00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Intandaro yo kurebana ikijisho hagati ya Ingabire Victoire na Nsengimana bareganwa

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 1 October 2026 saa 06:42
Yasuwe :

Urubanza rw’abantu 10 bashinjwa ibyaha bifitanye isano n’umugambi wo guhirika ubutegetsi rugitangira tariki ya 18 Nzeri 2026 mu Rukiko Rukuru rwa Kigali, umunyamakuru Nsengimana Théoneste yaratunguranye, abwira abacamanza ko afitanye ikibazo na Ingabire Umuhoza Victoire bareganwa.

Icyo gihe, Ubushinjacyaha ni bwo bwari bwahawe umwanya kugira ngo busobanure ibyaha birindwi bikubiye muri dosiye y’ikirego burega aba bantu, Nsengimana asaba Perezida w’Inteko y’Abacamanza ko mu gihe bwaba bufashe akaruhuko, yahabwa umwanya agaragaza imbogamizi ari guhura na zo.

Ibibazo Nsengimana washinze ikinyamakuru Umubavu yari afite ariko ikirebana n’umubano afitanye n’abo bareganwa cyari kimwe. Yasobanuye ko aba bantu basigaye bamufata nk’umutangabuhamya kandi urukiko rutarigeze rumusaba gukora iyo nshingano.

Ati “Ikibazo mbifiteho ni uko bamaze kumfata nk’umutangabuhamya muri uru rubanza kandi mu by’ukuri ntabwo urukiko mwari mwabitegeka ko hari ibyo nabwira Ubushinjacyaha.”

Nsengimana yavuze ko mu bo bareganwa barimo abagabo umunani n’abagore babiri nta n’umwe ukimuvugisha kubera ibyo yasubije Ubushinjacyaha ubwo bwamubazaga mu 2025, ati “Umutekano wanjye ntabwo umeze neza kubera izo mpamvu zose.”

Umucamanza yabajije Nsengimana ati “Ni nde ubangamiye umutekano wawe? Ni Ingabire Umuhoza Victoire?”, Ingabire wari wicaye asubiza yihuse ati “Ntabwo tubana!” mu kugaragaza ko abagore badafunganwa n’abagabo.

Nyuma y’iminsi ine Ubushinjacyaha busobanura ikirego, Ingabire yatangiye kwiregura tariki ya 28 Nzeri 2026. Yagaragaje ko umwuka mubi watutumbye hagati ye na Nsengimana ushingiye ku nyandiko “Urwandiko rw’Inzira” (Roadmap) yanditse afatanyije na Ntaganda Bernard mu 2021.

Yavuze ko iyi nyandiko yandikiwe Perezida Paul Kagame ishingiye ku isuzuma ryakozwe ku ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro yafatiwe mu biro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, kuva mu 1998 kugeza mu 1999.

Ingabire yavuze ko iyi nyandiko yakozwe mbere y’uko bamwe mu bo bareganwa bakora amahugurwa Ubushinjacyaha buhamya ko yari agamije gukuraho ubutegetsi, kandi ko nta kibazo ifite kuko iriho ‘signature ya reception’ y’ibiro by’Umukuru w’Igihugu, iya Sena n’iy’ihuriro ry’imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda.

Ati “Rero kujya gufata umuntu witwa Théoneste ngo ni we uje kubasobanurira ibya Roadmap, njyewe nibaza, ko bari bamfite, baramfashe, kuko bafashe Théoneste mu kwezi kwa Karindwi 2021, iyi Roadmap ntabwo bigeze bayimbazaho.”

Ingabire yavuze ko mu ibazwa, Nsengimana yabwiye Ubushinjacyaha ko abona amahugurwa yakozwe na bamwe mu bo bareganwa afitanye isano n’iyi nyandiko.

Ati "Kugira ngo Théoneste ajye gusesengura ibiri muri Roadmap atigeze yandika, abihuze n’amahugurwa avuga ko atagiyemo, Perezida murumva se yaratanze ubumenyi azi cyangwa yatanze isesengura? Nimujya mubireba, muzasanga amahugurwa ntaho ahuriye n’iyi nyandiko. Umuntu bafashe ngo abafashe kubyumva neza, Théoneste ntacyo yari kubamarira.”

Kuri uyu wa 1 Ukwakira 2026, Ingabire yavuze ko mu bisubizo Nsengimana yahaye Ubushinjacyaha ubwo bwamubazaga muri Nzeri 2025, yatanze ibisubizo nk’umusesenguzi, aho kuvuga ibyo azi.

Ati “Ubushinjacyaha ntabwo bwamwifashishije nk’umutangabuhamya utanga ubuhamya bw’ibyo azi, bwamwifashishije nk’umusesenguzi. ‘Nguhaye iyi nyandiko, yinsobanurire, urabona imeze ite? Ese urabona ibihuje n’ibyavuye mu mahugurwa’?”

Ingabire yavuze ko itegeko riteganya ko umuntu atanga ubuhamya bw’ibyo azi, ati “Umuntu atanga ubuhamya ku bintu azi, afitiye ubumenyi.”

Wari umunsi wa kabiri Ingabire Victoire yiregura. Urukiko rwanzuye ko urubanza ruzakomeza tariki ya 5 Ukwakira 2026, akomeza kwiregura ku byaha ashinjwa.

Umunyamakuru Nsengimana Théoneste yabwiye Ubushinjacyaha ko "Urwandiko rw'Inzira" rufitanye isano n'amahugurwa yakozwe na bamwe mu bo bareganwa
Ingabire Victoire yabwiye urukiko ko Nsengimana yavuze ibyo atazi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages