Ibi byari bigamije kububakamo ubunyarwanda ndetse no kubaha amasomo y’ubumwe n’ubwiyunge azabasha kubana n’abandi batishishanya.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, aherutse kubwira itangazamakuru ko hakiri gutegurwa uburyo bunoze bwo kwigisha abarangiza ibihano bafungiye icyaha cya Jenoside.
Ati “Ubungubu mu magereza yo mu Rwanda dufite abantu barenga ibihumbi 22 bafungiye icyaha cya jenoside, muri abo harimo abafite igihano cya burundu ariko hari n’abakatiwe igihano kirangira. Icya mbere twarebye umubare w’abafungiwe icyaha cya jenoside bakeneye kwitabwaho no gushyiraho uburyo bwo kubagarura mu muryango nyarwanda.”
Minisitiri Dr Bizimana yagaragaje ko hatarafatwa umwanzuro ku kijyanye no gutegura ingando zigenewe abasoje igihano bafungiwe icyaha cya Jenoside cyane ko benshi mu bagifunze ari abatarigeze bemera icyaha.
Ati “Turacyatekereza ikijyanye no kureba bagororwa, abari hafi kurangiza igihano cyabo, nk’abasigaje amezi atatu tukabaha igikorwa kimeze nk’ingando, hakajyamo za gahunda zitandukanye zibafasha guhura n’imiryango yabo no kubana na sosiyete nyarwanda. Ibyo turi kubiganiraho, turacyabitekerezaho natwe kandi igihe tuzafatira umurongo n’icyerekezo tuzabibagezaho.”
Minisitiri Dr Bizimana yavuze ko abafungiye icyaha cya Jenoside n’abandi baba bari mu magororero atandukanye mu Rwanda, bashyiriweho gahunda zo kugorora zirimo kubigisha ubumwe n’ubwiyunge, gahunda ya Ndi Umunyarwanda n’izindi.
Ati “Igihe bafunze inzego zitandukanye harimo na MINUBUMWE, RCS baha abo bantu ibiganiro na za gahunda z’isanamitima ngo habeho kubategura bakiri muri gereza. Ikindi dufatanya n’imiryango cyangwa amashyirahamwe asanzwe afite muri gahunda zayo gahunda y’isanamitima n’ibikorwa byo kubana mu bumwe n’ubwiyunge.”
Kugeza ubu hari imiryango idaharanira inyungu irimo n’amadini n’amatorero igera ku 10 iri mu bikorwa byo gutanga ibiganiro byibanda ku bumwe n’ubwiyunge mu magereza, isanamitima n’ibindi kandi igenerwa ingengo y’imari na MINUBUMWE.
Uretse kwigisha muri gereza, iyi miryango yanahawe n’inshingano zo kubanisha abanyarwanda yaba abakomoka ku miryango yakoze Jenoside cyangwa abayikorewe kuko bose baba bakeneye kubana.
Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu [MINUBUMWE], igaragaza ko izo gahunda zikwiye kunganirwa n’uburyo bwo kwigisha abo bantu ibirebana n’aho igihugu kigeze n’uko bashobora gukomeza kwinjira mu muryango.
Imyaka 29 irashize Jenoside yakorewe abatutsi ihagaritswe n’ingabo za RPA. Abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi nyuma yaho barakurikiranywe ndetse abahamwe n’ibyaha barafungwa.
Mu 2002, Guverinoma y’u Rwanda yatangiye gahunda yo gutanga imbabazi no kuburanisha abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, hashyirwaho Inkiko Gacaca zanatanze umusaruro ukomeye kuko zaburanishije imanza zirenga miliyoni ebyiri kugera mu 2012.
Ababuranaga bakemera ibyo bakoze ndetse bakanabisabira imbabazi barababariwe abandi bahabwa ibihano bihwanye n’ibyo bakoze birimo gufungwa, imirimo nsimburagifungo n’ibindi bitandukanye.
Kuri ubu abagifungiye icyaha cya Jenoside muri za gereza zitandukanye biganjemo abatarigeze basaba imbabazi ku byo bakoze bakatiwe imyaka 25, 30 cyangwa burundu.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!