Kayishema yabaye Umugenzacyaha muri Komini Kivumu muri Perefegitura ya Kibuye mu gihe cya jenoside. Ashinjwa uruhare mu rupfu rw’Abatutsi barenga 2000 biciwe muri Kiliziya ya Nyange.
Tariki ya 24 Gicurasi 2023, yafatiwe mu Mujyi wa Paarl mu Ntara ya Western Cape, hashingiwe ku bufatanye bw’inzego zirimo Ubushinjacyaha bw’Umuryango w’Abibumbye na Leta ya Afurika y’Epfo, arafungwa.
Tariki ya 10 Nzeri 2024, yamenyesheje Leta ya Afurika y’Epfo ko afite amakuru yizewe ko Leta y’u Rwanda ifite umugambi wo kumwicira muri gereza afungiwemo, asaba ko yakwimurirwa mu yindi, agahindurirwa izina na nimero imuranga.
Ibi yabishingiye ku kuba mu mpera za Kanama 2024 ngo hari umuntu watanze amakuru ko hari abashaka kumwica. Byatumye Leta ya Afurika y’Epfo ifata ingamba zo kumucungira umutekano birushijeho aho afungiwe.
Amagambo ya Kayishema yatumye Umuyobozi wungirije w’Ubushinjacyaha muri Western Cape, Tommy Aron Bunguzana, asaba Umuyobozi ushinzwe iperereza mu ntara, Brig Gen Timothy Moyana, ko hakorwa iperereza kugira ngo ukuri kumenyekane.
Ishami rishinzwe iperereza ku byaha bya jenoside, ryakoze ubusesenguzi bw’ibanze, bugaragaza ko bishoboka cyane ko Leta y’u Rwanda nta mugambi ifite wo kwica Kayishema.
Ku wa 28 Ugushyingo 2025, Bunguzana yamenyesheje Urwego rwa Loni rushinzwe imirimo y’insigarira y’inkiko mpanabyaha mpuzamahanga (IRMCT) ko ubusesenguzi bwimbitse bwakozwe bwashimangiye ko Leta y’u Rwanda ntaho ihuriye n’ibyo Kayishema yavuze.
Uyu Mushinjacyaha yagaragaje ko uwatanze amakuru y’uko hari umugambi wo kwica Kayishema atari uwo kwizerwa, kandi ko afite impamvu ze bwite zatumye ashaka kuyobya ubutabera.
Hashingiwe kuri iyi mpamvu, Umushinjacyaha yasobanuye ko hafashwe icyemezo cy’uko Kayishema akomeza gufungirwa muri gereza arimo nk’abandi, nta guhindurirwa amazina cyangwa se nimero iranga umufungwa.
Kayishema yakoze ibishoboka kugira ngo atoherezwa kuburanishirizwa mu Rwanda, agaragaza ko atizeye umutekano we mu gihe yaba ari i Kigali. Byageze aho asaba Afurika y’Epfo kumuha ubuhungiro.
Ubushinjacyaha bwa IRMCT bumaze igihe kinini busaba ko Kayishema yoherereza uru rwego kugira ngo na rwo rumwohereze mu Rwanda, aburanishwe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!