Icyemezo cy’urukiko cyagombaga gusomwa kuri uyu wa Mbere, tariki ya 27 Werurwe ariko Urukiko rw’Ubujurire rwafashe icyemezo cyo kurisubika bitewe n’uko urubanza rutaramara kwandikwa ruhita ruryimurira ku wa kane, tariki ya 30 Werurwe 2023.
Ubushinjacyaha bwajuririye igihano cyahawe Idamange buvuga ko yahanishijwe igito, ukurikije uburemere bw’ibyaha akurikiranyweho.
Bwasobanuye ko urukiko rwakoze ikosa ryo kutagena ibihano ku cyaha cyo kwigomeka ku buyobozi n’icyo gutanga sheki itazigamiye, kandi ngo bigize impurirane mbonezabyaha.
Bwasobanuye ko yakabaye ahanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka 21 n’ihazabu ya miliyoni 8 Frw.
Izi mpamvu z’ubujurire bw’Ubushinjacyaha ntacyo Idamange yigeze azivugaho yaba mu buryo bw’ikoranabuhanga rinyuzwamo amadosiye cyangwa mu gihe cy’iburanisha, kuko ataryitabiriye.
Umushinjacyaha yasabye ko Urukiko rw’Ubujurire rwabisesengura, kuko busanga icyaha cyo kwigomeka ku buyobozi no gutanga sheki itazigamiwe bitarigeze bitangirwa ibihano.
Bwasabye ko yahanishwa igifungo cy’imyaka 21 n’ihazabu ya miliyoni 8 Frw, mu gihe Urukiko rw’Ubujurire rwaha agaciro ibyifuzo by’Ubushinjacyaha.
Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Urukiko Rukuru rwakatiye Idamange imyaka 15 hagendewe ku mpurirane mbonezamugambi gusa, kandi rwaranamuhamije ibigize impurirane mbonezabyaha.
Bwagaragaje ko mu gihe habaye impurirane zombi muri dosiye, urukiko rukwiye kugena igihano hashingiwe ku biteganywa n’itegeko kuri buri mpurirane.
Ubushinjacyaha bwajuriye nyuma y’uko Urukiko Rukuru - Urugereko ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya Imbibi ruherereye i Nyanza, muri Nzeri 2021 rwakatiye Idamange igifungo cy’imyaka 15 n’ihazabu ya miliyoni 2 Frw.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!