Nzabandora yabaye kwa Ingabire amezi abiri, aba umunyamabanga we ndetse yanabaye umuyobozi w’ishyaka DALFA Umurinzi mu Ntara y’Iburasirazuba. Ubushinjacyaha bubagaragaza nk’abantu baziranye cyane.
Ubushinjacyaha bwasobanuye ko mu 2021, abiganjemo abayoboke ba DALFA Umurinzi bahuriye mu mahugurwa, bayita ayo kwiga Icyongereza, nyamara ngo yari agamije gutegura umugambi wo gukuraho ubutegetsi, babinyujije mu guteza imvururu.
Bwagaragaje ko ibyo bubishingira ku buhamya n’ibimenyetso birimo ibyafashwe na Nzabandora mu gihe cy’aya mahugurwa, kuko ari umwe mu bayitabiriye. Ibyo bimenyetso birimo amajwi n’amashusho.
Tariki ya 18 Nzeri, Umushinjacyaha yavuze ko ubwo Ubushinjacyaha bwabazaga Nzabandora, yavuze ko yasanze aya mahugurwa atari ayo kwiga Icyongereza, afata icyemezo cyo gufata amajwi n’amashusho kuko yakekaga ko harimo ibyaha.
Ati “Nzabandora Boniface witabiriye aya mahugurwa abisabwe na Sibomana Sylvain, tariki ya 30 Nzeri 2021 yaje kugaragaza mu Bushinjacyaha ko yagiye amaze gusobanukirwa neza ko ya mahugurwa atari ay’Icyongereza. Yaje kugenda afata amafoto, ibindi agafata amajwi kugira ngo bizamufashe gusobanura neza ibyo yabonye byari bifitanye isano n’ibyaha.”
Nzabandora kandi yavuze ko ibyo yumvise mu mahugurwa harimo ivanguramoko, kuko ngo ntibashakaga ko uyu mugambi witabirwa n’Umututsi, bityo ngo bashyizemo Mahoro Jean wari Umuvugizi wa DALFA Umurinzi mu rwego rwo kujijisha.
Ubushinjacyaha bwasobanuye ko ubwo Sibomana yateguraga umunsi wa Ingabire Day nk’uwo bari gutangiriraho gushyira mu bikorwa ibyo bahuguriwe, tariki ya 14 Ukwakira 2021, Nzabandora yahise yitabaza Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha kugira ngo rukore iperereza.
Ati “Ariko kubera uburyo Nzabandora Boniface yari amaze kubona biteguye, ntiyemera ko bagera kuri wa munsi kuko yahise abimenyesha inzego z’umutekano cyangwa se Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, bituma bafatwa.”
Yakomeje ati “Mu gihe cy’amahugurwa na nyuma yaho, Nzabandora Boniface yakomeje gukusanya bya bimenyetso byose, amaze rero kubona ko bigiye gushyirwa mu bikorwa, abona kubimenyesha…bikaba ari byo byatumye abari mu rukiko bakurikiranwa.”
Ku wa 21 Nzeri, Ubushinjacyaha bwasobanuye ko bwanabajije Nzabandora niba Ingabire yaramubwiye impamvu yavuye muri FDU Inkingi, agashinga DALFA Umurinzi, asubiza ko byombi byari bimwe.
Umushinjacyaha yagize ati “Kuri iki kigaragara ko FDU Inkingi ari umutwe umwe na DALFA Umurinzi, hari ubuhamya bwatanzwe na Nzabandora Boniface abarizwa mu Bushinjacyaha, ku itariki ya 17 Nyakanga 2025, we yasubije ngo ‘Nta mpamvu yambwiye kuko nta yihari, ahubwo FDU Inkingi na DALFA Umurinzi byari bimwe. Ni amazina gusa yahindutse’.”
Nzabandora yabwiye Ubushinjacyaha ko Ingabire yashinze DALFA Umurinzi biturutse ku gitekerezo cy’uwitwa Justin Bahunga uba mu mahanga, mu rwego rwo kubungabunga umutekano w’abayoke ba FDU Inkingi no kugabanya igitutu cyo kuba FDU Inkingi yari mu ihuriro P5.
Mu bimenyetso byafashwe na Nzabandora byeretswe urukiko harimo ijwi rirengeje isaha ry’ikiganiro cy’abitabiriye aya mahugurwa cyabaye ku wa 24 Nzeri 2021, ubwo bavugaga ku buryo bakoze umwitozo bahawe w’uburyo bakuraho ubutegetsi. Aho ni ho havugwa opérations zirimo Serwakira, Shira Ubwoba Udahungetwa Ugahungeta, n’amagambo nko “kurya FPR ibinyunguti umubiri wose”.
Yasabye ko ubuhamya n’ibimenyetso bya Nzabandora biteshwa agaciro
Ku wa 28 Nzeri, Ingabire yagaragaje ko dosiye y’ibyo ashinjwa byose izingiye ku buhamya n’ibimenyetso byatazwe na Nzabandora, asaba urukiko kubisesengurana ubushishozi kugira ngo ruzabiteshe agaciro.
Ati “Nzabandora Boniface, urebye uko ikirego cyubatse, ni we byose bishingiraho. Uyu Boniface Nzabandora, igihe muzaba musesengura ubuhamya yabahaye, ndagira ngo muzite kuri ibi ngiye kuvuga bisaba ko ubuhamya bwe butakirwa.”
Ingabire yavuze ko mu kumva ubuhamya, haba hakwiye kurebwa niba ugiye kubutanga nta makimbirane afitanye n’uwo agiye kubutangaho. Yagaragaje ko Nzabandora amufitiye inzika kubera ko yavuye iwe nabi.
Yasobanuye ko aya makimbirane akomoka ku gihe DALFA Umurinzi yari yagiye gushaka abayoboke mu Karere ka Kirehe, barasagarirwa, Nzabandora we arasigara, arakubitwa.
Ati “Hanyuma hashize nk’iminsi ibiri, Boniface arambwira ati ‘Hari umupolisi twiganye, arashaka ko tuzahura’, bakomoza ku ko byagenze.”
Ngo Nzabandora yasabye Ingabire uburenganzira bwo guhura n’uyu mupolisi arabimwemerera, ngo avuyeyo tariki ya 28 Gicurasi 2019, amubwira ko "bazajya bamugirira Fanta" nazajya avuga ibibera mu rugo rwe.
Ati “Nahise mvuga nti ‘Rero ntabwo twakomeza kubana mu rugo wahawe inshingano zo kuzajya utanga amakuru y’ibibera iwanjye. Ntabwo byakunda. Uragenda, usubire iwanyu, tuzakomeza dukorane, nta kibazo, ariko ntabwo wakomeza kuba hano iwanjye.”
Ingabire yavuze ko Nzabandora yabeshye abashinzwe iperereza ko yavuye iwe kubera ko yari amuhaye inshingano yo kuyobora DALFA Umurinzi mu Ntara y’Iburasirazuba, ariko ngo si ko bimeze kuko yayimuhaye mu Ugushyingo 2019.
Yavuze ko kandi umuntu utanga ubuhamya ari uvuga ibyo afitiye ubumenyi, ariko ngo kuri Nzabandora si ko bimeze, kuko we ubwo yabazwaga yatangaga ibitekerezo bye, aho kuvuga ibyo yabonye cyangwa yumvise.
Ati “Yagiye ahuza imvugo, si ubumenyi bw’ibyo azi, ni ubusesenguzi no kwivugira uko abyumva.”
Ingabire yabwiye urukiko ko ubuhamya Nzabandora yatanze mu 2021 buvuguruzanya n’ubwo yatanze mu 2025, kandi ngo ibyo yabikoze bitewe n’igihe agezemo ndetse n’aho ari.
Yavuze ko mu 2021, Nzabandora yavuze ko operation ‘Serwakira’ yavugiwe mu mahugurwa yari gushyira mu bikorwa hambarwa imipira isa kuri Ingabire Day, ariko ko mu 2025 yahinduye, avuga ko avuga ko yari kwambarwa mu gihe cyo guherekeza mu rukiko abaturage bimuwe muri Kangondo na Kibiraro.
Ingabire yabwiye urukiko ko amahugurwa yabaye mu 2021 atari aya DALFA Umurinzi kandi ko na Nzabandora atayitabiriye nk’umuyoboke w’iri shyaka, cyane ko mu byo bahuguwe nta na kimwe ryashyize mu bikorwa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!