Ni icyemezo cyatangajwe ku wa Gatatu tariki ya 7 Kamena 2023 nyuma y’impaka zari zimaze iminsi ku buzima bwa Kabuga, kubera ko ubushobozi bwe bwo gutekereza bumaze gukendera ku buryo atakibasha gusubiza neza ibyo abazwa, kubera uburwayi bujyanye n’izabukuru.

Ibi byakozwe kuri uyu mukambwe ufatwa nk’umuterankunga ukomeye wa Jenoside yakorewe Abatutsi ntabwo byakiriwe neza n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kubera ko ubutabera bwifuzaga atari bwo bagiye guhabwa.

Mu kiganiro Ishusho y’icyumweru cya Televiziyo Rwanda, Komiseri w’Ubutabera mu Muryango Uharanira Inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, Ibuka, Me Bayingana Janvier, yagaragaje ko uyu muryango wakiriye nabi inkuru y’icyemezo cy’Urukiko cyo guhagarika urubanza rwa Kabuga ndetse uranacyamagana.

Yagaragaje ko mu birebana na Jenoside yakorewe Abatutsi, ibyemezo nk’iki cyafatiwe Kabuga ku buryo adakomeza kuburana ku byaha akurikiranweho bitari, bikwiye bigendanye n’inshingano uru rukiko runafite.

Me Bayigana yavuze ko kuba Kabuga yarabanje kwiregura yarakoresheje uburenganzira bwe nk’umuburanyi bityo ko urubanza rwagombaga gukomeza akaryozwa ibyo akurikiranyweho.

Umunyamategeko uba mu Bufaransa ukunze no kunganira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, Me Gisagara Richard, yagaragaje ko mu mategeko byanditswe ko umuntu ataburana iyo abaganga bagaragaza ko atagifite ubushobozi bwo kongera gutekereza neza.

Uyu munyamategeko ariko yifashishije urugero rw’uwahoze ari Perezida wa Argentine warekuwe kuko nta bushobozi bwo gutekereza agifite ariko yagera mu gihugu agakomeza ibikorwa by’iterabwoba, yagaragaje ko na Kabuga hari ubundi buryo yari gukurikiranwa.

Iki cyemezo gisobanuye iki mu buryo bw’amategeko?

Umucamanza El Baaj yanzuye ko kubera ko Kabuga adashoboye kuburana ubu kandi akaba adashobora kumera neza mu gihe kiri imbere, "uburyo bwiza bwo kubahiriza uburenganzira bwe no kuzuza inshingano z’Urwego, ni ugushyiraho ubundi buryo busa n’iburanisha risanzwe," ariko butazabamo guhamya icyaha.

Yemeje ko urubanza rukomeza gusubikwa, abaganga bagakomeza kumukurikirana, bakazatanga raporo mu minsi 180 iri imbere.

Me Gisagara yasobanuye ko urubanza rutazakomeza nk’uko byari bisanzwe ariko ko batazavuga ngo baramurekuye agende.

Hazakorwa icyo bita iburanisha rishingiye ku bimenyetso n’ibikorwa akurikiranyweho n’Ubushinjacyaha (Jugement de Faits) hazarebwa gusa ibyo akurikiranyweho ku buryo urukiko rubifataho umwanzuro rugaragaze ko ibyo yari akurikiranyweho bifite ishingiro.

Ikindi ni uko mu gukusanya ibimenyetso hazabaho gusa kubiha ishingiro cyangwa kutabiha ishingiro ariko ntabwo azahabwa igihano ku byaha akurikiranyweho ndetse nta nubwo yazahamywa icyaha.

Me Gisagara yavuze ko nubwo atari bwo butabera Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bifuzaga ariko nta mahirwe yo kujurira ahari na cyane ko Ubushinjacyaha butigeze buvuga ko buzajurira.

Yaragaragaje ko Kabuga azaba atandukanye n’umuntu wapfuye ataburanye nubwo atazaba ahamijwe icyaha ngo “azaba ari hagati ntabwo ari nka wa muntu wapfuye ataburanye.”

Me Bayingana yagaragaje ko atari uko ibintu byari bikwiye kugenda kubera impamvu zinyuranye zinashingiye ku mategeko.

Yagaragaje ko hashingiwe kuri raporo z’abaganga kandi ziyambazwaga kugira ngo hamenyekane igifitanye isano n’ibyo aregwa. Habayeho raporo zitandukanye zigamije gusuzuma ubuzima bwa Kabuga n’ingaruka byagira ku miterere y’ikirego.

Yagaragaje ko hari raporo zasohotse zimwe zigaragaza ko ari muzima ariko abaganga ntibabasha guhuza kuri ibyo byemezo bituma uruhande rwa Kabuga rubijuririra.

Me Bayingana ashimangira ko raporo yashingiweho itari ngombwa ariko ko n’uburyo yakoreshejwe n’Urukiko butari bwo. Yongeye kwibutsa ko icyo raporo igaragaza ari uko Kabuga yatakaje ubushobozi bwo kumva ibintu mu buryo bwimbitse kandi atari inshingano ze mu rubanza.

Yagaragaje ko Umuryango wa Ibuka ugiye gusaba Umushinjacyaha kuba yajuririra icyo cyemezo hakurikiijwe ibyo amategeko ateganya no kuba ibyo Ubushinjacyaha bwari bwasabye ko urubanza rwakomeza atari byo byakozwe.

Yanenze kandi kuba urubanza nk’uru ruburanwa nta rwego na rumwe rwa Leta rwitabiriye urubanza nk’Ubushinjacyaha Bukuru, Minisiteri y’Ubutabera cyangwa se nibura n’Umuryango wa Ibuka bikaba byagira ingaruka mu migendekere mibi y’izi manza.

Kabuga ashinjwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Kabuga ashinjwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994