Mu iburanisha ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo ryabaye ku wa 28 Nzeri 2023, Ubushinjacyaha bwabasabiye gufungwa iminsi 30 kugira ngo batabangamira iperereza ku byaha bakekwaho.
Abaregwa bose mu kwisobanura babwiye urukiko ko ibyaha bashinjwa batabyemera ndetse basaba kurekurwa bagakurikiranwa bari hanze.
Icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge cyagombaga gusomwa ku wa 3 Ukwakira 2023 ariko urubanza rwasubitswe kubera ikoranabuhanga ryifashishwa mu nkiko ritari riri gukora neza.
Izi mpamvu zari zanatangajwe n’Urukiko rw’Ikirenga binyuze ku mbuga nkoranyambaga zarwo rugaragaraza ko habayeho impamvu zatumye ridakora.
Ubutumwa buti “Turabamenyesha ko uburyo bukomatangijye bw’ikoranabuhanga mu micungire y’imanza (IECMS: Integrated Electronic Case Management System) butarimo gukora kubera impamvu zitaduturutseho. Itsinda ribishinzwe ririmo kubikoraho. Bitarambiranye nirisubiraho turabamenyesha; mwihangane”
Nubwo rwaje gutangaza ko iri koranabuhanga ryasubiyeho ariko ryagize ingaruka zitandukanye ku migendekere ya zimwe mu manza cyane ko ari ryo ryifashishwa mu nkiko zo mu Rwanda.
Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwanzuye ko icyemezo ku rubanza ruregwamo Prof Harelimana na bagenzi be kizasomwa ku wa Gatatu, tariki ya 4 Ukwakira 2023, saa Munani z’amanywa.
Ubushinjacyaha bwagaragarije Urukiko ko Prof Jean Bosco Harelimana ashinjwa ibyaha birimo gutanga isoko rya Leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko; kutubahiriza ihame ryo kuzigamira Leta n’iryo gukorera mu mucyo mu itangwa ry’amasoko ya Leta bigateza Leta igihombo no gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro.
Ibindi ni ufata icyemezo gishingiye ku itonesha, ubucuti, urwango, ikimenyane cyangwa icyenewabo no gukoresha igitinyiro.
Hakizimana Clever bareganwa, we ashinjwa gutanga isoko rya Leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko; gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro no gutanga inyungu zidafite ishingiro mu gihe cy’ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano.
Ni mu gihe Gahongayire Liliane ashinjwa gutanga inyungu zidafite ishingiro mu gihe cyo gushyira amasezerano mu bikorwa.
Ibyaha bakurikiranyweho byakozwe mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2021/2022 nk’uko byagaragaye muri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yagaragaje ko hari amasoko yatanzwe binyuranyije n’amategeko.
Ubushinjacyaha bwagaragaje ko aba batatu bagize uruhare mu guha isoko ikigo cyatanze amafaranga ari hejuru mu gihe hari abatanze ikiri hasi yacyo mu gupiganira isoko. Bubashinja ko bongereye ibindi bikoresho mu byari byapiganiwe mbere bitubahirije amabwiriza agenga imitangire y’amasoko. Bwagaragaje ko ibyo byatumye isoko rya miliyoni 4 Frw, rigera kuri miliyoni 11 Frw.
Mu kwisobanura kwabo, bose bahakanye ibyaha bashinjwa bavuga ko nta na kimwe bemera bityo Ubushinjacyaha busaba ko bafungwa iminsi 30 y’agateganyo bugakomeza iperereza.
Uko Prof Harelimana Jean Bosco yireguye mu iburanisha riheruka
Hakizimana Clever ushinzwe Amasoko muri RCA yaburanye ahakana ibyaha aregwa



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!