Yabitangarije mu Karere ka Nyanza, ku wa 17 Ukwakira 2025, aho abakozi bo mu Nkiko bamugaragarije bimwe mu bimaze gukorwa na zimwe mu mbogamizi bahura nazo mu kazi.
Mukantaganzwa yavuze ko abacamanza bakwiye gushyira imbaraga mu kwihutisha imanza baca kandi bakorohereza ababagana bifuza kwiyunga aho gukomeza gukururana mu nzego z’ubutabera.
Ati “Bakwiye kuzamura imyumvire bakumva ko iyo uciye urubanza rwiza uba utanze umusanzu ku iterambere ry’igihugu no ku mutekano w’Igihugu. Iyo utinze gutanga ubutabera na bwo uba utanze icyuho ku mutekano muke.”
Yakomeje ashimangira ko ubutabera butinze gutangwa bushobora guha urwaho ibibazo by’umutekano muke bityo ko hakwiye gushyirwa imbaraga mu kwihutisha imanza.
Ati “Nk’iyo utinze gutanga gatanya ku bashaka gutandukana, haba hashobora kubamo ubwicanyi, umwe akica undi, urumva aho uba uhungabanyije umutekano. Iyo bakuzaniye abantu nk’iki kibazo kiri muri iyi ntara cy’abantu bakoresha urubyiruko mu kwiba amabuye y’agaciro, bituma abana bata ishuri, kandi birahungabanya ubukungu bw’igihugu kuko amabuye y’agaciro abereyeho guteza ubukungu bw’igihugu, biratanga icyuho ku bwicanyi aba bana bakora…”
Yakomeje avuga ko umucamanza aba agomba guha agaciro urwo rubanza kuko bifasha igihugu gukemura ikibazo.
Ati “Iyo bakuzaniye urwo rubanza, uri umucamanza nturuhe agaciro mu mwanya warwo ngo icyo kibazo ufashe igihugu kugikemura, uba utanze icyuho cyo kugira ngo icyo kibazo gikomeze. Ibyo ni byo abacamanza bagomba kumva, akazi ko guca imanza ntabwo ubwako ari akazi wavuga ko kihariye ahubwo kuzuzanya n’inshingano z’izindi nzego.”
Raporo y’Urwego rw’Ubucamanza igaragaza ko mu mwaka wa 2023/2024, imanza z’ibirarane zari 44.799; zingana na 59%. Imibare igaragaza ko mu myaka y’ubucamanza ibiri ishize, imanza z’ibirarane zagabanyutseho 10%.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!