Tariki ya 21 Nzeri, Umushinjacyaha yavuze ko umutangabuhamya Gaston Munyabugingo wakoranye na Ingabire yatanze ubuhamya muri Gashyantare 2020 ku bufatanye bwa FDU Inkingi n’indi mitwe mu mugambi wo gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda.

Ubuhamya bwa Munyabugingo buvuga ko mu gihe cy’umwiherero w’abayobozi waberaga i Gabiro tariki ya 15-16 Gashyantare 2020, P5 iyoborwa na Kayumba Nyamwasa yateganyaga gukora coup d’état.

Umushinjacyaha ati "Mu rwego rwo gushyigikira icyo gikorwa, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abari bamaze guhirika ubutegetsi."

Umushinjacyaha yavuze ko Munyabugingo yemeje ko icyo gihe Ingabire yavuganaga na Mukankusi Charlotte wari ushinzwe dipolomasi mu ihuriro RNC ryashinzwe na Kayumba Nyamwasa.

Ubushinjacyaha bwavuze ko hari inyandiko yateguwe na RNC, igaragaza uko u Rwanda ruzayoborwa nyuma ya coup d’état kandi ko yafatiwe muri telefone ya Ingabire.

Bwasobanuye ko iyi nyandiko yari iherekejwe n’imbonerahamwe, iriho urutonde rw’abantu 79 barimo abayobozi mu myanya ya Leta, mu ngabo, kandi ngo bari gushyiraho igabanya rishingiye ku moko, aho Ingabire yari kuba Perezida.

Kuri uyu wa 8 Ukwakira 2026, Me Bruce Bikotwa uri mu banyamategeko batatu bunganira Ingabire yabajije niba inyandiko zose zigaragara muri mudasobwa cyangwa telefone y’umuntu aba akwiye kuzibazwaho mu gihe cy’iperereza.

Me Bikotwa yagaragaje ko inyandiko ya RNC ikwiye gutandukanywa na Ingabire kuko ngo “Icyaha ni gatozi”, asobanura ko umukiliya we nta ho ahuriye n’iri huriro ryashinzwe n’abarimo Kayumba Nyamwasa wabaye mu ngabo z’u Rwanda.

Ati "Ni gute inyandiko ya RNC ishobora kuregwa Ingabire, iyo RNC ntabwo ayibamo. None se inyandiko zose dufite muri mudasobwa mu biro byacu, bazisanze zirimo, bagomba kuzibazwaho?"

Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko ishyaka FDU Inkingi ryashinzwe rinakayoborwa na Ingabire riri mu mashyaka atanu agize ihuriro P5, kandi ko P5 yagize uruhare mu bikorwa bya gisirikare bigamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Me Bikotwa yasubije ko ubwo FDU Inkingi yinjiraga muri P5 mu 2015, Ingabire yari afunzwe kandi ko umugororwa adashobora kugira uruhare mu bikorwa bibera hanze y’igororero, haba mu buyobozi cyangwa mu gutanga ibitekerezo.

Ati "Niba ari inyandiko ireba P5, P5 ntabwo ifite aho ihuriye na Ingabire kuko gahunda za P5 n’ibikorwa byayo ni ibintu byabayeho Ingabire afunzwe. N’iyo nyandiko ntabwo ishobora gusobanura umugambi yaba yaragiranye n’abagize P5.”

Uyu munyamategeko yasabye urukiko guha agaciro ko ishyaka Ingabire ayobora ari DALFA Umurinzi, bityo ko rikwiye gutandukanywa na FDU Inkingi.

Mu iburanisha ryabaye ku wa 1 Ukwakira 2026, Ingabire yabwiye urukiko ko ashingiye ku buhamya Munyabugingo yatanze muri Gashyantare 2020, ashinjwa coup d’état itarigeze iba.

Ati “Ese iyo coup d’état yarabaye? Ubushinjacyaha ntabwo bwagaragaje ko yabaye. Niba itarabaye se, bwagaragaje impamvu itabaye? Ntabwo abantu bashobora kuganira ibintu byo kuri WhatsApp, za groupes za WhatsApp abantu bashyiraho ngo RNC yateguye coup d’état, ngo hanyuma Ubushinjacyaha buvuge ngo yateguye coup d’état.”

Ku bantu 5000 avugwaho gutegura kugira ngo bazakore imyigaragambyo ishyigikira coup d’état, Ingabire yabajije niba Ubushinjacyaha bwaragaragaje niba hari ubwumvikane yagiranye na RNC bwo gutegura coup d’état.

Ati “None se bwagaragaje ubwumvikane bwanjye na RNC bwo gukora coup d’état? Ubushinjacyaha bugomba kuva mu bihuha, mu bintu kuri za social media bitambuka, bagomba kuzana ibimenyetso.”

Urubanza ruzakomeza ku wa 9 Ukwakira, aho Ingabire Victoire azakomeza kwiregura.

Ubushinjacyaha bwavuze ko Ingabire yafatanywe urutonde rw'abari kuyobora u Rwanda nyuma ya nyuma ya coup d’état ariko abanyamategeko be bahamya ko atari we waruteguye
Ubushinjacyaha bwavuze ko Ingabire yafatanywe urutonde rw'abari kuyobora u Rwanda nyuma ya nyuma ya coup d’état ariko abanyamategeko be bahamya ko atari we waruteguye