00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ingabire Victoire yasabye Urukiko kumurekura kuko iminsi 30 y’agateganyo yarangiye

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 26 August 2025 saa 05:53
Yasuwe :

Ingabire Victoire Umuhoza wiyita umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi mu Rwanda yasabye Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro kumurekura kuko iminsi 30 y’agateganyo yari yarategetswe yarangiye.

Ingabire yatanze ikirego avuga ko iminsi 30 y’igifungo cy’agateganyo yakatiwe yarangiye akagumishwa muri gereza kandi ubushinjacyaha butarasabye ko iyo minsi yongerwa cyangwa ngo bumuregere urukiko ruzamuburanisha mu mizi.

Icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo cyasomwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ku wa 18 Nyakanga 2025.

Ubushinjacyaha bwo buvuga ko ikirego cya Ingabire kidafite ishingiro kuko bwaregeye urukiko ruzaburanisha mu mizi urubanza rwa Ingabire kandi ko byakorewe ku gihe.

Mu rubanza rwabaye kuri uyu wa 26 Kanama 2025, mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro Ingabire wari wambaye impuzankano y’abantu bafunzwe yari kumwe n’umunyamategeko Gatera Gashabana.

Me Gashabana watanze ikirego, yavuze ko asanga uwo yunganira afunzwe binyuranyije n’amategeko.

Yavuze ko iminsi 30 y’igifungo cy’agateganyo yarangiranye n’itariki ya 17 Kanama 2025. Yerekanye ko umukiliya we yagumishijwe muri gereza nyamara nta busabe bwo kongera iki gifungo Ubushinjacyaha bwagejeje ku rukiko kandi bukaba bwari butaramuregera urukiko ngo aburanishwe mu mizi.

Kuri we ngo kuba ibyo bitarakozwe hagombaga gukurikiraho irekurwa rya Ingabire nta kindi kibaye.

Abahagarariye Ubushinjacyaha bo basanga Gashabana yigiza nkana ngo kuko umunsi wa 30 wuzuye ari ku cyumweru kandi nta mirimo ya leta ikorwa mu minsi yagenewe ikiruhuko (weekend).

Bavuga ko batanze ikirego bukeye bwaho kuko babyemererwa n’itegeko, bakavuga ko iki kirego cya Ingabire gikwiriye guteshwa agaciro.

Uruhande rwa Ingabire rwo rwagaragaje ko ifungwa ry’agateganyo ari icyemezo gifatwa mu buryo budasanzwe, ko iminsi yategetswe y’iki gifungo igomba kubarwa hatitawe ku minsi, yaba iy’akazi cyangwa se iy’ikiruhuko.

Ingabire yongeye kubwira Urukiko ko yifuza gukurikiranwa adafunzwe ku mpamvu afite, agategekwa ibyo agomba kubahiriza.

Ingabire yavuze ko afite umugabo urwaye cyane kandi yagombye kuba hafi ye gusa ngo inshuro nyinshi yagerageje gusaba uruhushya rwo kuva mu gihugu ngo ajye kumureba ntiyabyemerewe.

Yemeje ko icyaba cyiza ari uko yamurwaza amuri hafi ariko mu gihe bitemewe nibura agahabwa uburenganzira bwo kumukurikirana kuri telefone.

Akurikiranyweho icyaha cyo gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi, guteza imvururu, kugirira nabi ubutegetsi buriho, gukwirakwiza amakuru atari yo cyangwa icengezamatwara rigamije kwangisha Leta y’u Rwanda mu bihugu by’amahanga.

Ingabire kandi akurikiranyweho icyaha cyo gutangaza amakuru y’ibihuha, gucura umugambi wo gukora ibyaha byo kugirira nabi ubutegetsi buriho n’icyo kwigaragambya.

Icyemezo cy’urukiko kizasomwa ku wa 28 Kanama 2025.

Ubwo Ingabire Victoire yari amaze kubura asubiye kuri gereza
Ingabire Victoire yasabye Urukiko kumurekura kuko iminsi 30 y’agateganyo yarangiye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages