Kuri uyu wa Mbere tariki ya 3 Mata 2023, itsinda ry’abahagarariye ishyaka rya Zanu PF basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali bunamira abasaga ibihumbi 250 b’inzirakarengane bahashyinguye.
Umuyobozi Mukuru mu bunyamabaga bukuru bw’Ishyaka riri ku butegetsi muri Zimbabwe, Dr Henry Mushonga yagaragaje ko Jenoside yakorewe abatutsi yakoranywe ubugome ndengakamere ariko ko umutima ukomeye watumye abanyarwanda ubwabo bayihagarika.
Ati “Birababaje, twaje ahangaha bitwibutsa ibyo twanyuzemo. Murabizi ibyo twanyuzemo natwe bijya gusa nibi nubwo ibi byo byihariye. Ahangaha ni ubwoko bumwe bwicaga ubundi. Twebwe nka Zanu PF twifuza ko iki gikorwa cy’ubugome ndengakamere kitazongera ukundi aho ari ho hose ku Isi.”
Yashimye umusanzu w’u Rwanda mu kubaka ubumwe n’ubwiyunge mu banyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse yerekana ko ari igikorwa gikomeye ku iterambere ry’igihugu.
Ati “Urebye ibyo u Rwanda rwakoze n’ibyo ruri gukora mu bumwe n’ubwiyunge no guhindura sosiyete, ubundi ubwiyunge ni inkingi ikomeye kandi bufasha iri shyaka kuko biba urugero rwiza ku bindi bihugu ku buryo nta handi byazasubira ukundi.”
Yagaragaje ko abato bakwiye kwigira ku mateka yaranze igihugu cy’u Rwanda hagamijwe kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge ndetse no kwirinda ko ibyabaye byazongera kubaho ukundi.
Umudepite muri Zimbabwe akaba n’umunyamuryango wa Zanu PF, Dorothy Mushonganyika yagaragaje ko ibyabaye mu Rwanda bikwiye kuba isomo rikomeye ku mahanga.
Ubusanzwe umubano n’ubufatanye bw’u Rwanda na Zimbabwe bugenda bwaguka, aho umwaka ushize ibi bihugu byasinyanye amasezerano atatu y’ubufatanye mu nzego z’ubwikorezi n’ibikorwaremezo, imigenderanire no kohererezanya abanyabyaha.
Nubwo bimeze biyo ariko iki gihugu ni kimwe mu bihugu bitungwa agatoki ko byaba byihishemo benshi mu basize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Leta y’u Rwanda kandi iheruka gukura abarimu muri Zimbabwe, bitezweho umusanzu mu kuzamura ireme ry’uburezi aho bazaba bigisha amasomo ya siyansi (STEM) mu byiciro birimo uburezi bw’ibanze, ubumenyingiro na Kaminuza n’amashuri makuru.









Amafoto: Igirubuntu Darcy


Ibitekerezo 0