00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Izingiro ry’ubufatanye bw’u Rwanda na Zimbabwe mu by’amategeko mu rwego mpanabyaha

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 5 June 2023 saa 02:13
Yasuwe :

Hashize imyaka irenga ibiri u Rwanda na Zimbabwe bishyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu by’amategeko mu rwego mpanabyaha, kuko yasinywe muri Werurwe 2021, i Harare.

Itegeko n° 016/2023 ryo ku wa 30/03/2023 ryemera kwemeza burundu aya masezerano ryasohotse mu igazeti ya leta y’u Rwanda ku wa 30 Werurwe 2023.

Mu bikubiye muri aya masezerano harimo ko impande zombi ziyemeje kugirana ubufatanye nyuma yo kubona ko ibyaha bikorerwa mu bihugu byombi byiyongera ku muvuduko mwinshi.

Ubu bufatanye kandi bugamije gukumira ko batoroka mu gihe baba bagikorwaho iperereza cyangwa baramaze gukatirwa ibihano n’inkiko kubera uburyo buhari bushobora kuborohereza kurenga imipaka.

Ubufatanye bw’u Rwanda na Zimbabwe kandi bugamije guhagarika ikintu cyose cyabangamira umutekano w’abaturage ku mpande zombi.

Mu bikorwa bikubiye muri ama masezerano harimo kurwanya ibyaha, kubigenza, guhata ibibazo no gucira imanza abakekwaho ibyaha n’ibindi.

Buri ruhande rushobora gusabwa gukora iperereza, kuburanisha cyangwa ibindi bikorwa byo gukurikirana ibyaha.

Aya masezerano azafasha mu buryo burimo guta muri yombi cyangwa gufunga umuntu mu gihe haba hategerejwe ko hafatwa umwanzuro wo kohererezwa uruhande uru n’uru rumukurikiranyeho ibyaha runaka.

Ikindi ni ukohereza abantu mu magereza kugira ngo baharangirize ibihano bakatiwe n’inkiko.

Biteganywa ko igihugu kimwe gishobora gusaba ikindi ubufasha ariko bukangwa iyo bigaragaye ko bwahungabanya ubusugire bw’igihugu, umudedenzo n’ituze cyangwa inyungu za rubanda no mu gihe umuntu ukurikiranyweho icyaha yatangiye gukorwaho iperereza cyangwa gukurikiranwa n’uruhande rusabwa serivisi.

Uruhande rwasabwe ubufasha runaka rushobora kwimura igihe cyo gushyirira mu bikorwa ubusabe mu gihe byahungabanya ibindi bikorwa by’iperereza cyangwa ubugenzacyaha muri icyo gihugu.

Hagati aho ariko, igihugu cyanze gutanga imwe muri serivisi ikubiye mu masezerano y’ubufatanye mu by’amategeko, kigomba kugaragaza impamvu; ibyo kandi ni ko bigomba kugenda mu gihe habayeho gusubika itangwa rya serivisi yasabwe.

Ikiguzi cy’ubusabe cyishyurwa n’uwabutanze keretse mu gihe impande zombi zemeranyijwe ahandi bwaturuka.

Muri Mata uyu mwaka, ubwo Abanyarwanda baba muri Zimbabwe bibukaga ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, Ambasaderi w’u Rwanda muri Zimbabwe, James Musoni yashimye Leta y’iki gihugu kuba yarasinye amasezerano yo guhererekanya abakekwaho ibyaha, yemeza ko bizatuma abakekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi batabwa muri yombi bakaryozwa ibyo byaha.

Ati "Ndashimira Leta ya Zimbabwe ku mikoranire myiza ifitanye n’u Rwanda, yemeye gushyiraho uburyo bw’amategeko buzafasha gushakisha abanyabyaha baba abari muri Zimbabwe uyu munsi cyangwa mu gihe kizaza."

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubucuruzi Mpuzamahanga muri Zimbabwe, Prof Amos Murwira, yavuze ko igihugu cye cyiyemeje gutanga umusanzu wose ushoboka ku cyatuma abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi batabwa muri yombi bakagezwa imbere y’ubutabera.

Ati "Reka nongere mbahamirize ko igihugu cya Zimbabwe cyiyemeje rwose gutanga umusanzu haba ku rwego mpuzamahanga no ku rwego rw’umugabane, kugira ngo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi n’ahandi bagezwe imbere y’ubutabera. Twizera ko nta mahoro arambye n’ubutabera byabaho hatari ukubazwa inshingano mu buryo buhamye."

Prof Murwira yongeyeho ko ari yo mpamvu igihugu cye cyasinyanye amasezerano n’u Rwanda yo guhererekanya abakekwaho ibyaha, hamwe no guhugurana mu butabera.

Uretse ibijyanye n’ubutabera, u Rwanda na Zimbabwe bifatanya no mu zindi nzego zirimo uburezi, ubucuruzi n’ishoramari.

Muri Kanama 2022 nibwo u Rwanda rwafunguye ibiro bya Ambasade yarwo i Harare muri Zimbabwe. RwandAir ikora ingendo zica i Lusaka muri Zambia zigakomeza i Harare.

Kugeza ubu abarimu bagera ku 154 baturutse muri Zimbabwe bahawe akazi mu Rwanda bakaba barimo abigisha mu ishuri rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro, Rwanda Polytechnic, mu mashuri nderabarezi ndetse no mu mashuri yisumbuye.

U Rwanda na Zimbabwe byasinye amasezerano yo guhererekanya abanyabyaha

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages