00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Isomwa ry’urubanza rw’abarimo Umuyobozi Mukuru wa Rwanda FDA na Kazungu wa Ingufu ryasubitswe

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 1 September 2026 saa 11:58
Yasuwe :

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwafashe umwanzuro wo gusubika isomwa ry’umwanzuro ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ry’abantu 16 bakurikiranyweho ibyaha byo gukora, gucuruza, gukwirakwiza cyangwa kwinjiza mu gihugu ibinyobwa bitujuje ubuziranenge.

Ni umwanzuro wafashwe ku itariki 31 Kanama 2026 ku mpamvu zitaramenyekana.

Isomwa ry’uru rubanza ryari riteganyijwe kuri uyu wa 1 Nzeri 2026 ariko ubwo abiganjemo abanyamakuru bageraga kuri uru rukiko ni bwo bamenyeshejwe ko isomwa ry’uru rubanza ryimuwe ku mpamvu rutigeze rusobanura.

Ryimuriwe ku itariki 2 Nzeri 2026 saa cyenda z’amanywa kuri uru rukiko.

Uru rubanza ruri muri dosiye y’abantu 80 barimo abakekwaho gukora inzoga zitujuje ubuziranenge cyane cyane izizwi nk’ibyuma batawe muri yombi mu ntangiro za Kanama 2026.

Gusa ababanje kuburanishwa ni 16 barimo Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuziranenge bw’Ibiribwa n’Imiti (Rwanda FDA), Prof. Emile Bienvenu n’abandi bakorana ndetse harimo n’Umuyobozi Mukuru akaba na nyiri uruganda rw’ibinyobwa rwa Ingufu Gin Ltd, Ntihanabayo Samuel uzwi nka Kazungu.

Iburanisha ry’abo bantu 16 ryabaye ku matariki ya 25 na 26 Kanama 2026 aho abaregwa n’ababunganira baburananye bagaragaza impamvu bashingiraho basaba ko bakurikiranwa badafunze.

By’umwihariko nka Kazungu wa Ingufu Gin yaburanye abwira urukiko ko ari umushoramari, ko icyo yakoze ari ugushyiraho inzego zitandukanye mu ruganda zishinzwe gukurikirana ko ibikorwa bikorwa neza kandi byujuje ubuziranenge.

Yagaragaje ko rero niba haragaragaye amakosa, akwiriye kubazwa abari babishinzwe kuko ari bo bari babifitiye ububasha ndetse yabwiye Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ko yemera gutanga ingwate ya miliyari 1,9 Frw kugira ngo afungurwe by’agateganyo.

Abandi barimo Uwamahoro Elizabeth ushinzwe ubuziranenge bw’ibiribwa n’imikoreshereze yabyo muri Rwanda FDA we yasabye Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ko yakurikiranwa adafunzwe kugira ngo abone uko yita ku ruhinja rwe rufite amezi atandatu.

Prof. Emile we FDA na we yaburanye avuga ibyo ashijwa birimo kuba yarasinye ku cyangombwa cyahawe uruganda rwa Nyirangarama ashingiye ku mwanzuro w’akanama ka Rwanda FDA kemeje ko rwujuje ibisabwa byose, bityo ko ibyo yakoze bitanyuranyije n’amategeko.

Yaboneyeho gusaba gukurikiranwa adafunzwe kugira ngo ajye gufasha Leta gukomeza gukurikirana ibikorwa bya FDA byo gufunga inganda zitujuje ubuziranenge ndetse n’abandi bireguye mu buryo bunyuranye basaba kurekurwa ari byo bizafatwaho umwanzuro.

Isomwa ry’urubanza rw’abarimo Umuyobozi Mukuru wa Rwanda FDA na Kazungu wa Ingufu ryasubitswe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages