemeza ko yabyaye umugambi wo gukuraho ubutegetsi.
Ingabire yagize ati "Ubushinjacyaha buvuga ngo Hamad yavuze ko bagomba kurya ibinyungutira FPR umubiri wose. Njyewe nkibaza, ese aya magambo yashingirwaho hemezwa ko muri aya mahugurwa hateguriwemo umugambi wo gukuraho ubutegetsi?"
Yabwiye urukiko ko nta kigaragaza ko ibyavugiwe mu mahugurwa no mu kiganiro cyakurikiyeho hafatiwe umwanzuro w’icyo bari gukora kijyanye n’umugambi wo gukuraho ubutegetsi, na we akawinjiramo.
Ingabire yashimangiye ko atigeze yitabira aya mahugurwa yabaye muri Nzeri 2021, kandi ngo n’Ubushinjacyaha ntibugaragaza ko yayitabiriye. Yagaragaje ko mu manza z’inshinjabyaha, umuntu abazwa ibyo yakoze, bityo ko adakwiye kubazwa ibyavuzwe n’abandi.
Ati "None se ibyavugiwe mu mahugurwa bihinduka umugambi wanjye wo gukuraho ubutegetsi gute?"
Ingabire ashinjwa ibyaha birindwi bifitanye isano n’umugambi wo guhirika ubutegetsi birimo gushyiraho, gutunganya no kujya mu mutwe w’abagizi ba nabi, guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, kugirira nabi ubutegetsi buriho no gukwiza amakuru atari yo.
Areganwa n’abandi icyenda barimo Habimana Hamad, Masengesho Emmanuel, Mutabazi Alphonse, Nahimana Marcel, Ndayishimiye Jean Claude, Nsengimana Theoneste, Rucubanganya Alexis, Sibomana Sylvain na Uwatuje Joyeuse.
Urubanza rwabo ruzakomeza ku wa 6 Ukwakira 2026, aho Ingabire azakomeza kwiregura.
Amafoto: Ntirenganya Elie


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!