00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Isomwa ry’urubanza ku bujurire bwa Musonera uregwa ibyaha bya Jenoside ryasubitswe

Yanditswe na Nshimiyimana Théogène
Kuya 17 September 2026 saa 03:51
Yasuwe :

Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rwasubitse isomwa ry’urubanza rwa Musonera Germain wahamijwe ibyaha bya Jenoside agakatirwa igihano cy’igifungo cy’imyaka 20 ariko akakijuririra.

Byari biteganyijwe ko ku wa 17 Nzeri 2026 urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rutangaza icyemezo rwafashe ku bujurire Musonera Germain wahamijwe ibyaha bya Jenoside agakatirwa igihano cy’igifungo cy’imyaka 20.

Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rwatangaje ko icyemezo cy’urubanza kizasomwa ku wa 2 Ukwakira 2026.

Urukiko rw’Ibanze rwa Kiyumba mu Karere ka Muhanga rwari rwakatiye Musonera Germain igifungo cy’imyaka 20 nyuma yo kumuhamya ubufatanyacyaha mu cyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Rwategetse ko Musonera aha umuryango IBUKA uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, indishyi za miliyoni 50 Frw.

Musonera yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ku wa 21 Kanama 2024, akekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Icyo gihe yari mu nzira zo kuba umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.

RIB yasobanuye ko yafunze Musonera hashingiwe ku iperereza yatangiye nyuma yo kwakira ikirego kimushinja kugira uruhare mu rupfu rw’uwitwa Kayihura Jean Marie Vianney wiciwe muri Komini Nyabikenke mu gihe cya Jenoside.

RIB yasobanuye ko ubwo Musonera yabazwaga, yemeye ko yajyaga kuri bariyeri ziciweho Abatutsi, kandi ko yemeye ko Kayihura yiciwe ku kabari ke.

Ubushinjacyaha buvuga ko Musonera yayoboraga urubyiruko rwo muri Komini Nyabikenke mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, atunze imbunda, kandi ko Interahamwe zanyweraga mu kabari ke zivuye kwica Abatutsi.

Musonera yemeye ko yatunze imbunda ijoro rimwe nyuma yo kuyambura umupolisi, ariko ko ntacyo yayikoresheje. Yavuze ko yayoboye urubyiruko koko ariko ko yasezeye nyuma y’amezi umunani adahembwa.

Yavuze kandi ko yabonye Kayihura akubitwa ubuhiri, ahitamo guhunga kuko nta mbaraga yari afite zo kumutabara.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages