Mu Ukwakira 2024, Dr. Rwamucyo wayoboye ikigo cy’iyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda cyari gishinzwe ubuvuzi rusange (CUSP) yahamijwe ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu. Ari kuburana ubujurire kuva tariki ya 9 Kamena 2026.
Mu byo abanyamategeko ba Dr. Rwamucyo basabye Urukiko rwa Rubanda bishobora kubafasha kugaragaza ko atakoze ibi byaha, harimo isuzuma ry’inzobere mu bijyanye n’imitererereze, rigakorerwa raporo, igasobanurirwa mu rubanza.
Ku munsi wa 20 w’urubanza rw’ubujurire rwa Dr. Rwamucyo, urukiko rwasabwe kwakira raporo y’isuzuma ryakozwe na Dr. Semiaticki kugira ngo iyi nzobere iyitangeho ibisobanuro, ariko abunganira uregwa babyanze.
Umunyamategeko Me Alexandre Sztulman uri mu bunganira Dr. Rwamucyo yavuze nta bunyamwuga raporo ya Semiaticki yakoranywe, ko itubahiriza ihame ry’uko ukekwaho icyaha afatwa nk’umwere ica urubanza.
Umushinjacyaha yasubije ko Semiaticki ari inzobere y’Urukiko rwa Rubanda, yarahiriye inshingano, yibutsa abanyamategeko ba Dr. Rwamucyo ko ari bo basabye ko iri suzuma rikorwa.
Nyuma y’izi mpaka, Semiaticki yahawe umwanya kugira ngo asobanure uko yabonye Dr. Rwamucyo mu kiganiro cy’amasaha arenga abiri cyabereye muri gereza uyu Munyarwanda afungiwemo tariki ya 20 Kamena 2026.
Dr. Semiaticki yagaragaje ko yasanze Dr. Rwamucyo ari umuntu uba ashaka gukoresha ubwenge mu kugenzura abo bari kuganira no kubahisha amarangamutima ye, udasubiza ibibazo mu buryo butaziguye; ahubwo ufata umwanya munini asa n’uwigisha.
Iyi nzobere yagaragaje ko Dr. Rwamucyo aticira urubanza, ahubwo ko ahora atunga urutoki abandi, aho yisobanura nk’umuntu urengana, wafashije ikiremwamuntu, agashinja inzego z’ubutabera kumwibasira.
Dr. Semiaticki yagaragaje ko yasanze urubanza rwo mu 2024 rutaragize icyo ruhindura kuri Rwamucyo, bityo ko bigaragara ko ari kwifashisha ubujurire bwe nk’uburyo bwo kugaragaza imbaraga afite; abinyujije mu kuyobya abantu.
Me Sztulman yabajije Dr. Semiaticki niba abona impamvu zatuma Rwamucyo agirwa umwere, iyi nzobere imusubiza ko ntazo izi, ni bwo uyu munyamategeko yahise ayibasira ati “Ese ntiwibuka cyangwa ntiwabisomye?”
Perezida w’Iburanisha yahise aca mu ijambo uyu munyamategeko, amwibutsa ko akwiye kubaza ibijyanye n’isuzuma, aho kwibasira iyi nzobere.
Uyu mucamanza yasobanuye iby’inyandiko urukiko rushyikirizwa, Dr. Rwamucyo avuga ko inyandiko zose rushyikirizwa ziba ziri mu nyungu z’abatanze ikirego kandi ko ateganya kubivugaho birambuye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!