Birumvikana ko buri wese agirwaho ingaruka n’igihano uko cyaba kingana kose, bigendanye n’uko uwahamwe n’icyaha cyangwa uwafunzwe hari bimwe atemererwa kugiramo uruhare.

Birazwi ko umuntu ugiye gusaba akazi akunze gusabwa icyemezo cy’uko atakatiwe igihano cy’igifungo kiri cyangwa kirenze amezi atandatu, kuri we imbere y’ubutabera aba yaragize ubusembwa bushobora kumubuza kubona ako kazi kubera igihano yakatiwe.

Ubusanzwe kuba umuntu yarakatiwe ibihano n’inkiko cyane cyane igifungo kingana cyangwa kirenze amezi atandatu hari uburenganzira butandukanye bimwambura kuko aba atakiri inyangamugayo.

Bimwe mu byo umuntu wakatiwe igifungo cy’amezi atandatu atemerewe gukora harimo kuba atakwiyamamariza kuba Perezida wa Repubulika, kuba umusenateri cyangwa umudepite, kuba umukozi wa Leta, kujya mu nama y’ubuyobozi bw’ikigo cya Leta cyangwa kuyobora koperative n’ibindi.

Ibi bituruka ku kuba itegeko ngenga rigenga amatora rivuga ko umuntu utari inyangamugayo atemerewe gutorwa kandi mu gisobanuro ritanga, rivuga ko uwakatiwe igifungo kingana cyangwa kirenze amezi atandatu adashobora gufatwa nk’inyangamugayo.

Uretse ibi bishingiye ku bunyangamugayo ariko izindi ngaruka zishingira ku kuba ubuzima bw’uwahamijwe icyaha bugiye gukomereza muri gereza hakaba hari ibishobora kwangirika kubera ko uwabikurikiraniraga hafi adahari.

Izo ngaruka ni zo zikunze gutuma benshi basaba urukiko kugirwa abere cyangwa kugabanyirizwa igihano mu kwirinda ko zabageraho nubwo usanga hari ubwo babikora birengagije ko hari abo icyaha bakoze cyagizeho ingaruka.

Urukiko rw’Ubujurire ruherutse gushimangira umurongo ku manza zitandukanye zishobora kwifashishwa ugaragaza ko nta wakwitwaza ingaruka mbi z’igihano yahawe ngo asabe kukigabanyirizwa.

Nyuma y’uko Habimana Samson yahamijwe n’Urukiko Rwisumbuye ndetse n’Urukiko Rukuru icyaha cyo kubika ibiyobyabwenge bihambaye byo mu bwoko bw’urumogi agahanishwa igifungo cy’imyaka 20 n’ihazabu ya miliyoni 10 Frw yajuriye bwa kabiri mu Rukiko rw’Ubujurire asaba kugabanyirizwa igihano.

Impamvu yagaragaje mu bujurire bwe zirimo ukuba umugore we asanzwe afite ubumuga bwo kutabona atabona umwitaho, ko abana bavuye mu ishuri kandi babayeho nabi kuko adahari ngo abiteho n’ibindi bitandukanye.

Urukiko rwashimangiye umurongo wari waratanzwe n’Urukiko rw’Ikirenga rwemeza ko izo ari ingaruka z’icyaha kandi ko uregwa atazishingiraho asaba kugabanyirizwa.

Icyo ni icyemezo cyafashwe no mu zindi manza zitandukanye nk’aho Mpitabakana yajuririye icyemezo mu Rukiko rw’Ikirenga asaba kugabanyirizwa igifungo cy’imyaka 20 yahawe mu Rukiko Rukuru ngo ajye kurera impfubyi umugore we yasize nyuma y’uko amwishe.

Urukiko rw’Ikirenga rwagaragaje ko abo bana ari we ubwe wabagize impfubyi bityo ko atakwitwaza ingaruka mbi z’icyaha yakoze ngo
agabanyirizwe igihano.

Ingaruka z'igihano ntabwo zaba impamvu zo kukigabanya
Ingaruka z'igihano ntabwo zaba impamvu zo kukigabanya