00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Jean Paul Micomyiza woherejwe mu Rwanda na Suède yarangije kwiregura

Yanditswe na Nshimiyimana Théogène
Kuya 10 September 2026 saa 09:35
Yasuwe :

Umunyarwanda Jean Paul Micomyiza woherejwe mu Rwanda n’igihugu cya Suède aregwa ibyaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ibyaha aregwa aburana ahakana yasoje kwiregura

Mu rubanza ryo ku wa 9 Nzeri 2026 mu rugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imbibi rufite icyicaro i Nyanza, uruhande rwa Micomyiza nibwo rwafashe umwanya munini rwiregura kubyaha ubushinjacyaha bumurega.

Ubushinjacyaha buvuga ko hari umutangabuhamya uvuga ko Micomyiza mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yafashe imishito ayijomba ku nda y’umutangabuhamya maze inda y’impanga ivuka imburagihe maze umwana umwe aravuka undi aba muzima.

Me Karuranga Salum umwe mu banyamategeko bunganira Jean Paul Micomyiza bakunze kwita ’Mico’ wafashe umwanya munini yavuze ko ibyo umutangabuhamya avuga atari ukuri kuko uwo mutangabuhamya yabyaye umwana umwe taliki ya 21 Kamena 1994 amubyara neza Kandi umutangabuhamya ari nawe wijyanye kwa muganga.

Me Karuranga ati"Nyakubahwa Perezida w’inteko iburanisha umutangabuhamya watanze ubuhamya mu rukiko niwe wijyanye mu bitaro bya CHUB ari naho yabyariye kandi abyara neza"

Ubushinjacyaha kandi buvuga ko Micomyiza hari umutangabuhamya watanze ubuhamya ko murumuna we yasambanyijwe na Micomyiza, umutangabuhamya areba kandi bikorwa mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Me Karuranga Salum avuga ko uwo ubushinjacyaha buvuga ko yasambanyijwe yapfuye nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kandi umutangabuhamya w’Ubushinjacyaha yivuguruza kuko mu bushinjacyaha yavuze ko yabonye Micomyiza asambanya murumuna we naho ageze mu rukiko avuga ko yabonye murumuna we asambanwa.

Yagize ati"Twe dusanga ibyo umutangabuhamya avuga atari ukuri kuko yivuguruza ku bintu bikomeye, hamwe avuga ko yabwiwe ahandi akavuga ko yiboneye"

Niba nta gihindutse biteganyijwe ko urubanza ruzasubukurwa taliki ya 20 Ukwakira 2026 bavuga ku kirego cy’indishyi IBUKA yatanze mu rubanza rwa Jean Paul Micomyiza.

Taliki ya 27 Mata 2022 ni bwo Jean Paul Micomyiza uzwi nka Mico, yoherejwe mu Rwanda na Suède kugira ngo akurikiranwe n’ubutabera bw’u Rwanda ku byaha bya Jenoside akekwaho.

Jean Paul Micomyiza yavukiye i Cyarwa mu Karere ka Huye. Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, yari atuye mu murenge wa Tumba akaba yari umunyeshuri mu mwaka wa kabiri mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, mu ishami rya ‘Applied Sciences’.

Ubushinjacyaha buvuga ko yari muri ‘Comité de crise’, itsinda ryari rifite inshingano zo gushakisha no kumenyekanisha Abatutsi bagombaga kwicwa, akaba ari muri urwo rwego bikekwa ko yagize uruhare muri Jenoside nubwo we aburana abihakana.

Mu 2020 nibwo Ubushinjacyaha bukuru bwa Repubulika y’u Rwanda bwagaragarije Suède, uruhare rwa "Mico" muri Jenoside busaba ko yoherezwa mu Rwanda akagezwa imbere y’ubutabera.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages